Twahimbaje yubile y’imyaka 50 ya « Foyer de Charité » ya Remera-Ruhondo

 « Alleluya, Nimushimire Uhoraho, nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga ; nimumurimbire, mumucurangire, nimuzirikane ibitangaza yakoze, nimwishimire izina rye Ritagatifu.  . Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje, ibitangaza yakoze n’amatangazo yivugiye, mwebwe nkomoko ya Aburahamu, umugaragu we, bahungu ba Yakobo, abatoni be. » Zab 105(106)

Ku wa gatandatu tariki ya 18 kanama 2018, « Foyer de Charité » ya Remera Ruhondo, muri Diyosezi ya Ruhengeri , Paroisse ya Rwaza yijihije yubile y’imyaka 50 imize ishinzwe. Byabaye impurirane, kuko kuri uwo munsi ari nabwo MUKAKALISA Béatrice yizihije yubile y’imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana na Médiatrice Mukandahunga akora amasezerano ya burundu.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akikijwe n’Abepiskopi : Musenyeri Servilien NZAKAMWITA wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Jean NTAGWARARA, Umushumba wa Diyosezi ya Bubanza mu gihugu cy’ u Burundi, Musenyeri Didier Léon MARCHAND, Umushumba ucyuye igihe wa Diyosezi ya Valance mu gihugu cy’ u Bufaransa, Diyosezi Marita Robin, washinze « Foyers de Charité » yavukiyemo. Musenyeri Didier Léon yabaye Umushumba wa Diysezi ya Valance igihe Marita Robin yari akiriho kandi yamubaye hafi mu ntangiriro z’ishingwa rya « Foyer de Charité ». Hari kandi umukuru wa Foyer de Charité ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose, Padri Moise NDIYONE uvuka mu gihugu cya Senegali , abasaseridoti n’ abihayimana b’ingeri zose, abavandimwe n’inshuti z’umuryango wa « Foyer de Charité» baturutse impande zose n’abaturanyi .

Amateka ya « Foyer de Charite » ya Remera-Ruhondo, kuva mu mwaka wa 1968 kugeza 2018

 Umuryango wa Foyer de Charité ni muryango ki ?

« Foyer de Charité » ni umuryango ugizwe n’abalayiki bihaye Imana b’ibitsina byombi. Babaho bakurikije urugero rw’abakristu ba mbere, basangira byose n’umutima wa kivandimwe, mu bwitange bwa buri munsi. Bityo bakarangiza inshingano zabo bafashijwe n’umubyeyi Bikira Mariya. Bagakora umuryango w’Imana hano ku isi bayobowe n’umupadiri ubana nabo. Bihatira kubaho mu rukundo ruhamye hagati  yabo, isengesho n’umurimo bikabera abandi ubuhamya bw’ urumuri, urukundo rw’Imana n’urw’abantu ; bakurikije urugero rwa Kristu Umwami, Umuhanuzi n’Umusaseridoti.

Umuryango wa « Foyer de Charité » watangiye mu mwaka w’1936 mu gihugu cy’ Ubufaransa, Diyosezi ya Valence, Paruwasi  ya Châteauneuf. Nyagasani Yezu yashatse gutangiza Foyer de Charité abinyujije ku muja we Marita Robin. Yezu yaramubwiye ati :

 « Ndashaka ko uwo muryango uba urugo  rubengerana  urumuri, urukundo rw’Imana n’urukundo rw’abantu. Uzaba uburuhukiro bw’abashakashaka Imana, abacitse  intege badafite uwo  biyambaza, abanyabyaha banangiye umutima ntibabe bakimenya uko bicuza ngo bihane n’izindi mbabare z’amoko yose. Bazaza muri  iyo nzu gushakiramo ubuzima, urumuri n’imbaraga  za  Roho. Ni inzu y’ umutima wanjye ukinguriwe bose. » Yongeraho ati : « Naguteguriye n’umusaserdoti muzafatanya, ntacyo wageraho mutari kumwe nawe ntacyo yageraho atari kumwe nawe. »

Ubwo butumwa Marita Robin yakiriye ntiyashoboraga kubushyira mu bikorwa wenyine kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite. Hamwe na Padiri Georges Finet ari we mupadiri Yezu yamuteguriye wavuzwe hejuru bafatanyije gushyira mu bikorwa icyo Nyagasani yatumaga Marita Robin,  nuko “Foyer de Charité”  ivuka ityo ; hari ku itariki ya 10 gashyantare 1936.

Umuhamagaro nyamukuru n’ubutumwa bya “Foyer de Charité” ni ukwakira no gutanga inyigisho z’ukwemera Gatolika hifashishijwe  imyiherero ku bantu bose baza bagana uwo muryango ndetse n’ibindi bikorwa bifasha umuntu kuba muzima ku mubiri kuri roho no mu bwenge, bikamuhuza n’Imana ndetse n’abavandimwe, nkuko tubisanga mu ngero zinyuranye z’ ubuzima bw’ uwashinze Foyer de Charité ku isi Marita Robin.

« Foyer de Charité » yageze mu Rwanda ite?

Hari ku itariki ya 17 kanama 1965, ubwo Padri Guy Cleassens uturuka mu gihugu cy’ububiligi, wari umwarimu mu Iseminari Nto ya Nyundo yajyaga mu mwiherero i Chateauneuf. Maze nk’uko byari bisanzwe mu muco w’ababaga biherereye igihe Marita Robin yari akiriho, Padri cleassens ajya kumureba ngo amusabe ubujyanama n’isengesho. Amutekerereza iby’imidugararo byari biri kubera mu Rwanda kuko hari mu myaka ikurikira ubwigenge. Maze Marita Robin amubwira aya magambo :

« Ni koko Imana irashaka « Foyer de Charité » mu Rwanda. Ni  ngombwa kwigisha urukundo rw’Imana hejuru y’ivangura  n’amacakubiri. Iyo mitandukanire yose : mu mico, mu moko, mu madini, mu mvugo, mu ntekerezo,…  ni ikimenyetso kigaragara cy’ubukungu butavugwa bw’inema  z’urukundo rw’Imana mu bantu. »

Padri Cleassens  agarutse mu Rwanda, ubwo butumwa abugeza ku bamukuriye, batangira kumufasha gushakashaka hose mu Rwanda ahakubakwa « Foyer de Charité ».

Ageze muri Diyosezi ya Ruhengeri uwari igisonga cy’ Umwepiskopi, Musenyeri Michel, amuyobora muri Paruwase ya Rwaza ku musozi wa Remera, ati ; « ni ahangaha hagomba kubakwa Foyer de Charité ». Arongera  ahamwerekesha urutoki arukoza ku butaka ati : « ni ahangaha igomba kubakwa ; kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Rugwabiza byuzuzwe, ngo : « Kuri uyu musozi hazaza abantu batagira imitwe n’ibirenge, (bishatse kuvuga abantu batacyifitemo amizero y’ubuzima), ngo amasugi azabyara atarigeze atwita, (bisobanura ubutumwa dufite bwo gutanga ubuzima dufasha abantu kuri roho no ku mubiri), ati kandi , indirimbo zisingiza Imana zizaririmbirwa kuri uyu musozi ; (ibyo byo ni ubuzima bw’abagize « Foyer de Charité » hamwe n’ababagana bose : gusingiza Imana) ».

Bidatinze ku itariki ya 11 gashyantare 1968, ubwo Padri Cleassens  yasomeraga missa ya mbere ku rubaraza rw’iyahoze ari inkambi y’ababiligi ku musozi wa Remera, akikijwe n’abaseseridoti banyuranye , n’abakirisitu b’i Remera ; Foyer de Charité ya mbere mu Rwanda iba iratangiye.

Guhera ubwo Padri Cleassens afatanyije n’umulayiki wiyeguriye Imana wo muri « Association Féminine Internationale » (AFI) witwaga Lily Lemaire n’abamisiyoneri baturutse muri « Foyers de Charité » zo mu Bubiligi no mu Bufaransa batangira imirimo y’ubwubatsi bayifatanyije n’ubutumwa bw’imyiherero. Umwiherero wa mbere wabaye ku italiki ya 26 ukuboza 1968.

Umunyarwandakazi wa mbere yinjiye muri Foyer de Charité mu mwaka w’1980.

Ubu twizihiza Yubile, « Foyer de Charité » igizwe n’abihayimana 26 barimo 23 b’igitsinagore na 4 b’igitsinagabo n’Umupadiri umwe.

Ushaka kumenya ibijyanye na :

«  Foyers de Charité » ku isi yasura urubuga :   www.foyer-de-charite.com

Marita Robin : www.martherobin.com

« Foyer de Charité » ya Remera Ruhondo : www.foyer-charite-remera.org

Marie Charlotte HARELIMANA
Foyer de Charité Remera-Ruhondo