Umunsi mukuru muri IPRC Musanze

Ku wa gatandatu, tariki ya 04 Gicurasi 2019,umuryango w’abakristu gatolika muri IPRC MUSANZE iherereye muri Paruwasi ya Nyakinama, wizihije umunsi mukuru wa bazina mutagatifu bisunze ari we Mama Faustina. Mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Myr Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, wari unamuhagarariye muri ibi birori, abakristu 10 babyiteguye bahawe isakaramentu ry’Ugukomezwa, barimo uwabatijwe n’uwahawe Ukaristiya bwa mbere. Abakristu n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori bahawe ikaze n’abakaraza mu murishyo w’ingoma.

Mu nyigisho Musenyeri yibukije ko tugomba kuba umwe muri Yezu Kristu kuko twese twahawe Roho umwe kandi ko nubwo twahawe ingabire zitandukanye, zose zibereyeho kubaka umubiri umwe. Abemera kwakira Roho Mutagatifu akabakoresha barangwa n’imbuto nziza akandi ziryohera bose. Yakomeje yibutsa ko umwanzi shitani ahora ashaka uko yatatanya abemera, guhindanya roho zabo no kuhatera kurarikira ikizira, ariko abayoborwa Roho w’Imana barangwa no gukundana, guharanira ikiri icyiza no gushishikarira gusukura imitima yabo ubutitsa.

Yasabye abagiye guhabwa amasakaramentu y’ibanze, kuba abahamya nyabo ba Kristu no gudapfusha ubusa ingabire bagiye guhabwa. Yabasabye kwihatira gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, kandi ibyo bemera bikagaragarira mu mibereho yabo ku ishuri no hanze yaryo.

Nyuma y’Igitambo cya Misa, indirimbo nziza n’imivugo byashimishije abitabiriye ibirori. Abahagarariye Communauté Catholique muri IPRC MUSANZE, abacyuye igihe n’abariho ubu, bashimiye cyane Diyosezi ya Ruhengeri n’Umwepiskopi wayo ubaba habi, bashimira abapadiri ba Paruwasi ya Nyakinama babitaho, kimwe n’Umuyobozi wa Kaminuza ubafasha muri byinshi. Uyu muyobozi na we yishimiye iyi gahunda yo gufasha abanyeshuri kuyoboka Imana ndetse no kubafasha guhabwa amasakaramentu. Yavuze ko kuyobora abanyeshuri basenga byorohera ababayobora. Yijeje gukomeza kubafasha uko bishobotse kose.

Myr Gabin na we yabagejejeho indamutso ya Nyiricyubahiro Myr Vincent HAROLIMANA, anabashimira uko bateguye neza umunsi, ashimira abahawe amasakaramentu n’ababateguye, by’umwihariko ashimira Umuyobozi wa IPRC MUSANZE uko afasha umuryango w’abakristu gatolika uri muri iyi kaminuza. Yasabye abawugize gukomeza ubutumwa no kwihatira kubaka ubukristu bwabo ahakomeye kandi bakaba intangarugero mu bandi, bakomeza gufatira urugero kuri Mama Faustina mu kwemera no mu rukundo. Abayoboye uyu muryango mu bihe bitandukanye bahawe icyemezo cy’ishimwe.

Fratri Felix Uwimana