Kiliziya ihamya kandi yigisha ko Yezu Kristu ari we Muhuza n’indunduro y’ibyahishuwe. Muri We Imana yahishuye ibyo yashakaga guhishurira abantu byose. “Imana imaze kuvuga kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi ari na yo y’imperuka yatubwirishije Umwana wayo” (Heb 1,1-2). Kristu Umwana w’Imana wigize umuntu, ni ljambo rimwe rukumbi ryuzuye kandi ritunganye ry’Imana Data. Imana ivuga byose muri Jambo, nta rindi nk’iryo rizabaho.
Koko rero, Kiliziya isanzwe izi ko ibyahishuwe byose Imana nyir’izina yashatse kugeza kuri bene muntu kugira ngo bashobore kubona umukiro w’iteka, byuzurijwe muri Yezu Kristu. Ibyo rero dukeneye kumenya kugira ngo tubone uwo mukiro Imana yadusezeranyije, byose bisanzwe biri muri Bibiliya Ntagatifu no mu Nyigisho z’uruhererekane za Kiliziya.
Mutagatifu Yohani w’Umusaraba kimwe n’abandi bamubanjirije, yasobanuye amagambo yo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (1,1-2), avuga ko kuva aho Imana iduhereye Umwana wayo ari we Jambo wayo, nta rindi jambo tugomba guhabwa. Yatubwiriye byose icyarimwe kandi rimwe rizima muri Jambo, kuko ibyo yabwiye abahanuzi mu byiciro bitandukanye yabivuze byose mu Mwana wayo, mu kuduha nyine umwana wayo ari We byose. Ngiyo impamvu ituma umuntu wese wo muri iki gihe ushaka kubaza Imana, akeneye ko Imubonekera cyangwa ngo imwihishurire ku bundi buryo, yirengagiza kwitegereza Kristu wenyine aho gushakashaka urundi rwitwazo urwo ari rwo rwose, cyangwa ikindi kintu gishyashya, bene uwo muntu abaye atari umusazi yaba atuka Imana (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 65).
Kuva aho Yezu Kristu yigiriye umuntu akabana natwe, akatwigisha aduhishurira ugushaka kose kwa Se wamutumye ndetse akatubera urugero mu kugukurikiza ngo natwe tumwigireho, akuzuza byose adupfira, akazukira kudukiza, akatugira atyo abana b’Imana n’abasangiramurage, nta bindi Bvahishuwe bizongera kubaho. Ishingiro ry’ubukristu ni Isezerano Rishya ryujurijwe muri Yezu Kristu. Nta rindi hishurwa rishya rizongera gutegerezwa mbere yo kwigaragaza mu ikuzo k’Umwami wacu Yezu Kristu (Dei Verbum n. 4). Nyamara nubwo Ibyahishuwe byarangiye ntibiranonosorwa byuzuye; bizegurirwa ukwemera kwa gikristu kuzakomeza kubinonosora buhoro buhoro uko ibihe bigenda bisimburana (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 66).
Uko ibihe byagiye bisimburana, habayeho amabonekerwa “yihariye”, ndetse amwe muri yo yemewe n’abayobozi ba Kiliziya, nka ririya ry’i Kibebo. Nyamara amabonekerwa nta bwo ari amahame y’ukwemera. Akamaro kayo si ako “kuvugurura” cyangwa “kunonosora” Ibyahishuwe bidasubirwaho bya Kristu, ahubwo afasha abantu bo mu bihe bimwe by’amateka kubaho bakurikije ibyo Byahishuwe. Abakristu babifashijwemo n’abashumba ba Kiliziya, bagomba kumenya gushungura no kwakira ibiri muri ayo mabonekerwa bigamije ubutorwe nyakuri bwa Kristu cyangwa bw’abatagatifujwe be, bugenewe Kiliziya. Ukwemera kwa gikristu ntigushobora gushyigikira “amabonekerwa”, agambiriye gusumba cyangwa gukosora Ibyahishuwe, Kristu abereye indunduro. Ibyo bigaragarira nko kuri amwe mu madini, atari aya Kristu cyangwa y’ibyaduka, ashingira ku “mabonekerwa” nk’ayo (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 67).
Nk’uko abazobereye mu bya tewolojiya babihamya, amabonekerwa n’ubutumwa buyaherekeza ni ingabire zidahabwa bose kandi z’igihe gito. Akamaro k’izo ngabire mu kubaho kwa Kiliziya gahora gaciriritse. N’aho habaho ibonekerwa rishimwa kuruta ayandi, rigatuma abantu benshi bagira impamvu nshya zo gukanguka no kurushaho kuyoboka Imana, nta bwo iryo bonekerwa riba rigenewe kubungura amahame mashya mu byerekeye kubaho gikristu no kuba impuguke mu by’Imana. Ni yo mpamvu twemera ko nta yandi mahame mashya dutegereje guhishurirwa hano mu nsi. Ariko ibyo ntabwo bishaka kuvuga ko Imana idakomeza kugira uko igaragariza ububasha bwayo mu mateka y’abantu.
Ibonekerwa ryose ryemewe na Kiliziya, rigatera inkunga abakristu mu mibereho yabo y’ukwemera n’ugusenga, nta washidikanya ko rishobora gufasha cyane abashumba ba Kiliziya mu murimo wabo wo kwigisha abantu. Ariko rero, ubutumwa bujyana n’iryo bonekerwa, ntabwo ari amahame mashya aba ahishuwe n’Imana, ahubwo ni uburyo bwo kwibutsa inyigisho Kiliziya isanzwe itanga, ariko abantu bakaba barazidohotseho.
Akenshi amabonekerwa, cyane cyane aya Bikira Mariya, yakunze kuba igihe isi itangiye kuba nabi. Iyo urebye neza mu mateka ya Kiliziya, usanga kenshi ibonekerwa ryose ryemewe ari nk’impuruza igamije gutabariza abantu bose umugambi wo kwicuza no kugarukira Imana bidatinze. Ibonekerwa ry’ukuri rero rigira akamaro ko gukangura imitima yatangiye kudohoka, kugira ngo ba nyirayo bahore bari maso, bategereje amaza ya Nyagasani Yezu Kristu. Ibonekerwa ryose ry'ukuri rigusha ku ngingo yo kwibutsa abantu inyigisho zimwe na zimwe baba barateshutseho, ariko rikazibutsa ku buryo bukwiranye n’igihe bagezemo.
Uko byagenda kose, kwemera ku mugaragaro ibonekerwa ntibigomba guhabwa umwanya ukabirijwe; cyane cyane ko uko kuryemera bitari mu mwanya w’iyemezamahame, rizirana no kwibeshya. Ukwemera ibonekerwa bibwirwa abakristu gusa kubera ko haba hagaragaye impamvu zifite ireme, zituma ryakwemerwa, ariko nta muntu n’umwe ubuyobozi bwa Kiliziya butegeka kubyemera; kuko nyine icyemezo nk’icyo, nubwo kiba gifashwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya, ntikiba ari ihame ry’ukwemera.
Uwabonekewe na we, kabone n’iyo yaba yaremewe na Kiliziya, akomeza kuba umuntu nk’abandi, akagumana imico ye imuranga, kimwe, n’ingeso ze, inziza n’izitari nziza. Igihe cyose akiri ku isi, aba na we ari umunyabyaha n’umunyantegenke ukeneye kwihana, kujya mbere mu kubaho gikristu, no guharanira ubutungane. Ababonekewe, si byiza gushaka “kubita abatagatifu” mu gihe bakiri ku isi; byaba ari ubuhubutsi no kutamenya gushyira mu gaciro. Ni yo mpamvu hagomba ubushishozi kugira ngo ibonekerwa ryemerwe muri Kiliziya hashingiwe ku bimenyetso bifatika Kiliziya yagennye.
Iyi nyandiko twayikuye muri iki gitabo: Padiri Gilbert BIZIYAREMYE, Uwo nambaza ndamuzi. Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana n’uwacu, s.e., Kigali 2024 2 , pp. 181-184.