Paruwasi ya Nyakimana yizihije yubire y'imwaka 50 imaze ishinzwe

Kuri iki cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2020, Paruwasi Nyakinama ya Diyosezi ya Ruhengeri, yitiriwe Kristu Umwami, yizihije Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Iyi Paruwasi yashinzwe tariki ya 1 Ukuboza 1970, ishingwa ari iya 8 mu ma Paruwasi 14 agize Diyosezi ya Ruhengeri. Iyi Paruwasi icyicaro cyayo kikaba kiri mu murenge wa Nkotsi, mu karere ka Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru, ikaba yararagijwe Kristu Umwami. Guhimbaza ibi birori by’uyu munsi bikaba byarahuriranye no guhimbaza umunsi Mukuru wa Kristu Umwami wahimbajwe kuri iki cyumweru muri Kiliziya y’isi yose. Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Ibi birori kandi byahuriranye n’itangwa ry’Ubudiyakoni k’Umufurere wo mu muryango w’Abakarume, Fureri ISHIMWE Audace n’ itangwa ry’Ubupadiri ku badiyakoni 2 ba Diyosezi ya Ruhengeri aribo Diyakoni Didier DUSHYIREHAMWE uvuka muri Paruwasi ya Nyakinama na Diyakoni Pie NTEZIYAREMYE uvuka muri Paruwasi ya Rwaza.

Ibi ibirori byitabiriwe n’abapadiri batandukanye baba abakorera ubutumwa muri iyi Diyosezi ndetse n’ababukorera ahandi, hari kandi n’abahagarariye inzego bwite za Leta bari bayobowe na Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney Guverineri w’Intara y’Amajyarugu hari n’abakristu bavuka muri iyi Paruwasi ndetse n’inshuti zayo. Ariko kubera gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 cyugarije isi yacu, abakristu bose bifuzaga kwitabira ibi birori ntibyabakundiye kuko bakomwe mu nkora n’ayo mabwiriza. Mu bakristu bashoboye kugira amahirwe yo kwitabira ibi birori bishimiye byinshi bagejejweho niyi Paruwasi, haba ku iterambere rya roho n’iry’umubiri cyane cyane bishimira ibikorwa by’amajyambere byabegerejwe harimo amashuri ndetse n’amavuriro kandi bamwe mu bana biyi Paruwasi bakayishimira uburyo yagiye ibafasha mu myigire yabo aho hari abanyeshuri iyi Paruwasi yarihiye amafaranga y’ishuri kuva mu mashuri abanza kugera muri za Kaminuza. Mu ngamba abakristu bafashe biyemeje gukomeza kongera imbaraga mu kwiyubakira Kiliziya nbanitangira ubutumwa bwayo.

Muri ibi birori, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yavuze ko aba bahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti binjiye mu mateka y’iyi Paruwasi, bakaba n’ikimenyetso kidasibangana cy’iyi Yubire. Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije ko Yubile ari igihe cyo gushimira Imana ku byo twagezeho, anibutsa abakristu gukomera mu kwemera n’urukundo. Yagize ati “Kwizihiza Yubile ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, umuntu akareba uko ubutumwa bwagenze, bikamutera gushimira Imana, cyane cyane ibyo abantu bashoboye kugeraho bafashijwe nayo; ni umwanya mwiza wo kureba uko umuntu ahagaze, ukaba n’umwanya mwiza wo kureba ibiri imbere ukabishyira imbere y’Imana”

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA kandi yashimiye abakristu ba Paruwasi ya Nyakinama uburyo bitabira gushyira mu bikorwa gahunda za Kiliziya, anabashishikariza gukomera kuri Kristu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye, abasaba gukomeza bagakomera mu kwemera badacogora, ibi akaba anari byo Umwepisikopi yasabye abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri muri rusange. Akaba yanaribukije ko uretse no kuba hari icyorezo cya Covid 19 cyahubanganyije byinshi ariko ko muri iki gihe hari n’indi miyaga myinshi ishobora guhubanganya ubuzima bw’abakristu bityo abasaba gukomera bagashinga imizi muri Kristu akaba ariwe bishingikirizaho kugira ngo badahungabanywa n’iyo miyaga iriho ubu.

Mu ijambo rya Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, yasabye abari aho bose kwita ku muryango kuko muri ibi bihe umuryango wugarijwe n’ibibazo bitandukanye anabasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 no kwita cyane ku isuku ikemangwa mu ntara y’Amajyaruguru.

Kugira ngo ihimbazwa ry’iyi Yubire ritazasibangana, kuri iyi Paruwasi hashizwe umusaraba munini nk’urwibutso rw’iyi Yubire. Paruwasi ya Nyakinama ihimbaje iyi Yubire ifite amasantarali 4, Sikirisale 23 n’imiryangoremezo 96 kugeza uyu munsi iyi Paruwasi ikaba ifite abakirisitu 9 563. .

ABAYISENGA Yves Léonce

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO