Ku itariki ya 29 Ukuboza 2024, Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje, mu rwego rw’Ikenurabushyo ry’umuryango, Yubile y’impurirane, iy’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwa Muntu, n’iy’imyaka 125 ishize Ivanjili ya Kristu igeze mu Rwanda. Guhimbaza iyo yubile byahujwe no guhimbaza Umunsi mukuru w’Urugo rutagatifu rw’iNazareti muri Kiliziya gatolika ku isi hose. Buri Paruwasi ya Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje uwo munsi, ariko ku rwego rwa diyosezi, wahimbarijwe muri Paruwasi ya Busengo.
Ni umunsi waranzwe no gutura Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi yacu ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, nyuma yacyo hakaba harabaye ubusabane bw’imiryango.
Mu Gitambo cya misa, Umwepiskopi yibukije ko ugushyingirwa gikristu ari umuhamagaro w’Imana, kuko ari umugambi wayo, bityo kukaba ari inzira iganisha ku butagatifu ku bashakanye bihatira kubaho no kubana uko Imana ishaka. Yibukije kandi ko uko gushyingirwa gutagatifu gushingira ku rukundo hagati y’umugabo n’umugore bashakanye, narwo ubwarwo rukaba ari ikimenyetso cy’urukundo Yezu akunda Kiliziya ye. Yasabye abashakanye guhora bazirikana ubutumwa butagira uko busa Imana yabahaye bwo kuyibera abafasha mu kurema abantu, ubwo butumwa bakaba babwitabira iyo bibaruka urubyaro, bakabwitabira kandi bita ku burere bwiza bw’abana babo.
Nyuma y’inyigisho, ingo zabyiteguye zashimiye Imana kubera yubile y’imyaka 25, n’iy’imyaka 50 zimaze zakiye ingabire y’isakramentu ry’Ugushyingirwa.
Mu ijambo yabwiye abakristu Igitambo cya Misa gihumuje, Umwepiskopi yakomeje kwibutsa abashakanye b’abakristu ko ugushyingirwa gikristu ari inzira iganisha ku butagatifu, abikora yereka abashakanye bagenzi babo bageze muri urwo rwego rw’ubutagatifu aribo abatagatifu Martini na Zeliya, aba bakaba ari n’ababyeyi ba Mutagatifu Tereza wa Lisieux. Yababwiye ko muri urwo rwego, no mu Rwanda hari urugo rw’abashakanye gikristu bari mu nzira yo kugirwa abatagatifu, abo akaba ari Dafroza na Sipriyani Rugamba hamwe n’abana babo, ubu bakaba bageze ku rwego rw’Abagaragu b’Imana. Ati: “Murumva neza rero ko kuba abashakanye b’abatagatifu atari ibintu biri kure yacu, kuko n’abavandimwe bacu b’Abanyarwanda bari hafi kubigeraho.”
Muri iryo jambo kandi yasabye abashakanye kwirinda ibibi byinshi biri gusenya ingo zabo muri iki gihe. Ibyo ni nk’amakimbirane, ibiyobyabwenge, gukoresha nabi imbugankoranyambaga, gushukwa n’ikoranabuhanga, n’ibindi.
Yasoje ijambo rye asaba ko gahunda y’ikenenurabushyo ry’umuryango yashyirwamo ingufu muri paruwasi zose za Diyosezi ya Ruhengeri, hakazitabwa cyane k’uguteurira abantu ugushyingirwa, guherekeza abashakanye hakurikijwe igihe bamaze babana, n’ibibazo bitandukanye bagenda bahura nabyo mu buzima bwabo.
Nyuma y’Igitambo cya Misa, habaye ubusabane bw’imiryango, Umwepiskopi akaba yaraboneyeho guha Icyemezo cy’ishimwe abakristu batandukanye kugeza ubu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ikenurabushyo ry’umuryango muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Padiri Achille BAWE
Ushinzwe Komisiyo y’Umuryango
Diyosezi ya Ruhengeri