Kuva tariki ya 07 kugera tariki ya 09 Gicurasi 2026 muri Paruwasi ya Butete habereye amahugurwa y’abakristu 90 bahagarariye abandi mu byiciro binyuranye kuri Sinodi. Paruwasi ya Butete ni yo yabimburiye andi maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri gukora amahugurwa kuri Sinodi. Insanganyamatsiko yayo yagiraga iti: “Paruwasi ya Butete igendera hamwe, mu bufatanye, mu bumwe no mu butumwa”. Ni amahugurwa yatangiwemo ibiganiro binyuranye bishingiye ku kuzirikana Ijambo ry’Imana, gutega amatwi Roho Mutagatifu kuko ari We uyoboye Kiliziya no ku mateka y’urugendo rwa sinodi. Hatanzwe n’ibiganiro kuri Roho Mutagatifu umuyobozi wa Kiliziya, ku mugenzo mwiza wo gutegana amatwi no gutega amatwi Roho Mutagatifu, ku buyobozi muri Kiliziya igendera hamwe, ku bushishozi mu rugendo rwo gufata ibyemezo muri Kiliziya igendera hamwe, ku ngingo irebana no kumurikira abandi ubutumwa muri Kiliziya igendera hamwe, ndetse n’inyigisho yibutsa abakristu ko twese turi ingingo nzima z’umubiri wa Kristu ari wo Kiliziya.
Igitambo cya Misa yo gusoza ayo mahugurwa cyabaye ku itariki ya 09 Gicurasi 2026. Cyayobowe na Padiri Cassien Mulindahabi, umunyamabanga wa Diyosezi ya Ruhengeri unashinzwe ibikorwa bya sinodi muri Diyosezi ya Ruhengeri, wari Intumwa ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA muri ayo mahugurwa. Yashimiye abitabiriye ayo mahugurwa, abibutsa ko ari ingingo za Yezu Kristu zuzuzanya muri Kiliziya. Yabahamagariye kurushaho gukomera kuri Kristu, kuyoborwa na Roho Mutagatifu no kumutega amatwi. Yabashishikarije gukunda Imana birinda kuyitera umugongo. Yabasabye guharanira kwera imbuto z’urukundo, imbuto z’ubuvandimwe, n’imbuto z’amahoro.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Butete Padiri Jean Nepomuscène TWIZERIMANA yagaragaje ko ayo mahugurwa yari agamije gufasha abasaseridoti n’abalayiki kurushaho kumva ko bari muri Kiliziya umuryango w’abana b’Imana, Kiliziya igendera hamwe, mu bumwe n’ubufatanye. Yagaragaje ko ayo mahugurwa bayukungiyemo umusaruro uzabafasha guhindura imyumvire n’imikorere muri gahunda za Kiliziya, aho bashishikajwe no kugendana mu cyerekezo cya Diyosezi yacu ya Ruhengeri bunze ubumwe nk’abana b’Imana, bafatanye urunana bari mu rugendo barangamiye Yezu Kristu. Yasobanuye ko nyuma y’ayo mahugurwa bazahugura abahagarariye abandi mu matsinda anyuranye mu masantrali agize Paruwasi ya Butete. Bazarushaho gutega amatwi Roho Mutagatifu kuko ari we Muyobozi muri Kiliziya, no gushyira imbaraga mu gutegana amatwi. Yagize ati: “Tugiye gutegana amatwi muri gahunda zose ku buryo ntawe uzasigara inyuma mu bikorwa by’iterambere rya Kiliziya”. Abitabiriye ayo mahugurwa batangaje ko bayungukiyemo byinshi birimo gusobanukirwa neza Sinodi ari ukugendera hamwe, mu bumwe, mu butumwa n’ubufatanye, bagaragaza ko basobanukiwe umwanya wa Roho Mutagatifu mu buzima bwabo n’ubwa Kiliziya muri rusange, biyemeza kurushaho kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Biyemeje kurushaho gukunda Kiliziya, kuyikorera no kuyibamo bishimye. Biyemeje kugeza kuri bagenzi babo ibyo bayungukiyemo.
Amahugurwa nk’ayo ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri yabaye guhera tariki ya 23 kugera tariki ya 25 Gashyantare 2026, yari ayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Icyo gihe akaba yarararikiye amaparuwasi yose agize iyi Diyosezi kuzitabira ibiganiro ku rugendo rwa Sinodi bizabahuza mu byiciro binyuranye.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA