Ku cyumweru taliki ya 18 Kanama 2019, muri Paruwasi ya Kinoni yaragijwe Mutagatifu Yozefu, byari ibyishimo bidasanzwe kuko imbaga y’abakristu yakiriye ku mugaragaro abapadiri bashya batatu bayihawemo ubutumwa. Kuri uyu munsi, ni nabwo Padiri mukuru mushya Wenceslas TEGERA ari bwo yarahiriye kuzasohoza neza ubutumwa yahawe nka Padiri mukuru wa Paruwasi afatanyije na bagenzi be bazafatanya, ari bo Padiri Désiré BIGIRIMANA MWEMEZI na Padiri Yves UWINEZA, ariko we ntiyashoboye kuboneka uwo munsi kubera ubundi butumwa yarimo, bose bakaba abo mu Muryango w’Abapalotini. Uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’intumwa ye muri uyu muhango. Hari kandi na Padiri Jean Bosco BARIBESHYA , umuyobozi wa seminari nto ya Nkumba,
Muri iki Gitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa yine z’amanywa, hatanzwemo Isakaramentu rya Batisimu hanakomorerwa abakristu bari barifungiye amasakaramentu ku mpamvu zinyuranye. Mu muhango wo gushyiraho Padiri Mukuru mushya, Padiri Wenceslas yabanje gusubiramo indangakwemera mu buryo burambuye, akurikizaho gusezerana ubudahemuka mu butumwa kimwe no gutunganya neza umurimo ashinzwe na Kiliziya. Mbere yo gusoza Igitambo cy’Ukaristya, Musenyeri Gabin yashyikirije Padiri mukuru mushya imfunguzo za kiliziya ya Paruwasi Kinoni n’urwa taberenakulo. Ibyo bikagaragaza ko, n’ubwo padiri yita kuri muntu wese uko yakabaye, atumwe by’umwihariko kuyobora umuryango w’Imana mu nzira y’umukiro w’iteka, akabatungisha Ijambo ry’Imana n’amasakaramentu matagatifu.
Mu nyigisho ijyanye n’amasomo y’icyo cyumweru, Musenyeri Gabin yagarutse ku kamaro ko guharanira ukuri, kwihatira gukora ikiri cyiza no gutoza abandi kuva mu kibi no mu kinyoma. Ibyo bigakorwa hanitezwe ko bishobora kwakirwa nabi nk’uko byagendekeye umuhanuzi Yeremiya, ariko amaherezo ukuri kurigaragaza. Yibukije kandi ko ari na bwo butumwa Yezu aduha, bityo ababwakiye neza bakabukurikiza bikabaha kuba koko abana b’Imana byuzuye. Iyo ubwo butumwa butakiriwe neza na bamwe, nibwo havuka amakimbirane n’intugunda mu bantu, umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukaza na nyirabukwe,… Biryo rero, dukwiye gushora dusaba ko umuriro w’urukundo Kristu yadutoje wakwira mu mitima, mu ngo no mu miryango yacu, ugatwika ikibi cyose cyaba kihihishe.
Mu gusuhuza abakristu, abapadiri bahawe ubutumwa bashimiye abakristu ba Kinoni uko babakiriye neza, kimwe n’ishyaka n’urugwiro bibaranga, dore ko Padiri Wenceslas yari yarigeze kuhakorera ubutumwa mu gihe cy’imyaka ine, ndetse na Padiri Désiré akaba yari yarahabaye igihe gito yitegura amasezerano no guhabwa ubupadiri. Padiri mukuru yibukije ko Padiri afasha abakiristu kwitagatifuza ariko ko na bo bafite uruhare rukomeye mu buzima bwa paruwasi, ashimangira ko yifuza inama zabo, kuko ari byo bizabafasha gusohoza ubutumwa neza. Yakomeje asaba abakristu gusenyera umugozi umwe, ubufatanye bukaba intero ya buri wese, bityo santarali zikazamukana ntayo isigaye inyuma. Babijeje kuzababa hafi no kuzafatanya mu gukomeza guteza imbere Paruwasi Kinoni. Myr Gabin na we yasoje ashimira abapadiri bari basanzwe bahakorera ubutumwa, asaba ko umuryango w’Imana uri muri paruwasi ya Kinoni wakomeza gutera imbere mu cyerekezo diyosezi yacu yafashe.
Fratri BIZIMANA Maurice