Paruwasi ya Gahunga yizihije umunsi wa Caritas

Ku wa gatatu, tariki ya 31 Gicurasi 2023, Paruwasi ya Gahunga yizihije umunsi wa Caritas ufite insanganyamatsiko igira iti: “Buri wese atange uko umutima we ubimubwira atinuba, adahaswe kuko Imana ikunda utanga yishimye’’. Umunsi wa Caritas ni umunsi wizihizwa inshuro imwe mu mwaka muri buri Paruwasi; bukaba ari bumwe mu buryo bukoreshwa mu gukangurira abakristu n’abandi bafite umutima utabara gufasha abatishoboye, abaciye bugufi n’abari mu kaga. Ibirori by’umunsi mukuru nyirizina byabimburiwe n’Igitambo cya Missa cyayobowe na Padiri Narcisse NGIRIMANA, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gahunga, Padiri Yohani Mariya Viyani UWAMUNGU na Padiri Barthélémy KURZYNIEC, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Gahunga.

Nyuma y’Igitambo cya Missa, Paruwasi ya Gahunga yashikirije abakene bababaye kurusha abandi, imfashanyo igizwe n’ifu y’ibigori ku miryango 9 idafite ibyo kurya, amabati n’imisumari yo gusakara ku miryango 3 itagira aho yikinga n’imyenda y’ishuri ku banyeshuri 8 bavuka mu miryango itishoboye. Imfashanyo yose hamwe yatanzwe ifite agaciro kangana n’ibihumbi magana atatu na mirongo inani na magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (380,500 Frw).

Nyuma yo gutanga imfashanyo ku bakene batoranyijwe, hakurikiyeho ibiganiro bijyanye no gusobanukirwa n’ubutumwa bwa Caritas muri rusange no muri Paruwasi ya Gahunga by’umwihariko. Perezida wa komite ya Caritas muri Paruwasi ya Gahunga yageje ku bitabiriye ibirori ibikorwa bya Caritas muri Paruwasi ya Gahunga, anahamagarira buri wese gutanga umusanzu we mu gufasha abatishoboye aho bari hose. Perezida wa komite ya Caritas yashimiye Ubuyobozi bwa Caritas ya Diyosezi na Paruwasi ya Gahunga ubufasha bubagenera haba mu bikorwa cyangwa mu bitekerezo byubaka komite ya Caritas abereye Perezida.

Mu gufata ijambo, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gahunga, ari na we Omoniye wa Caritas muri iyo Paruwasi, yishimiye ibikorwa Caritas ya Paruwasi ya Gahunga imaze kugeraho mu rwego rwo gufasha abatishoboye n’abari mu kaga, Ahereye ku nyigisho yatanzwe mu gitambo cya Missa, Padiri Yohani Mariya Viyani UWAMUNGU yasabye inzego za Caritas muri Paruwasi ya Gahunga n’abakristu muri rusange kutajya bazuyaza mu gufasha abatishoboye bigana urugero rwa Bikira Mariya Umubyeyi utabara kandi wiyoroshya. Yongeye kandi kwibutsa abakristu bose ko batagomba gutegereza gufasha umuntu yamaze gupfa ahubwo ko bajya bafasha umuntu ukiri muzima, bamurinda kwicwa n’inzara no gupfukiranwa n’ibibazo byugarije isi.

Nk’umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Padiri Narcisse NGIRIMANA yashimiye Imana yo idahwema kubungabunga ubuzima bw’abaciye bugufi igena uburyo bwose bushoboka bwo kubona ibibatunga. Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Paruwasi ya Gahunga budahwema gukora ibishoboka byose kugira ngo abakene n’abandi baciye bugufi bagire ubuzima bwiza bubinyujije mu bufasha bunyuranye bubagenera. Padiri Narcisse NGIRIMANA yashimiye by’umwihariko abakristu ba Paruwasi ya gahunga uburyo batabaye vuba abantu bahuye n’ibiza byo muri Gicurasi 2023 bo mu zindi paruwasi. Agaruka ku munsi wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti, Padiri Narcisse yagaragaje ubutwari, ubwiyoroshye, ubwitange n’ubwihute Bikira Mariya yagize ajya gusura Elizabeti wari ufite intege nkeya zo kuba yari atwite ageze mu zabukuru, bityo asaba abakristu bose kugera ikirenge mu cya Bikira Mariya bihutira gusura bagenzi babo bababaye, b’abanyantege nke n’abari mu kaga. Ibyo kandi bakabikora mu bwiyoroshye, mu guca bugufi no mu bwitange. Padiri Narcisse NGIRIMANA yakanguriye abakristu bose kugira urukundo ruzira uburyarya, guhunga ikibi no kwihambira ku cyiza.

Nyuma y’ayo magambo hakurikiyeho imbyino z’ibyishimo by’uwo munsi.

Ibirori by’uwo munsi mukuru byasojwe n’ubusabane aho abapadiri uko ari batatu n’abatumirwa bose basangiye n’abakene ibyo kurya n’ibyo kunywa, nyuma baza guhabwa Umugisha mbere y’uko basubira imuhira.

BAZASEKABARUHE Jean Damascène
Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO