Paruwasi ya Nyakinama yizihije umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro 2022

Tariki ya 16 Mutarama 2022, Paruwasi ya Nyakinama, yizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 01 Mutarama buri mwaka.

Nk’uko tumaze kubigiraho umuco, uyu munsi ubanzirizwa n’icyumweru gikorwamo ibikorwa by’ubukangurambaga butandukanye n’ibikorwa byo guhumuriza ababuze amahoro. Iki cyumweru cyatangiye tariki ya 9 Mutarama 2022, hasomwa ubutumwa bwari bwateguwe mu Missa zose kuri Paruwasi no muri Santarali zose zigize Paruwasi ya Nyakinama.

Tariki ya 12 Mutarama 2022, hatanzwe ibiganiro muri Santarali ya Karambo na Santarali ya Nyakinama. I Karambo ibiganiro byahuje abakemurampaka n’abandi bose baturutse muri Santarali ya Karambo na Santarali ya Tubungo. I Nyakinama hahuriye abaturutse muri Santarali ya Rugarika n’abo muri Santarali ya Nyakinama. Haba i Nyakinama n’i Karambo abitabiriye ibiganiro baganirijwe ku butumwa bwa Papa Fransisko ku munsi mpuzamahanga w’amahoro. Abatanze ibiganiro bakunze kugaruka ku mushyikirano hagati y’ibisekuru, uburezi n’umurimo. Nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisko abivuga, umushyikirano hagati y’ibisekuru, hagati y’abana n’ababyeyi, kwita ku burere bw’abana no gukunda umurimo ni zimwe mu nkingi z’amahoro arambye.

Mu gushimangira ibikubiye mu kiganiro ku butumwa bwa Papa, abitabiriye ibi biganiro baganirijwe kandi ku itegeko rigena imicungire y’umutungo w'abashyingiranwe impano n'izungura. Ibi kubera ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku micungire y’umutungo w’umuryango. Uko byagaragaye impamvu nyamukuru y’aya makimbirane ni ukutaganira hagati y’abashyingiranywe cyangwa hagati y’ababyeyi n’abana babo ku micungire y’umutungo wabo. Abari mu biganiro bagiye bagaragaza ko ukudashyikirana hagati y’ibisekuru, hagati y’ababyeyi n’abana bitera amakimbirane akomeye ageza no ku bwicanyi. Ingero ni nyinshi. Ubu ntibigitungurana kumva ko umwana atagicana uwaka n’ababyeyi be cyangwa umwana yatemye umubyeyi ngo arashaka umurima n’ibindi.

I Nyakinama, Padiri mukuru yaganirije abari mu biganiro abasaba ko ubutabera n'amahoro aribyo bigomba gufasha abakristu mu mibanire yabo. Ibi biganiro byafatiwemo imyanzuro itandukanye. Iy’ingenzi twavuga ni iyi ikurikira:

  • Gutegura abitegura gushyingirwa gikristu muri Kiliziya basobanurirwa neza amategeko, harimo itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe impano n’izungura.
  • Abakemurampaka biyemeje kujya bamenya ibibazo biri iwabo hamwe n'abakeneye ubufasha no kubitangira raporo.
  • Gushishikariza ingo kwimakaza ibiganiro iwabo: abagore n’abagabo babo, ababyeyi n’abana babo bihereyeho (abagize komisiyo y’ubutabera n’amahoro ba Nyakinama).

Ku itariki ya 14/01/2022 hakozwe igikorwa  cy'urukundo. Nk’abagize Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro, ntibarenza amaso ibibuza amahoro abantu. Ni muri urwo rwego, Nyakinama na Rugarika bahingiye kandi baha imbuto umugore w’i Karambo w’umupfakazi kandi utishoboye wari ugiye kuraranya ihinga. Naho Karambo na Tubungo batwariye imishingiriro umuvandimwe wari usanzwe atishoboye noneho akaba yari amaze gupfusha umugabo we. Iki gikorwa kikaba cyarakozwe mu rwego rwo gukangurira n’abandi baturanyi be kumufasha.

Iki cyumweru cyashojwe ku cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022 kuri Santarali ya Karambo, bizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Imihango yabimburiwe n’igitambo cya Missa cyatuwe na Padiri UWIMANA Felix. Mu nyigisho ye Padiri yahuje ibyavuzwe mu Ivanjili (Yoh 2, 1-11) n’insanganyamatsiko y’icyumweru. Yabwiye abagize Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro bari mu missa ko batagomba gucibwa intege n’ibyo babona ngo bananirwe gukora inshingano zabo, kuko uwashinze Kiliziya yabahaye ubu butumwa abafitiye isezerano. Nk’uko umuhanuzi Izayi abivuga, Yezu ntazigera adutererana. Abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, tugomba kuba inkunzi z’amahoro, tukaba ba bandebereho aho turi hose. Padiri Felix yibukije abitabiriye igitambo cya Misa bose ko ingabire twahawe tugomba kuzikoresha neza. Yadukanguriye kandi gukunda no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya mu butumwa bwacu.

Mu gusoza iki cyumweru abagize Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro bateye igiti cy’umukindo. Iki cyabaye icy’urwibutso ruduhamagarira gufasha abantu bose kujya bicarana bakaganira ku buzima bwabo, ibibazo bibabangamiye bakigira hamwe uburyo bwo kubikemura.

Mme Febronie MUKANDEKEZI
Paruwasi Nyakinama



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO