Umuhango w’Itangwa ry’Ubusomyi n’Ubuhereza muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye Igitambo cy’Ukaristiya muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri i saa yine za mu gitondo. Iyo Misa yari yitabiriwe n’abasaserdoti, abihayimana ndetse n’imbaga y’abakristu bari bazindutse baje gusingiza Imana nk’uko bisanzwe buri cyumweru. Muri iyo Misa, Umwepiskopi yatanze umurimo w’ubuhereza n’ubusomyi ku bafratri 17 biga mu myaka itandukanye ya Tewolojiya yo mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Muri bo, 6 bahawe umurimo w’ubusomyi naho 11 bahabwa umurimo w’ubuhereza. Abahawe umurimo w’ubusomyi ni Fratri Jean Olivier HAKIZIMANA, Fratri Jean Rénovatus IRADUKUNDA, Fratri Janvier MBERABAGABO, Fratri Jean de Dieu NSHIMIYIMANA, Fratri Olivier NDUWAYEZU na Fratri Barnabé UWANYAGASANI. Abahawe umurimo w’ubuhereza ni Fratri Eugène ARINATWE, Fratri Blaise UKWIZERA, Fratri Patrick Consolateur NIYIKORA, Fratri Aloys NSHIMIYIMANA, Fratri Ariston NDAYIRINGIYE, Fratri Valentin NKOREYIMANA, Fratri Narcisse NSABABERA, Fratri Maurice BIZIMANA, Fratri Innocent NIYONSABA, Fratri Aaron MUHAYEYEZU na Fratri Théogène NIZEYIMANA.

Mbere y’uko Umwepiskopi atanga inyigisho ijyanye n’amasomo yo ku cyumweru cya 22 gisanzwe cy’umwaka wa Liturujiya B, abiteguye guhabwa umurimo w’ubusomyi n’ubuhereza bahamagawe mu mazina yabo bwite na Musenyeri Gabini BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Ruhengeri maze nabo bitaba karame bagana imbere ya Alitari Ntagatifu. Bamaze kwicara ahateguwe, Umwepiskopi yahise atangira inyigisho y’icyumweru. Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yagarutse ku buryarya bw’Abafarizayi baharanira kuvuga ariko badakora ndetse bakanashimishwa no kwigaragaza cyane kugira ngo babonwe. Umwepiskopi yasabye ikoraniro ry’abakristu kwisuzuma bakareba uko bahagaze muri kiliziya y’Imana; niba biteguye gukora icyiza badaharanira gushimagizwa, cyangwa niba nabo batarangwa n’umuco mubi nk’uwaranze abafarizayi. Umwepiskopi yakomeje inyigisho ye ashimangira iyobakamana rifututse kandi ntamakemwa ko ari iryo gusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo no kwirinda ubwandu ubwo ari bwo bwose bwo ku isi kugira ngo tube abaziranenge. Agaruka ku buryo bwihariye ku bari bagiye guhabwa umurimo w’ubusomyi, Umwepiskopi yabibukije ko bafite ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana, gusobanura amahame y’ubukristu bategura abifuza guhabwa Amasakramentu atandukanye muri Kiliziya. Yabasabye kandi ko mu mibereho yabo bakwiye kuba irango rirangira abandi inzira ibageza kuri Yezu Kristu Umukiza. Umwepisikopi yabwiye kandi abitegura guhabwa umurimo w’ubuhereza ko nabo bafite ubutumwa bwo gufasha abapadiri n’abadiyakoni igihe bakora umurimo wabo kuri altari, kandi bakajya bagaburira abakristu Ukaristiya ntagatifu ndetse bakanayigemurira abarwayi nk’abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya. Yasoje inyigisho ye, abasaba gukunda nta buryarya umubiri ndengakamere wa Kristu, ari yo kiliziya umuryango w’Imana cyane cyane bakita ku batishoboye n’abarwayi. Nyuma y’inyigisho y’Umwepiskopi hakurikiyeho umuhango wo gutanga imirimo y’ubusomyi n’ubuhereza ku babyiteguye uko kiliziya ibiteganya. M

bere yo gusoza Igitambo cy’Ukaristiya, padiri mukuru wa paruwasi Katederali ya Ruhengeri, padiri Visenti TWIZEYIMANA mu ijambo rye yatangarije abakristu ku mugaragaro komite nshya y’inama nkuru ya paruwasi ya Ruhengeri, aho yibanze ku masura mashya yayigaragayemo. Twavuga nka Visi perezida w’inama nkuru Bwana NSENGIYUMVA Laurent, umubitsi wa komite y’inama nkuru Madame UWASE Yvette n’umuyobozi wa Santarali ya Ruhengeri Bwana Paul BARAJIGINWA.

Mu ijambo rye, Umwepiskopi yateruye agira ati, “turashimira Imana kubera ko ikomeje kwitorera kandi hakaboneka n’abasore bari kwitaba karame ngo baze mu muzabibu wa Nyagasani’’. Mu butumwa yahaye abahawe umurimo w’ubusomyi n’ubuhereza, yababwiye mu magambo agira ati, “Nimujye mbere. Ubahamagara akanabifuriza ibyiza ni indahemuka’’. Yakomeje abasaba kumva inama nziza bagirwa n’ababyeyi ndetse n’inshuti nziza kugira ngo barusheho gukomera mu muhamagaro wabo. Umwepiskopi yashimiye kandi Abakristu ba Paruwasi Katederali ya Ruhengeri uburyo bakomeza kwitanga bateza Paruwasi yabo imbere. Umwepiskopi yakomeje ashimira abahawe ubutumwa bushya muri komite y’inama nkuru ya Paruwasi na Santarali ya Ruhengeri uburyo bafasha Abasaserdoti mu butumwa bwabo, ashima ndetse n’imyanzuro bafashe iteza imbere paruwasi Katedrali ya Ruhengeri mu nama yabaye ku wa 28 Kanama 2021.

Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya Abafratri bari bamaze guhabwa umurimo w’ubuhereza n’ubusomyi bagize umwanya wo kuganira n’Umwepiskopi mu rugo rw’Abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri. Abafrati bagaragarije Umwepiskopi ibyishimo bibari ku mutima batewe n’ubutumwa bushya bakiriye muri Kiliziya. Umwepiskopi yasoje abibutsa ko Abapadiri kiliziya ikeneye ari abantu bafite inyota yo kumva no kumenya ubutumwa Yezu Kristu yazaniye isi bagurumana ishyaka ryo kubugeza ku bandi.

Abanyeshuri bitabiriye Misa bateze amatwi ijambo ry'Imana

Umwepiskopi ahereza umwe mu bahawe umurimo w'ubuhereza agasahani kariho umugati n'inkongoro irimo divayi

Umwepiskopi ahereza umwe mu bafratri bahawe umurimo w'ubusomyi Bibiliya ntagatifu azajya yifashisha mu butukmwa bwe

Umutambagiro w'abanyeshuri werekeza ku ishuri

Imbaga y'abakristu bari bakereye kwizihiza umunsi w'icyumweru

Fratri Valens HAGENIMANA na Fratri Albert NIYOMUGENGA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO