Umuryango w'ababikira b'abaja ba Yezu, umusaseridoti, wizihije imyaka 75 ushinzwe

Umuryango w’Ababikira b’Abaja ba Yezu, Umusaseridoti, ni umuryango w’abiyeguriye Imana wavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani, ushingwa tariki ya 27 Gicurasi 1948, ushinzwe na Josephine VAGLIASINDI, ukomoka muri icyo gihugu. Josephine VAGLIASINDI yaje gufata izina rya Maria Addolorata (risobanura Bikira Mariya wababaye). Icyo gihe, Umuryango ushingwa, abapadiri bari bake cyane bitewe n’intambara y’isi yose yari ikirangira, bigatuma abakristu batabona uburyo buhagije bwo kwigishwa iyobokamana.

Uyu Muryango w’ababikira, nk’uko izina ryabo ribivuga, washinzwe ufite ingabire yo gufasha Yezu Umusaseridoti Mukuru, bakabikora bita ku basaseridoti bamuhagarariye ku isi. Ababikira b’Abaja ba Yezu, Umusaseridoti, bakaba bihatira kuba hafi abasaseridoti, babunganira mu mirimo imwe n’imwe, cyane cyane kubafasha kwigisha iyobokamana. Ubu butumwa babukora bagaragariza urukundo abasaseridoti, babasabira; bakabikora bisunze Bikira Mariya Umubyeyi wababaye. Muri uyu mwaka wa 2023, uyu Muryango urashimira Imana wizihiza yubile y’imyaka 75 umaze ushinzwe. Ibirori by’iyi Yubile byahimbajwe mu gitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Halorimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri; bibera kuri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, ku wa gatandatu, tariki ya 20 Gicurasi 2023.

Muri ibi birori bya yubile habaye amasezerano y’Ababikira batanu b’Abaja ba Yezu Umusaseridoti. Babiri basezeranye burundu ni Maman Solange DUSABEMERIYA, uvuka muri Paruwasi ya Rwaza, na Maman Marie Chantal YAMBABARIYE, uvuka muri Paruwasi ya Zaza ho muri Diyosezi ya Kibungo. Naho batatu bakoze amasezerano ya mbere ni Maman Claudette UWAMAHORO, uvuka muri Paruwasi ya Rwaza, Maman Aurelia NDAMUTSWANIMANA, uvuka muri Paruwasi ya Runaba, na Maman Marie Aline UHORAKEYE Marie Aline uvuka muri Paruwasi ya Nyakinama.

Kugeza ubu uyu muryango w’Ababikira b’Abaja ba Yezu Umusaseridoti umaze kugera mu bihugu bitatu ku isi ari byo Ubutaliyani, Brezil n’u Rwanda aho bafite ingo ebyiri: muri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri no muri Paruwasi ya Kinoni hafi ya Seminar Nto yaragijwe Mutagatifu Yohani Intumwa. Uyu Muryango urimo ababikira b’abanyarwandakazi 34; muri bo 22 basezeranye amasezerano ya burundu naho 12 basezeranye amasezerano ya mbere gusa.

Nyuma y'igitambo cya Misa ibirori byakomereje mu nzu mberabyombi ya « Centre Pastoral du Bon Pasteur ». Nyuma yo kwifuriza ikaze abashyitsi, hahurikiyeho kubakira. Hari abapadiri, abihayimana, ababyeyi hamwe n'abatumirwa.

Mu magambo yavuzwe, uhagarariye abasezeranye bwa mbere yateruye avuga ati "Uhoraho yankoreye ibitangaza izina rye ni ritagatifu". Bashimiye Imana ko yabahaye imbaraga, bakaba bageze ku munsi w'amasezerano yabo ya mbere. Bashimiye ababareze guhera batangira iyi nzira yo kwiyegurira Imana.

Bamaze gufata amafunguro, hakurikiyeyo ijambo ry’abakoze amasezerano ya burundu. Bashimiye abantu bose bababaye hafi mu rugendo rwabo rwo kwiyegurira Imana, banasaba inkunga y'amasengesho kugira ngo bakomeze gukomera ku Mana Umusumba byose. Naho mu ijambo ry'uwahagarariye ababyeyi, yagaragaje ibyishimo bafite, ashimira abantu bose babafashije kurera abana babo neza. Bashimiye abana babo bahisemo neza, bakiyegurira Imana mu Muryango w'Ababikira b'Abaja ba Yezu, Umusaserdoti ngo bitangire ubutumwa bwabo mu rukundo. Yasabye Nyagasana kubakomereza intambwe ngo bajye mbere mu byiza biyemeje. Hakurikiyeho umuvugo wa mbere urata umugenzo wo guca bugufi kubera Imana nka Bikira Mariya igihe yavugaga ati « icyo ababwira cyose mu gukore ». Umuvugo wa kabiri washimagije Umuryango w’Abaja ba Yezu, ugira uti « Sugira usagambe ngombyi iduhetse ».

Mu ijambo rya Mama mukuru, Sr Michela Venezia, yashimiye abantu bose babazirikana. Yibukije ko umuhamagaro wabo ari ugusabira abasaseridoti kuko ni bo bafashe Kiliziya ubwayo kandi ni imboni za Kristu. Ashimira cyane Umwepisikopi udahwema kubaba hafi muri byose. Yasabye Ababikira b'Abaja ba Yezu, Umusaseridoti, gukunda Yezu ku musaraba. Abasaba gusabirana no gutwara abavandimwe babo ku mutima. Yasoje ashimira abantu bose baje kubashyigikira mu munsi mukuru wa yubile y'imyaka 75 Umuryango umaze ushinzwe ndetse no mu masezerano ya mbere n'aya burundu y’abana babo.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatangiye yifuraza abantu bose yubile nziza y’imyaka 75. Yibukije amateka y'Umuryango maze avuga ko uyu muryango w'Ababikira wavukiye mu Butaliyani, ubu ukaba ugeze muri Brésil no mu Rwanda. Yashimiye uyu Muryango, wagejeje ingabire-shingiro yabo mu Rwanda, by'umwihariko muri Diyosezi ya Ruhengeri. Uwashinze uyu Muryango, yarebye ibihe bikomeye abasaseridoti barimo nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose maze asanga ari ngombwa kuba hafi y'umusaseridoti. Yibukije Ababikira b’Abaja ba Yezu, Umusaseridoti, ko nyuma y'imyaka 75, ubutumwa bukomeje. Yagaragaje ko Umuryango ukenewe henshi kubera ibibazo biriho muri iki gihe, umusaseridoti arakenewe kandi akenewe no gusabirwa kugira ngo abashe kurangiza ubutumwa bwe neza. Yasabye ababikira b’Abaja ba Yezu, guhuza ubutumwa bwabo n'igihe tugezemo ku hari ukuba Umuryango ukenewe no kuba ushyigikiwe. Yavuze ko Umuryango Kiliziya iwushyigikiye kandi Kiliziya izawufasha kubona ibyo ukeneye byose ngo ukore ubutumwa. Umwepiskopi yasoje ashimira abantu bose baje gushyigikira Umuryango w'Ababikira muri ibi byishimo. Yasabye gukomeza kubasabira nk'uko abasezeranye bakomeje kubisaba. Yanasabye ko buri wese yaharanira ko uyu Muryango wajya mbere.

\

Byakusanyijwe na
Padiri Sylvestre DUKUZUMUREMYI na Père Félix UWIMANA, MIC



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO