Tariki ya 06/02/2026 Ishuri rya Lycée Saint Jérôme Janja ryizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yeronimo ryisunze. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yagitangiyemo amasakramentu ku banyeshuri babyiteguye barimo barindwi bahawe Batisimu, Ukaristiya ya mbere ku munyeshuri umwe n’Ugukomezwa ku banyeshuri 26. Yafunguye ku mugaragaro ishami rishya ry’ubuforomo rizatangira mu mwaka w’amashuri utaha wa 2026-2027. Yahaye kandi umugisha ibyumba bishya by’amashuri byuzuye bizigishirizwamo iryo shami.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri mu butumwa yagejeje ku banyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abandi bitabiriye ibyo birori, yagarutse ku bigwi n’ubutwari byaranze Mutagatifu Yeronimo birimo gukunda Ijambo ry’Imana. Yagaragaje ko Ibyanditswe Bitagatifu bifite umwanya ukomeye mu buzima bw’umukristu bikaba n’isoko y’ubuhanga nyakuri, hakaba aho umuntu avoma ibimufasha ngo avuguruze ubuyobe agere ku butungane. Yabibukije ko Ijambo ry’Imana ari urumuri rwirukana umwijima, abashishikariza kurushaho gukunda gusoma Ijambo ry’Imana, kurizirikana no kuryamamaza bafatiye urugero kuri Mutagatifu Yeronimo wagize, ati: «Ntawamenya Kristu atazi Ibyanditswe Bitagatifu». Yabasobanuriye ko uwo mutagatifu yafashije abantu benshi kuzirikana Ijambo ry’Imana, akaba yarabaye urugero rw’abahawe ingabire bakazikoresha neza. Umwepiskopi yagize ati: «Murahirwa kubera ko mumufiteho umurinzi n’umuvugizi, nababere umurinzi».
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yabifurije guhorana imbaraga z’umubiri, iza Roho n’iz’umutima. Yanabifurije ko isengesho rya Mutagatifu Yeronimo ryababera ikiramiro. Yashimiye Ishuri rya Lycée Saint Jérôme Janja ku musanzu ritanga mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu burezi aryifuriza gukomeza kujya mbere.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA