Umunsi mukuru w’ishuri ryitiriwe mutagatifu Clara

Hari ku wa 16 kanama 2019 ubwo abarezi, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi bari babukereye bahimbajwe no kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri” Sancta Clara”. Ubusanzwe Mutagatifu Clara yizihizwa taliki ya 11 Kanama, ariko ku mpamvu bwite z’iryo shuri, uyu munsi mukuru wimuriwe taliki ya 16 Kanama.

Umunsi mukuru wabimburiwe n’Igitambo cya Misa yasomewe kuri Paruwasi ya Kampanga i saa yine (10h00), dore ko ari ishuli rya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ryubatse muri iyo Paruwasi. Misa yasomwe na Myr Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’ Umwepiskopi akaba anashinzwe Uburezi gatolika muri Diyosezi, akaba yari ahagarariye Umwepiskopi muri uwo munsi mukuru. Yari akikijwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi na Padiri André NZITABAKUZE ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rwaza.

Mu nyigisho ye, Myr Gabin BIZIMUNGU, yagarutse ku buzima bwa mutagatifu Clara iri shuli ryaragijwe avuga ko abatagatifu ari abantu babayeho nkatwe ariko bakabaho barangwa n’imibereho idashyikirwa no guharanira gushyira Ijambo ry’Imana mu buzima bwabo bwose haba mu mvugo, mu migirire, mu myitwarire, mbese n’umuntu ubabonye akabona ko ari abantu batandukanye n’abandi. Abisanisha n’amasomo yari yasomwe, Myr Gabin yashishikarije abari mu misa kumenya kugira gahunda mu buzima ndetse no kumenya kuyitunganya neza. Ati uyu mutagatifu Clara yaranzwe no kugira gahunda kandi yiyemeza gusiga byose ahitamo kwiyegurira Imana aba umubikira. Burya ntacyo ushobora kugera ho utigomwe. No kugira ngo ubashe kwiga neza ugira byinshi wigomwa. Ndetse no mu buzima busanzwe kugira ngo ugire icyo ugeraho bisaba kwigomwa .

Nyuma y’igitambo cya Misa umunsi mukuru wakomereje ku ishuri, dore ko riri hafi ya Paruwasi. Akarasisi k’abana gakozwe neza kashimishije abari bateraniye aho. Imbyino, indirimbo , udukino tw’abanyeshuli , byagaragarije icyizere gikomeye ko ishuli rirera neza, dore ko wumvaga abana bavuga indimi neza ikinyarwanda, igifaransa ndetse n’icyongereza. Ibi rero byatumye ababyeyi bashimishwa cyane no kubona abana babo bagerageza kuvuga indimi z’amahanga.

Mu ijambo rye SEMANA Eugène, Umuyobozi w’iri shuri yashimiye abitabiriye ibi birori by’umunsi mukuru anabaha ishusho rusange aho iri shuri ryatangiye taliki ya 27 Mutarama 2013 ubu rikaba rimaze imyaka itandatu. Ubu ni ishuri ribanza (primaire) rifite n’iry’inshuke (maternelle) . Maternelle ifite abana 68 naho primaire ikagira abana 151, bose hamwe bakaba ari 219.

HABIYAKARE Anastase, Uhagarariye ababyeyi yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yatekereje kuzana ishuri ritanga uburere buhamye mu gace k’amakoro mu Kinigi. Ati “twahoraga twibaza uko abana bacu tuzajya tubohereza kwiga mu mashuli twumva akomeye ari mu mujyi wa Musanze, ndavuga nka “Regina Pacis”, “Ecole Saint Marc” n’ayandi bikatuyobera!” “Sancta Clara School” rero yaje ari igisubizo kuri twebwe ababyeyi. Yakomeje avuga ko abana biga neza ariko ko hagikenewe kongerwa imbaraga cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga dore ko ibihari ari bike.Yashoje ijambo rye asaba ababyeyi bagenzi be gukomeza gutanga uburere bwiza mu rugo kuko ari ho umwana akura uburere bw’ibanze. Yanasabye ababyeyi ko babwira abandi bakohereza abana babo kwiga muri Sancta Clara ko kutarereramo ari “ukunyagwa zigahera!”

Mu ijambo nyamukuru ry’umunsi Mgr Gabin BIZIMUNGU yatangiye ashimira abana ukuntu bagaragaje impano bifitemo binyuze mu ndirimbo, imbyino n’udukino dutandukanye turimo inyigisho nziza zigaragaza ko ari abana barezwe kandi bagikomeje kurerwa dore ko “igiti kigororwa kikiri gito.” Yabwiye abana ko kwiga bagomba kubigira intego bakazigirira akamaro, igihugu, ababyeyi babo ndetse na Kiliziya cyangwa idini ndetse n’ itorero basengeramo.

Yakomeje ashimira abayeyi bari aho ko bahisemo kureresha abana babo mu ishuri rya Diyosezi, abashimira icyo cyizere bagiriye iryo shuri ati natwe tuzakora uko dushoboye abana babone ibyo bakeneye.Yakomeje avuga ati “gahunda ya Kiliziya by’umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri, ni ugutanga uburere buhamye kandi butavangura, nta n’umwe buheza.”Iri shuli ryaje rikenewe kugira ngo rifashe abana b’abanyarwanda bavuka muri aka gace kwiga neza. Ni ishuli ryakira bose, rikabaha uburere ritavanguye, buri wese mu myemerere ye. Ishuri nti ritanga ubumenyi bwo mu mutwe gusa no kurera mu gihagararo, ahubwo ritanga n’uburere bwo ku mutima. Ni yo mpamvu umwana urerewe hano tumutegereje ho uburere bwuzuye, mbese akaba umwana uzarangwa n’ubumenyi bushyitse ndetse n’ikinyabupfura.

Padiri Protogène HATEGEKIMANA