Muri Santrali Kanyove paruwasi Busogo, hasojwe Yubile y’imyaka 50 iyo Santrali imaze ishinzwe

Ku Cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, muri Santrali ya KANYOVE, yaragijwe Umuryango Mutagatifu, habaye ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 50 iyo santrali imaze ishinzwe. Ibyo birori byabimburi we n’igitambo cya misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA,Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI akikijwe n’abasaserdoti bakorera ubutumwa muri Paruwasi BUSOGO. Iyi Yubile yafunguwe kumugaragaro ku wa 4 Werurwe 2017 na Padiri Visenti TWIZEYIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Busogo. Kuva ubwo abakristu b’iyi santrali batangira uruhendo rwa Yubile bafite intego igira iti: «Nimukomere ku butore bwanyu» (2Pet 1,3-11). Bafashe umwanya wo guhimbaza iyiYubile mu masikilisali, mu makomisiyo ndetse n’imiryango y’AgisiyoGatolika yose igize iyi santrali.

Mu nyigisho ye, umushumba wa Diysezi RUHENGERI yagejeje ku bakristu ubutumwa bukubiye mu ibaruwa y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda ifite insanganyamatsiko igira iti: «Twite ku muryango duteguraneza abagiye gushing urugo». Yahamagariye ababyeyi kwita kuburere bw’abana ba bo, kuva bakiri bato, no kubaherekeza mu bukristu bwabo kugeza babaye bakuru bihagije. Yagarutse kuri bimwe mu byo abantu bagira urwitwazo bakishora mu ngeso mbi yo kwishyingira : inkwano zisigaye zifatwa nk’ikiguzi bikabera bamwe inzitizi zokubaka urugo ruhamye ndetse n’abategura ubukwe burenze ubushobozi bwabo. Umwepiskopi yibukije ababyeyi ko abana babo Atari amatungo, bityo ko inkwano ari ikimenyetso Atari ikiguzi. Ati: Niba rero mwemera ko ari ikimenyetso cyangwa urwibutso mugomba kumenya ko ikimenyetso kitagirwa ikimenyetso n’ingano yacyo. Cyaba kinini cyangwa gito ni ikimenyetso. Mu rwego rwogutegura neza abifuza gushyingirwa, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bemeje ko abasore n’inkumi bagomba gutegurwa igihe gihagije, nibura amezi atandatu, kugira ngo babe bazi neza inshingano n’uburenganzira bwabo. Yasabye kandi abakundana bitegura kuzarushinga kwirinda kurya ubukwe bubisi, kuko ibyo byitwa ubusambanyi ari byo bigira ingaruka mbi ku mubano wa bo.

Nyuma ya misa habaye ibirori byasusurukijwe n’amatorero ya Santrali KANYOVE. Mu ijambo rye, umuyoboziwa Santrali Kanyove NDAGIJIMANA Gaspard, yashimiye Umwepiskopi kuba yaje kwifatanya na bo muri Yubile ya santrali yabo, anamushimira ko abapadiri yaboherereje bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Busogo ari bo bakesha byinshi byiza bamaze kugeraho. Yagaragaje intambwe bamaze gutera biyubakira Kiliziya, aho yatangaje ko kugeza ubu ubwo bahimbaza yubile abakristu benshi bamazegutanga ituro rya Kiliziya ry’umwaka wa 2017, ndetse n’uwa 2018 abasaga 70% ubu bakaba baramaze kuritanga.Yanagaragaje kandi ko bagerageza guhabwa amasakaramentu kenshi kandi neza.Yasoje iri jambo agaragaza bimwe mu bibangamiye iterambere ryabo nk’umuhanda ugera kuri santrali udakoze, ibyumba by’amashuri ya Kanyove bishaje no kuba nta mashanyarazi agera aho santrali yubatse.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu iyi Santrali ibari zwamo, Nyakubahwa UWANZWENUWE Théoneste, wari uhagarariye Leta muri iyi Yubile, yashimye gahunda nziza za Kiliziya, zishishikariza abakristu ari na bo baturage b’Igihugu kuba beza kuri roho no ku mubiri. Ati : “Nibyo koko twese dukwiye gufatanya maze roho nzima igatura mu mubiri muzima. Bityo mucyerekezo cy’iterambere ry’igihugu cyacu ntihagire n’umwe usigara inyuma.” Umuyobozi w’Akarere yasoje ijambo rye asubiza ibibazo byabajijwe n’Umuyobozi wa Santrali, amubwira ko inzego zibishinzwe ziragerageza kubikemura, yongeraho ati: “Muzatugaye gutinda ntimuzatugaye guhera.”

Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi RUHENGERI, wari umushyitsi mukuru muri ibibirori, mu ijambo rye, yashimye abakristu ba santrali ya Kanyove kuko bamaze kumva inshingano zabo. Yabasabye kudacika intege bagakomeza gushora imizi muri Kristu nk’uko icyerekezo cya Diyosezi mu myaka 20 iri imbere kibidushishikariza. Yabwiye abakristu b’iyi santrali ko mu cyerekezo cy’imyaka itanu icymirijwe imbere ari ukwegera abakristu bityo akaba ashimira Imana kuba uyu mwaka urangiye abashije gusura abakristu muri paruwasi zose kandi akaba yarasanze bahagaze neza. Yavuzeko afite n’icyifuzo cyo kugera muri santrali 67 za Diyosezi ya Ruhengeri kandi izitari nke akaba yarazigezemo. Ni ibyishimo kuri we rero kugera I Kanyove ku munsi wa Yubile. Yakomeje agira ati : « Nubwo santrali yanyu ari nto, muri bake beza, mukomereze aho, iyaba byashoboka nabwira amaparuwasi amwe namwe akaza kubigiraho.Yabakanguriye kwita kubana n’urubyiruko, kuko aribo bazashyigikira ibyiza bagezeho n’imigambi myiza bafite. Yabashimiye kandi uko bateguye liturujiya, anabasaba kurushaho kuyinoza bazirikana ko misa Atari igitaramo (concert) ari nayo mpamvu mu misa buri wese aba agomba kwitonda, gutega amatwi, kuririmba kwikiriza intero y’umusaseridoti, …

Umunsi mukuru wasojwe n’ubusabane n’umugisha. Twabibutsa ko Santrali ya Kanyove ari imwe mu masantrali 7 agize paruwasi ya BUSOGO. Yahoze ari imwe mu nama zari zigize paruwasi ya Rambura, nuko aho iyari paruwasi ya MURAMA yimuriwe igashyirwa i Busogo ikitwa paruwasi ya Busogo, inama ya KANYOVE iba imwe mu masantrali agize paruwasi ya BUSOGO, hari mu mwaka w’1964. Kuri ubu iyi santrali yibarutse indi yitwa KAZUBA (muri 2004), nuko isigara igizwe n’amasikirisale 4, imiryangoremezo 15 n’ingo 264 zibarirwamo abakristu 1484. Iyisantrali yaragijwe«UmuryangoMutagatifu».

Fratri Pie NTEZIYAREMYE