Umunsi Mukuru wa Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe ya Gahunga

Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe ya Gahunga yashinzwe mu 1986 iragizwa Yezu Nyirimpuhwe. Buri mwaka abakristu bayo bizihiza munsi mukuru wa Paruwasi ku cyumweru cya kabiri cya Pasika, umunsi Mukuru w’impuhwe z’Imana. Ni muri urwo rwego ku cyumweru tariki 28 Mata 2019 wari umunsi nyirizina wa Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe ya Gahunga. Abakristu, abato n’abakuru, baje ku bwinshi kwizihiza ibyo birori.

Saa 9h30’ ni bwo igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye kiyobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi. Mu nyigisho yatanze, yashishikarije abakristu guhora barangamiye Yezu Nyirimpuhwe kuko ari we soko y’amahoro mu buzima bwacu. Ni we utanga imbaraga z’ubwumvikane hagati y’umugabo n’umugore, abana n’ababyeyi. Yashishikarije abakristu kutagira ukwemera babwiwe n’abandi gusa, ahubwo ko bagendeye ku rugero rwa Tomasi bakwiye kugira ukwemera gushingiye kuri Yezu bahuye nawe. Tomasi ntabwo ari urugero rw’abahakanyi ahubwo ni urugero rw’abashaka kugira ukwemera gukomeye gushingiye kuri Yezu bahuye nawe.

Mbere y’umugisha usoza, abantu batandukanye bafashe ijambo babimburiwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe ya Gahunga Padiri Jean Marie Vianney UWAMUNGU watangiye ashimira by’umwihariko Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri n’Intumwa yaturutse ku Ntara y’Amajyaruguru, ashimira n’abashyitsi batandukanye ndetse n’abakristu muri rusange anabagezaho uko umunsi Mukuru wateguwe, uko himitswe ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe mu masantarali yose ya Gahunga ndetse no mu miryangoremezo. Hakozwe na noveni mu miryangoremezo yose yashojwe n’igitaramo kibanziriza umunsi Mukuru nyirizina. Mu gusoza, yasabye intumwa y’Intara ubufasha hakorwa ibiraro bikikije Paruwasi Gahunga byangijwe n’ibiza kugira ngo Paruwasi idakomeza kuguma mu bwigunge ndetse abakristu n’abanyeshuri bakabona aho banyura baje gusenga no kwiga.

Nyuma y’ijambo rya Padiri Mukuru, uwaje ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, MUKANSANGA Solange, yakomeje ashima byimazeyo impano yateguriwe ubuyobozi bwa Leta, imikorere n’imikoranire cyane cyane ku bufasha Diyosezi yageneye abaturage mu gihe cy’ibiza, aganiriza abaturage kuri gahunda zitandukanye za Leta, asaba ko mu nyigisho zitangwa bajya bagaruka ku isuku, amakimbirane mu ngo, abasambanya abana, imyigishirize ifite ireme n’ibindi. Yabijeje kubigeza ibyifuzo byabo ku babishinzwe bidatinze.

Padiri Jean Marie Vianney UWAMUNGU
Padiri Mukuru wa Paruwasi Gahunga