Umunsi mukuru w’Amasezerano y’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami

Kuri uyu wa mbere taliki ya 22/08/2022, ku munsi wa Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yari muri Paruwasi ya Janja aho yaturiye Igitambo cy’Ukaristiya, abasore bane n’abakobwa icyenda banakora amasezerano ya mbere mu muryango w’Abafureri n’Ababikira b’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami. Icyo gitambo cy’Ukaristiya cyari cyitabiriwe kandi n’abasaserdoti n’abiyeguriyimana, abayobozi mu nzego za leta z’ibanze n’iz’umutekano n’imbaga y’abakristu benshi ba Paruwasi ya Janja n’abandi bari baturutse hirya no hino, baje gushyigikira abo bageni ba Kristu.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije ko uwihaye Imana atorwa mu bantu kandi agakorera mu bantu. Yasabye kandi gufatira urugero kuri Abrahamu, uko Uhoraho yamubwiye guhaguruka akagenda yerekeza mu gihugu azamwereka, na we agashyira nzira akagenda. Ibyo bikagaragaza uwemera ubutumwa ahamagariwe no kwemera gukoreshwa n’Imana. Ni na ko tubibona kuri Bikira Mariya igihe Malayika Gaburiyeli amutumyeho ko azabyara Umwana w’Imana kandi akazasama kubwa Roho Mutagatifu. Nyuma yo gusobanuza, yakiriye neza ugushaka kw’Imana. Yaboneyeho kubwira abasezeranye ko rimwe na rimwe hari ubwo mu butumwa bahamagariwe gusohoza muri Kiliziya, biba ngombwa kugisha inama no gusobanukirwa kugira ngo ubwo butumwa busohozwe neza. Yasabye Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami guhora bitoza kumva ijwi rya Yezu Kristu riduhamagarira kuba abagabuzi b’amahoro ye.

Umwe mu bakuru b’umuryango w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami yashimiye abaje kwifatanya na bo kuri uwo munsi mukuru mu Muryango wabo no gushyigikira banasabira abasezeranye. Ku buryo bw’umwihariko, yashimiye umwepiskopi udahwema kubaba hafi no kubamenyera ababitaho igihe cyose, haba mu nyigisho no mu bujyanama. Ni na byo Fureri Viateur DUKUZEYEZU wavuze mu izina ry’abasezeranye uwo munsi yagarutseho, ashimira Imana Mugenga wa byose yababaye hafi mu rugendo rwose bakoze, ashimira umwepiskopi wemeye kwakira amasezerano yabo mu izina rya Kiliziya, kimwe n’uwahanze umuryango, ababyeyi babibarutse n’abandi bose babashyigikiye mu rugendo rwo kwiyegurira Imana.

Umwe muri abo babyeyi yagaragaje akanyamuneza ko kuba abana babo bemeye gutera intambwe mu Muryango bahisemo abasabira kutazasubira inyuma. Mu izina ry’Akarere ka Gakenke, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye diyosezi ya Ruhengeri n’umuryango w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu-Umwami kubera gahunda z’ibikorwa bifasha abaturage kimwe n’imikoranire myiza mu nzego zinyuranye, zirimo uburezi, gufasha abatishoboye, kwita by’umwihariko ku bana bafite ubumuga n’izindi. Ibyo byanashimangiwe na Depite Madame Christine MUREBWAYIRE wishimiye intambwe umuryango umaze gutera n’uruhare rwawo muri Kiliziya no mu iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Gakenke n’ahandi ukorera ubutumwa. Mu ijambo risoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yongeye gushimira abafureri n’ababikira bakoze amasezerano ya mbere, abibutsa ko ari intambwe igomba guhamagara izindi. Yashimiye abagize uruhare mu gutegura abasezeranye, asaba abakuru gukomereza aho mu gutegura neza barumuna babo, kubaka inzego zikomeye no guharanira ubufatanye mu nzego zose. Twakwibutsa ko byari ku nshuro ya gatatu habaye amasezerano ya mbere ku bafureri n’ababikira b’Abagabuzi b’amahoro ya Kristu-Umwami. Usibye Igitambo cya Misa n’ubutumwa bunyuranye bwatanzwe, uyu munsi mukuru waranzwe n’ubusabane n’imbyino zisusurutsa ibirori na byo byasojwe n’isengesho n’umugisha.

Frère Ligobert UWIRAGIYE


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO