Umuryango w’Abizeramariya wafunguye urugo rwa mbere muri Diyosezi ya Ruhengeri

Ku wa kane tariki 8 Ugushyingo 2018, Diyosezi ya Ruhengeri yakiranye ibyishimo ababikira bo mu muryango b’Abizeramariya bari barangajwe imbere na Mama Mukuru w’uwo muryango ku isi hose, Mama Pélagie MUJAWAYEZU. Aba babikira bageze mu Ruhengeri i saa saba n’igice maze bakirwa n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Visenti HAROLIMANA ari kumwe na bamwe mu bapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri, Abihayimana n’abakristu. Umwepiskopi na Mama Mukuru bahise bakora igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro inzu igomba guturwamo n’Abizeramariya iri mu rugo rw’Umwepiskopi maze Umwepiskopi akomeza aha umugisha urwo rugo rwose na shapeli y’amasengesho. Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho igitambo cya Misa.

Misa irangiye abari aho bagize umwanya wo kuganira no gusangira. Mama Mukuru w’Abizeramariya yagaragaje ibyishimo bafite byo kuza gutura muri Diyosezi ya Ruhengeri kuko kuri bo igihe cyose bumvaga bayirimo umwenda. Impamvu y’ibi nuko Umubyeyi wabo Musenyeri Raphael SEKAMONYO igitekerezo cyo gushinga umuryango yakigiriye muri Diyosezi ya Ruheneri.

Ubwo mu 1949 yari Umupadiri umaze imyaka itatu gusa akorera ubutumba muri Paruwasi ya Rwaza noneho akaza kugira impanuka ikomeye ya moto i Rwaza mu Kigote akabona agomba gucibwa ukuboko. Yibazaga uko umupadiri udafite akaboko yamera agashavura. Yiyambaje Umubyei Bikira Mariya maze aza gukira ntiyacibwa ukuboko. Nawe rero yahise asezeranya uwo Mubyeyi ko azamuha ituro rimunyuze. Umuryango w’Abizeramariya yawushinze ari ituro ahaye Umubyeyi Bikira Mariya nkuko yari yarabimusezeranyije.

Igitangaje nuko kugeza ubu Abizeramariya bakoreraga ubukumwa muri Diyosezi zose z’u Rwanda uretse iya Ruhengeri. Uru rugo rero ruje nk’igisubizo. Mama Mukuru yahise atangaza kandi yerekana ku mugaragaro ababikira bane bagiye kubimburira abandi muri uru rugo rwa Ruhengeri anaruha izina ry’Umubyeyi utabara abakristu igihe cyose (Notre Dame du Perpétuel Secours).

Umwepiskopi afashe ijambo yarababwiye ati: “Murisanga, nimuze dufatanye ubutumwa.” Yababwiye ko Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima nabo bakaba ari abana be. Ibi basangira n’abapadiri, abihayimana n’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri ibyiza byinshi. Yababwiye ko bagomba gusangiza abandi “Charisme yabo”. Yabibukije ko bafite ubutumwa bwegereye ubuyobozi bwa Diyosezi maze abasaba kwiyumva nk’abana mu rugo.

Kugira ngo babashe kwinjira mu butumwa neza kandi n’umuryango umenye uko Diyosezi ya Ruhengeri iri Gukora, Umwepiskopi yashyikirije Mama Mukuru ibitabo birimo Icyerekezo cya Diyosezi, Gahunda y’imyaka itanu, igitabo ngengamikorere, udushusho twa Mwamikazi wa Fatima, amashapule n’ibindi. Twifurije ubutumwa bwiza abavandimwe bacu. Imana ibaherekeze mu byo bazakora byose.

Padiri Angelo NISENGWE