Paruwasi ya Butete yahimbaje umunsi mukuru wa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yaragijwe

Ku Cyumweru tariki ya 26/10/2025, muri Paruwasi ya Butete, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yayoboye Misa yo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II waragijwe iyo Paruwasi. Uwo munsi mukuru usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 22 Ukwakira, ariko wimuriwe kuri iriya tariki kubera Impamvu z’ubutumwa. Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 11 Paruwasi ya Butete imaze ishinzwe.

Jean Baptiste RUGWIZA yari ahagarariye Visi Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Butete, yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wabashingiye iyo Paruwasi; agaragaza ko yabakuye mu bwigunge. Yamwijeje gukomeza ubufatanye n’abasaseridoti bayikoreramo ubutumwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline, yashimiye Kiliziya Gatolika umusanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu kandi yizeza Diyosezi ya Ruhengeri gukomeza gufatanya na yo muri gahunda zo guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abakristu ibyaranze uwo Mutagatifu bisunze birimo ubutwari, gukunda isengesho, gukunda Umubyeyi Bikira Mariya, no kurangwa n’impuhwe n’imbabazi. Yavuze ko uwo Mutagatifu atigeze ateshuka ku cyiza; yabaye umuntu w’Imana, aberaho Kiliziya mu bwitange ntangarugero, kandi aba urugero rw’ubutwari aho rukomeye. Umwepiskopi yabisobanuye muri aya magambo: “Buri wese muri twe agira intambara arwana muri ubu buzima. Twigane Papa Yohani Pawulo II mu kugira ubutwari aho rukomeye no kudaheranwa n’ikibi. Buri gihe duhore twifitemo imbaraga zo guhangana n’ibibazo no gutsinda tubikesha ukwizera, ukwemera n’urukundo”.

Umwepiskopi yanigishije abakristu ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II bisunze ari umuntu waranzwe no gukoresha neza ingabire Imana yamuhaye zose. Nta ngabire y’Imana yapfushije ubusa, zose yazikoresheje neza abifashijwemo na Bikira Mariya yari yasunze mu buzima bwe bwose. Ibyo byagiye bigaragarira mu buryo yagiye yitanga mu buzima bwe bwose, cyane cyane mu kwigisha inyigisho z’ukwemera Gatolika, gutagatifuza imbaga y’Imana no kuyiyobora. Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yabaye kandi ijwi ry’imbabare, abakene b’ingero zose, indushyi n’abari mu kaga; aharanira ubwigenge n’agaciro ka buri muntu no kwita ku rubyiruko, kandi arengera umuryango uko Imana yawushatse. Imbaraga zo gukora ubwo butumwa mu bwitange n’ubwiyoroshye, yazivomaga mu isengesho rihoraho cyane cyane Igitambo cya Misa yahimbazaga mu cyubahiro gikwiye.

Nyiricyubahiro Musenyeri yashishikarije abakristu ba Paruwasi ya Butete ko kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II byarushaho kubabera umwanya wo kumufatiraho urugero. Mu gusoza, yashimye ubufatanye bw’abakristu bayo n’abapadiri bayikoreyemo ubutumwa mu myaka 11 imaze ishinzwe mu kuyiteza imbere, abifuriza gukomeza kujya mbere. Yifurije abakristu ba Paruwasi ya Butete kurushaho kwera imbuto nziza nyinshi by’umwihariko muri iki gihe cya Yubile y’impurirane iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika: Yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.

Marie Goretti Nyirandikubwimana