Umunsi mukuru w’ishuri “Bikira Mariya Mwamikazi w’intumwa” i Rwaza

Urwunge rw’Amashuri Mwamikazi w’Intumwa ry’i Rwaza ni ishuri ryisumbuye rya Diyosezi ya Ruhengeri ifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Ubusanzwe umunsi mukuru w’iri shuri uba ku itariki ya 10 Werurwe, umunsi hibukwa Mutagatifu Mariya Ewujeniya wa Yezu washinze umuryango w’Ababikira b’Abasomisiyo, ari na bo diyosezi ya Ruhengeri yashinze kuyobora iri shuri kuva ryashingwa mu w’1962. Muri uyu mwaka, umunsi mukuru wizihijwe kuwa gatandatu, tariki 9 Werurwe 2019.

Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukarisitiya cyaturiwe mu Kiliziya ya Paruwasi ya Rwaza yitiriwe Bikira Mariya wajyanwe mu Ijuru (Notre Dame de l’Asomption) ari na yo iryo shuri ryubatsemo. Nyakubahwa Myr Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba anashinzwe uburezi muri diyosezi, ni we wayoboye Misa, ari kumwe n’abandi bapadiri bakora ubutumwa bunyuranye muri diyosezi ya Ruhengeri. Mu nyigisho ye kuri uyu munsi, Myr Gabin yabwiye abitabiriye isengesho ko Imana idufiteho umushinga wo kudutagatifuza, bityo buri wese akaba agomba kugira ubuzima bwe umushinga wo kugira aho ava n’aho agera muri uwo mugambi w’Imana, icyo yaba akora cyose n’aho yaba ari hose. Yashishikarije bose, cyane cyane abarezi, kwigira kuri Mutagatifu Mariya Ewujeniya wa Yezu imigenzo myiza y’ukwemera n’urukundo nk’uko yagaragaje ubwitange mu burere bw’urubyiruko. By’umwihariko abanyeshuri basabwe kujya batera intambwe mu burere n’ubumenyi bahabwa, kandi bakagaragaza impinduka zifatika mu bumenyi no mu buzima bwabo, byose byubatse ku rukundo ruzira uburyarya.

Nyuma y’Igitambo cy’Ukarisitiya, ibirori by’uwo munsi byakomereje mu rugo rw’ishuri, ahazwi nko ku i Tsinga. Abanyeshuri bagaragaje umuco mwiza wo kwakira abashyitsi, haba mu nzira iva kuri paruwasi ijya ku ishuri, haba mu tuyira tw’ishuri aho abashyitsi banyuraga. Mu ndimi zinyuranye, intero n’inyikirizo yari imwe: “Murakaza neza”. Ibirori byaranzwe kandi n’imbyino n’indirimbo nziza z’abanyeshuri bibumbiye mu matorero INTAGANZWA n’ITETERO kimwe n’umuvugo mwiza urata ishuri, abarigize, diyosezi ya Ruhengeri n’Umushumba wayo , ndetse na Mutagatifu Mariya Eugeniya wa Yezu.

Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’ishuri, Mama Marthe NTUYUMVE yabanje gushimira Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA wohereje intumwa imuhagararira muri uwo munsi, akomeza ashimira n’abashyitsi banyuranye bitabiriye kuwizihiza. Barimo abasaserdoti n’abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za Leta n’iz’umutekano, abayobozi b’amashuri, bamwe mu babyeyi barerera ku i Tsinga, abasangiramurage b’Asomusiyo n’izindi nshuti z’ishuri n’Asomusiyo. Yakomeje avuga ko batangiye umwaka w’amashuri neza, na we nk’umuyobozi mushya muri iri shuri akaba amaze kumenyerana n’abana n’abarezi bafatanyije umurimo. Yavuze ko urugendo rwo kurera no kwiyubaka rukomeje nk’uko intego y’ishuri ibivuga: “Viser plus haut”. Yagarutse ku butagatifu bwa Mariya Eugeniya wa Yezu n’ubutumwa yahaye Abasomusiyo bwo kwita ku burere bw’abana b’abakobwa. Yavuze ko n’ubwo ibibazo bitabura, ibyo bitabuza ishuri gukomeza umurongo waryo, asaba abafatanyabikorwa bose gukomeza kuba hafi ishuri, buri wese akurikije icyo yashobora kurifasha.

Umubyeyi uhagarariye abarerera muri uru rugo yashimye ubufatanye hagati y’abayobozi, abarezi n’ababyeyi, anizeza abari aho ko bizakomeza. Umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Musanze, Bwana Alexis wari uhagarariye Leta muri ibi birori, yashimye uruhare Ishuri “Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa” rifite mu guteza imbere uburezi mu Karere ka Musanze no mu gihugu. Yashimye kandi ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika mu Rwanda, n’uruhare rwa Diyosezi ya Ruhengeri mu burezi. Yashishikarije abarerwa gukomeza gutsinda neza ibizamini bya Leta ndetse bakarushaho, cyane cyane hakabonekamo benshi buzuza. Yaberetse ko iby’ingenzi bikenewe babifite bityo akaba ari nta mpamvu yababuza kubona amanota ya mbere.

Mu ijambo rye, Myr Gabin yongeye kugeza ku bari aho indamutso ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA utari wabashije kwitabira ibirori by’uwo munsi kubera impamvu z’ubutumwa yarimo mu mahanga. Yakomeje ashishikariza abanyeshuri kurushaho gukora neza icyabazanye ku ishuri, kuko byanze bikunze haba hari umuntu utegereje icyo bazatahana cyiza, kizatuma bigirira akamaro bakakagirira n’abandi. Yababwiye ko kuba umunsi mukuru wabo wahimbajwe hagati y’amatariki y’umunsi w’umwari n’umutegarugori n’umunsi wa Mt Mariya Eujeniya witangiye uburere bw’urubyiruko, bikwiye kubabera umwanya wo kuzirikana ko bafite amahirwe yo kwitabwaho byihariye na Leta na Kiliziya, bityo bakaba badakwiye gupfusha ubusa amahirwe bafite yo kurererwa kwa Mariya Eujeniya. Yabasabye gushishikarira guteza imbere impano nziza bifitemo nk’izo bari bagaragaje, Yaboneyeho no gushimira umuyobozi w’ishuri, avuga ko n’ubwo amaze iminsi mike atangiye ubwo butumwa, agaragaza ubushake n’umurava mu murimo we. Yaboneyeho kumwifuriza ubutumwa bwiza kandi asaba abarezi bafatanyije na we umurimo gukomeza gusenyera umugozi umwe. Yasoje ashimira abitanze bose ngo umunsi utungane. Ibirori by’uyu munsi byakomereje mu busabane bw’abari bawitabiriye bose hanyuma bisozwa n’isengesho. Twese twatashye dushimira Imana ibyiza itugirira.

Byegeranyijwe na BISANUKULI Yohani Batisita
Afatanyije na NIYONSEGA Erneste
Abarezi muri GSNDA RWAZA.