Paruwasi ya Butete yahimbaje Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yaragijwe

Ku Cyumweru tariki 21/10/2018, abakristu ba Paruwasi ya Butete mu nzego zabo zose bari bakereye guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II umurinzi w’iyi Paruwasi.

Iyu munsi wabimburiwe n’igitambo cya misa yayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Visenti HAROLIMANA, akikijwe n’abapadiri bakorera umutumwa muri Paruwasii ya Butete.

Nyuma ya Misa ibyishimo by’abari bitabiriye uwo munsi byakomeje kugaragazwa mu birori byaranzwe n’indirimbo n’imbyino ariko hanatangwa impanuro mu magambo yavuzwe n’abayobozi bari bitabiriye ibi birori barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Twibutse ko Paruwasi ya Butete yashinzwe na Musenyeri Visenti HAROLIMANA mu mwaka wa 2014 iba Paruwasi ya 13 mu zigize Diyosezi ya Ruhengeri maze iragizwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umutagatifu wegereye cyane ibihe byacu n’igihugu cyacu.

Umunsi wasojwe n’ubusabane.

Padiri Angelo NISENGWE