Twakire Yezu Kristu n’umutima wacu wose

Ku Cyumweru cya Mashami twibuka ukuntu Yezu Kristu yinjiranye ishema mu murwa wa Yeruzalemu, abantu benshi bamuvugiriza impundu bavuga bati « Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani ». Nyagasani Yezu Kristu yakiriwe i Yeruzalemu nk’Umwami. Ngo bamuzaniye icyana cy’indogobe, abantu bagisasaho ibishura byabo acyicaraho. Nuko abantu benshi basasa ibishura byabo mu nzira ; abandi basasa amashami bari batemye mu mirima. Abamugendaga imbere n’abari bamukurikiye barangururaga ijwi bati « Hozana ! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani ! Hasingizwe Ingoma y’umubyeyi wacu Dawudi itugezeho ! Hozana, Imana nihabwe impundu mu ijuru ». Mu bigaragarira amaso, Yezu Kristu yakiriwe neza rwose. Mu mvugo y’ubu, twavuga ko i Yeruzalemu hari hahiye. Abayahudi barahatwitse harashya harakongoka, Yezu Kristu bamuvugiriza impundu kandi bamwakira mu buryo bushamaje rwose.

Kubera urusaku rwinshi rw’amajwi, impundu n’indirimbo Abayahudi bamwakije, igihe Yezu Kristu yinjiye mu mugi wa Yeruzalemu, umugi wahise ucikamo igikuba uranyeganyega maze abantu barabaza bati « Uwo ni nde » (Mt 21, 10) winjiye muri uyu mugi akaba yakiriwe kuri urwo rwego ? Nuko rubanda bakabasubiza bati « Uwo ni Umuhanuzi Yezu, wo kuri Nazareti, mu Galileya » (Mt 21, 11). Hanyuma Yezu Kristu we yinjira mu Ngoro y’Imana. Nuko yirukana abacuruzi n’abaguzi bari mu Ngoro ; ahirika ameza y’abavunjaga, n’intebe z’abacuruzaga inuma. […] Hari kandi impumyi n’abacumbagira, bamusanga mu Ngoro arabakiza. Abaherezabitambo n’abigishamategeko, babonye ibitangaza amaze gukora n’abana basakuzaga mu Ngoro bati ‘Harakabaho mwene Dawudi’, bararakara. Niko kumubwira bati « Aho urumva ibyo bariya bavuga ? » Yezu Kristu arabasubiza ati « Ndabyumva, ariko se ntimwigeze musoma aya magambo ngo ‘Witeguriye igisingizo mu kanwa k’abakiri ku ibere n’ibitambambuga ? » (Mt 21, 12-17).

Muri make uko ni ko Yezu Kristu yakiriwe i Yeruzalemu nk’umwami. Mu bigaragarira amaso, wabonaga bamwishimiye cyane kandi bamwakiranye urugwiro rwose. Ariko iyo umuntu yitegereje neza abona ko batigeze bamwakira rwose cyangwa se bakaba baramwakiriye bya nyirarureshwa. None se niba baramwakiriye koko, ni ukubera iki byageze nimugoroba bose bakitahira ntihagire n’umwe umuha icyo kurya cyangwa ngo ajye kumucumbikira iwe, dore ko nta n’icumbi yagiraga? Ntabwo ari ngombwa ko ntanga igisubizo cy’icyo kibazo, ngirango murumva ko nubwo bamwakiranye impundu n’indirimbo bagasasa hasi amashami n’ibishura byabo ngo abinyureho, ntabwo bigeze bamwakira mu mitima yabo ngo bamuhe ikaze mu buzima bwaho kandi bamwiteho. Bamwakiranye akarimi gusa n’ibikabyo byinshi, ariko umutima wabo wari kure y’Imana pe.

Yezu Kristu yarabyitegereje arumirwa, nuko abuze uwamuha icyo kurya n’uwamucumbukira asohoka mu mugi wabo yigira kurara i Betaniya mu rusisiro! Umwana w’Imana yabuze umuntu n’umwe wamwakira ngo ajye kumucumbikira iwe mu rugo. Ikindi kimenyetso kigaragaza ko batigeze bamwakira ni uko abenshi mu bamuvugirije impundu kuri mashami ari bo banateye hejuru ku wa gatanu Mutagatifu ngo nabambwe.

No muri iki gihe hari abantu bakirana Yezu Kristu akarimi gusa n’ibikabyo byinshi, ariko umutima wabo uri kure y’Imana pe. Hari abantu bakora imihango y’inyuma ishamaje kandi irimo n’ibikabyo bagaragaza ko bari kwakira Yezu Kristu ariko ugasanga batari bamuha ikaze mu buzima bwabo ngo abahindure koko. Birababaje! Buri mwaka, muri Kiliziya abantu bahabwa amasakramentu. Ariko se tuyakira dute? Ni gute twakira Yezu mu Ukaristiya? Ni gute twakira ingabire z’Imana mu masakramentu ya Batisimu n’ugushyingirwa? Biragoye kwemeza ko tuba twakira neza Yezu Kristu igihe duhabwa amasakramentu tugamije ahanini kwikorera ubukwe no kwifotoza bikagera n’aho duhindura ababyeyi ba Batisimu ngo batica amafoto, ngo ntibashoboye kwinjira mu nzu mbera byombi bari kubyina. Byongeye kandi, biragoye kwemeza ko abantu bose twakiriye Yezu iwacu mu rugo kandi turya tudasenze, tukaryama tudasenze, tukabyuka tudasengeye hamwe, abantu bakanywera mu kabare batabanje gusenga ! Biragoye kuvuga ko twese twakiriye Yezu mu buzima bwacu mu gihe imiryango ya Kiliziya yirirwa ifunguye hakinjiramo mbarwa bagiye gushengerera Yezu muri taberenakulo kandi mu kabare abantu bari kubyigana mu muryango no mu ntebe. Hari n’izindi ngero umuntu yatanga.

Iki gihe cy’igisibo nikitubere umwanya mwiza wo kwitoza kwakira Yezu Kristu n’umutima wacu wose. Nimucyo twirinde ibikabyo no gukora imihango y’inyuma gusa ngo turi kwakira Yezu Kristu kandi imitima yacu iri kure y’Imana. Kwakira Yezu Kristu nk’aho uri gukina ikinamico ntacyo bimaze. Uburyo nyabwo bwo kwakira Yezu ni ukumwakira mu ituze ry’umutima wacu, tukamuha ikaze mu buzima bwacu, tukagumana na We kandi tukemera kugengwa na We muri byose, tukirinda kumwirengangiza, kumutererana no kumushavuza.

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO