Umuhango wo Kwimika Padiri Mukuru Mushya wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Kuri uyu wa kane taliki ya 19/8/2021, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye umuhango wo kwimika padiri mukuru mushya wa paruwasi katedrali ya Ruhengeri, padiri Visenti TWIZEYIMANA, usimbuye kuri ubwo butumwa padiri Emmanuel NDAGIJIMANA wahawe ubutumwa mu gihugu cya Hispaniya (Espagne) aho agiye gukomeza amasomo. Ni umuhango wabereye mu gitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri i saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uyu muhango wari witabiriwe n’abasaseridoti, abihayimana n’imbaga y’abakristu batandukanye baje kwakira padiri mukuru mushya. Inzego za Leta zari zihagarariwe na Nyakubahwa Madamu Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Myr Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abari aho ko ari ngombwa gukomera ku isezerano bagiranye n’Imana kandi ko isezerano bafitanye na Yo ari iryo kuyibera umuryango mwiza nayo ikababera Imana. Yibukije padiri Visenti TWIZEYIMANA ku buryo bw’umwihariko ko akwiye gufatira urugero kuri Yefute twumvise mu isomo rya mbere, we wari umurwanyi ukomeye ariko mu ibihe bikomeye akibuka ko afite Uhoraho umuba hafi kandi akizera ubutabazi bwe. Yavuze na none ko hari icyo twashima mu myifatire ya Yefute tutitaye ku myumvire ye aho yari igeze. Umwepiskopi yashimye ubudahemuka ku isezerano yagiriye Uhoraho bwamuranze kabone n’ubwo yabonaga asabwa byinshi birenze imyumvire ye, bityo yibutsa abitabiriye Igitambo cy’Ukaristiya muri rusange ko iyi myitwarire ye yabafasha kumva ko icyo bose bahamagarirwa mu masezerano bagirana n’Imana ari ukuba indahemuka ku isezerano kabone nubwo haba ibigeragezo bikomeye. Umwepiskoipi yasoje inyigisho ye asaba abakristu bose kuzibukira imyifatire mibi cyane cyane iyo kwizirika ku bintu biyoyoka ahubwo bakihatira gukurikira inzira Imana ishaka arizo,kujya aho itwifuza, guharanira ibyiza itwifuzaho,tukarangwa n’ubutabera,tukaba abantu bagororokeye Imana kandi barangwa no kwicisha bugufi imbere yayo.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza Igitambo cy’Ukaristiya, Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Ruhengeri, yashimiye Umwepiskopi ubwitange agaragaza mu ntama yaragijwe muri rusange no kuba adahwema kuba hafi abapadiri aha ubutumwa ahantu hatandukanye ku buryo bw’umwihariko. Yakomeje asaba abapadiri bahawe ubutumwa bushya kugira ijambo bageza ku bakristu.

Mu ijambo rye, Padiri Emmanuel NDAGIJIMANA yibukije mbere na mbere abari aho ko hashize imyaka icyenda n’ukwezi kumwe ari padiri mukuru wa paruwasi katedrali ya Ruhengeri. Yakomeje avuga ko nta jambo yabona ryo kuvuga uretse gushimira. Yashimiye Imana yamubaye hafi muri icyo gihe cyose, ashimira na none Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wamuhaye ubwo butumwa kandi akanamuba hafi kugira ngo abashe kubusohoza neza. Yashimiye abasaseridoti bafatanyije ubutumwa icyo gihe cyose, abihaye Imana bakorera ubutumwa muri paruwasi katedrali ya Ruhengeri n’imbaga y’abakiristu ba paruwasi katedrali ya Ruhengeri imbaraga bagaragaje n’urukundo bafitiye kiliziya. Yasoje ijambo rye yizeza padiri Visenti ko azahura n’abakristu beza kandi bakunda kiliziya Umubyeyi wabo.

Padiri mukuru mushya Visenti TWIZEYIMANA mu ijambo rye we, yashimiye Imana yamuhaye ubuzima ikanamuha impano ikomeye y’Ubusaseridoti muri kiliziya yayo maze asaba Imana ingabire y’ubushishozi kugira ngo azashobore kwitangira ubutumwa bushya yahawe. Yanashimye kandi Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA ubutumwa yagiye amuha muri Diyosezi kandi akanamuba hafi muri ubwo butumwa, yanamushimiye icyizere yamugiriye akamuha kuyobora paruwasi Katedrali ya Ruhengeri; paruwasi y’icyitegererezo muri diyosezi ikanabamo icyicaro cy’umwepisikopi. Yijeje Umwepiskopi kuzatunganya neza ubutumwa bushya yahawe. Yashimiye padiri Emmanuel NDAGIJIMANA asimbuye ubwitange bwamuranze mu butumwa bwe. Yashimiye abihaye Imana bakorera ubutumwa muri paruwasi katedarali ya Ruhengeri n’abakristu ba paruwasi katedrali ya Ruhengeri urugwiro bamugaragarije akaba yizeye kuzafatanya nabo mu butumwa yahawe. Yasoje ijambo rye n’isengesho yiragiza Umubyeyi Bikira Mariya mu butumwa bushya yakiriye.

Mu gusoza, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA yafashe umwanya agira ijambo ageza ku bateraniye aho muri rusange no ku ba padiri yahaye ubutumwa bushya baduhurije muri icyo gitambo cya Misa ku buryo bw’umwihariko. Yabanje gushima Imana ibyiza idahwema kutugirira. Yashimiye padiri Emmanuel NDAGIJIMANA imyaka icyenda amaze ari padiri mukuru wa paruwasi katedrali ya Ruhengeri mu bwitange ntangarugero haba muri paruwasi ya Ruhengeri, muri Duwayene ya Ruhengeri ndetse no mu yindi mirimo itandukanye yagiye ashingwa muri diyosezi. Yashimiye na none padiri mukuru mushya Visenti TWIZEYIMANA uburyo yakiriye neza ubutumwa yahawe mu bwicishe bugufi no kwiringira Imana nk’uko yanabigaragaje mu ijambo yavuze. Yamwijeje ko ibyo byose n’ubunararibonye afite bizamufasha mu ubutumwa bushya yahawe.

Umwepisikopi yifurije padiri mukuru mushya ubutumwa bwiza muri paruwasi ya Ruhengeri, amusaba gukomeza gukunda Imana, agakunda abayo n’ibyayo, agakomeza kurangwa n’ubwitange yitangira abo ashinzwe, akubaha abo ashinzwe, n’abo basangiye ubutumwa bose, akarangwa n’umutima wo kugisha inama, akita cyane ku abakene n’imbabare kandi akazirikana ko igikuru ari ukuba umugaragu wa bose. Umwepisikopi yasoje ijambo rye amwifuriza umugisha w’Imana kandi anamwizeza ubufatanye muri byose. Nyuma ya Misa, Umwepiskopi, abapadiri abihayimana n’abandi bakristu babonye akanya, baherekeje padiri mukuru mushya bamugeza mu rugo abereye umuyobozi.

Padiri mukuru mushya Visenti TWIZEYIMANA, Myr Visenti HAROLIMANA na Padiri mukuru wahawe ubundi butumwa Emmanuel NDAGIJIMANA bafata ifoto y'urwibutso

Padiri mukuru mushya Visenti TWIZEYIMANA ashyira umukono ku ndahiro amaze gukora imbere y'Umwepiskopi n'imbaga y'abakristu

Imbaga y'abakristu bari baje kwakira padiri mukuru mushya ari benshi

Abihayimana batuye muri doyene ya Ruhengeri bari bitabiriye uyu muhango

Fratri Olivier NDUWAYEZU

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO