Mu butumwa bwatanzwe mbere y’umugisha usoza Misa, Padiri Fureri Audace ISHIMWE yashimiye Imana kubera ingabire y’ubusaseridoti yamuhaye. Yashimiye ababyeyi be bamutoje uburere bwiza n’abandi bose bagize uruhare rufatika mu rugendo rwo kwiha Imana. Yahamagariye urubyiruko kumva ijwi ry’Imana ribahamagarira kuyiyegurira.
SENZOGA Léonard umubyeyi wa Padiri Fureri Audace ISHIMWE yamushimiye umurava n’ishyaka yagaragaje mu nzira yo kwiyegurira Imana. Yamusabye gusigasira ubupadiri yahawe no kwita ku rubyiruko.Yamwifurije kuzasohoza neza ubutumwa bwe kandi amwizeza inkunga y’isengesho.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga Bwana NIRINGIYIMANA Jean Damascène yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’u Rwanda. Yijeje Kiliziya Gatolika gukomeza ubufatanye mu kubaka umuturage muzima kuri roho no ku mubiri.
Umukuru w’ Umuryango w’Abafureri ba Bikira Mariya wo ku musozi wa Karumeli mu Karere k’u Rwanda n’u Burundi Padiri Fureri Antoine Mariya Zakariya IGIRUKWAYO yatangaje ko bishimiye kwakira impano y’ubusaseridoti baronse mu muryango wabo. Yashimiye abaje kwifatanya nabo muri Yubile y’imyaka 50 Umuryango wabo umaze. Agaragaza ko kwiha Imana ari ikibanza kinini mu butagatifu no mu buzima bwa Kiliziya.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye Imana yabahaye gusangira byiza by’ingabire y’ubusaseridoti, ashimira ababyeyi ba Padiri Fureri Audace uburere bwiza baha abana babo, bakabafasha mu nzira nyobokamana none umuryango wa SENZOGA Léonard ukaba uhaye kiliziya abahungu babiri biyeguriye Imana. Yahamagariye Padiri mushya kuzakomeza kuba umuhamya w’ububasha bw’Imana bwigaragaza no mu bihe bikomeye.
Yamwifurije kuzarangiza neza ubutumwa ahamagarirwa.Yashimye kandi uruhare rufatika umuryango w’Abafureri ba Bikira Mariya wo ku musozi wa Karumeli wagize by’umwihariko imbuto weze muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yagize ati: “Kuri uyu munsi wo gutangira Yubile y’imyaka 50 tukaba twishimira ingabire y’ ubusaseridoti. Uyu ni umwanya mwiza kugira ngo dushimire Umuryango w’Abakarume mu Karere k’u Rwanda n’ u Burundi. Iyi myaka 50 ishize, nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ndagira ngo nshimire by’umwihariko ubutumwa bwiza umuryango usohoza muri iyi Paruwasi ya Gahunga kuva yashingwa, mukomeje kugaragaza ubwitange mu butumwa muhabwa na Kiliziya kandi bikera imbuto nziza nyinshi”. Yifurije Yubile nziza abapadiri bari muri uyu muryango. Yasoje ubutumwa bwe asaba abitabiriye Igitambo cya Misa kugira uruhare mu kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya
covid-19, bagashishikarira gusenga cyane batakambira Imana ngo idukize iki cyorezo kandi barangwa n’ukwemera, ukwizera n’urukundo.
Padiri Fureri Audace ISHIMWE azakorera ubutumwa bwe ku i Taba muri Diyosezi ya Butare.
Abanyeshuri bitabiriye Misa bateze amatwi ijambo ry'Imana
Umwepiskopi asabira umugisha usendereye Diyakoni Fureri Audace Ishimwe
Padiri Diéry Irafasha aramburira ibiganza kuri mukuru we
Padiri mushya ahabwa inkongoro n'umugati azajya akoresha igihe atura igitambo cy'Ukaristiya
Padiri Diéry Irafasha na Padiri Fureri Audace Ishimwe bakikije papa wabo ubabyara
NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti