Paruwasi ya Nemba yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’Ububabare burindwi yiragije

Ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019, Paruwasi ya Nemba yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’Ububabare burindwi yiragije. Ni ibirori by’impurirane byaranzwe no gufungura ku mugaragaro umwaka w’ikenurabushyo 2019-2020 ku rwego rwa Paruwasi ya Nemba no kwakira ku mugaragaro Padiri mukuru mushya w’iyi Paruwasi, Padiri Alexandre UWINGABIYE. Ibirori byaranzwe n’Igitambo cya Misa, indirimbo, imbyino, imivugo, ubuhamya, akarasisi, imikino, gutanga impano, n’ubusabane. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakristu, abayobozi banyuranye bo mu nzego za Kiliziya n’iza Leta. Hari kandi b’abapadiri baturutse mu karere k’ubutumwa ka Mwange iyi Paruwasi iherereyemo.

Mu butumwa yagejeje ku bakristu, Padiri mukuru mushya wa Paruwasi ya Nemba wari unahagarariye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri muri ibi birori, Padiri Alexandre UWINGABIYE, yabasabye gukunda isengesho no kwirinda amakimbirane mu ngo. Yabasezeranyije kuzababa hafi hagamijwe kubegereza Yezu Kristu. Yagize ati: " Dukunde isengesho maze ingo zacu zibe igicumbi cyaryo aho ababyeyi n’abana bapfukama bakiyambaza Nyiribiremwa. Duharanire kubana mu mahoro. Igihe tugize icyo dupfa tubabarirane. Dutange kandi dusabe imbabazi.

Muharanire gutera imbere kuri Roho no ku mubiri. Ariko cyane cyane twirinde amakimbirane mu ngo zacu kuko twembwe nk’abakristu twagombye kubera urumuri abandi bityo amakimbirane ntagomba kugira umwanya iwacu. Ndabashimiye bavandimwe kuko mwanyakiriye nka Padiri Mukuru. Ndabizeza ko mfatanyije na bagenzi banjye abapadiri dufatanya ubutumwa tuzagerageza kubegera, tubasange iwanyu mu ngo mu miryangoremezo, mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’amatsinda aho muherereye hose.Tuzagerageza kwegera urubyiruko, abana n’abakuze maze tugerageze tubegereza Kristu".

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Nemba, Jean Damascène HABYARIMANA, Umuyobozi wungirije w’Inama Nkuru yagaragaje ibikorwa bishimira birimo: umushinga wo kubaka Paruwasi ya Kanaba nta kuzarira; kwishimira uruhare bagira mu kubaka Kiliziya batura ituro risanzwe ry’umwaka kuri buri mukristu n’iridasanzwe; bishimiye ko mu mwaka w’ikenurabushyo urangiye wa 2018-2019 iyi Paruwasi yibarutse Santarali nshya ya Karama n’ibindi.

Yatangaje ibyifuzo bijyanye no gukuraho inzitizi zikibangamiye abakristu agira ati: "Abakristu benshi basonzeye gukomeza kongera ukwemera". Yasabye ko hategurwa gahunda y’imyiherero n’aho kuyikorera; uburyo bwo gushaka ahubakwa Shapeli ya Bikira Mariya; gutangira gutunganya inyubako za Paruwasi kugira ngo zigirira abakristu akamaro n’abandi bagana iyi Paruwasi; kongera ingufu mu ikenurabushyo ry’ingo, abana n’urubyiruko; gukomeza gushishikariza amatsinda anyuranye n’imiryango y’Agisiyo Gatolika n’abakristu bose muri rusange gukomeza kugira uruhare mu kwiyubakira Kiliziya no gukomeza gushyigikira ingendo nyobokamana. Yashimiye abapadiri bababa hafi babagezaho Ijambo ry’Imana. Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Leta bubaba hafi.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias yahamagariye abitabiriye ibi birori guharanira kubana mu mahoro mu ngo. Yibukije abashakanye ko umwe adakwiye kubera mugenzi we bashakanye umusaraha ahubwo ko bakwiye gufashanya muri byose; guhana ibyishimo; guharanira ubuzima bwiza no kwirinda ingeso mbi zahungabanya umubano wabo. Yabararikiye gukunda isengesho biragiza Imana no gukunda Umubyeyi Bikira Mariya. Yijeje Padiri Mukuru mushya gukomeza ubufatanye mu kubaka Kiliziya n’igihugu muri rusange.

Umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’Ububabare burindwi wizihizwa buri mwaka, watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 12, ushyirwa kuri karindari ya Kiliziya ya Roma na Papa Benedigito wa 13 mu mwaka w’1727.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti