Paruwasi ya Bumara irakataje mu kwita ku bana

Ku wa gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020, abana basaga ibihumbi bibiri bo muri Paruwasi ya Bumara yaragijwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho bahuriye mu birori by’impurirane bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana, kwizihiza Noheli y’abana, gushimira no guhemba Umubyeyi Bikira Mariya bamutura ituro. Banatashye Kiliziya nshya ya Paruwasi ya Bumara ku rwego rw’abana bishimira uruhare rukomeye bagize mu iyubakwa ryayo.

Mu nyigisho yagejeje ku bana mu gitambo cy’Ukaristiya, Padiri Erneste NZAMWITAKUZE yibukije abana insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana igira iti: "Bana, dukunde Yezu uri mu Ukaristiya". Yabahamagariye kurangwa n’imigenzo myiza irimo kwitoza gukunda isengesho, gukunda Yezu Kristu no kumugira inshuti, gukunda guhabwa neza Ukaristiya bakiri bato bijyana no kutitesha kuyihabwa, kumvira, kugira isuku, gutera amahoro, kuba intangarugero, guharanira ubutungane n’ubusabaniramana. Yabasabye kwirinda ibikorwa bibi birimo gusuzugura, kurwana, gutukana n’ibindi bibuza abandi amahoro. Yabashimiye ubwitange n’ishyaka bagaragaza mu kwiyubakira Kiliziya bakiri bato, abifuriza gukunda umubyeyi Bikira Mariya. Yabifurije kandi Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bumara, Padiri Eugène TWIZEREYEZU, yagaragaje ko abana bagira uruhare rufatika muri iyi Paruwasi birimo n’uruhare bagaragaje ku kubaka Kikiziya nshya y’iyi Paruwasi, mu mahuriro yabo barangwa n’isengesho, igitambo cya Misa, ibikorwa by’urukundo byo gufasha abandi bana. Padiri ati : "Ibyo byose bikagaruka ku ruhare rwabo mu kubaka Kiliziya aho abana batoya bajya bita Kiliziya y’ejo aribo Kiliziya y’uyu munsi bikaduha icyizere cy’uko ejo Kiliziya y’Imana izaba ifite abayikorera ku buryo nk’uko Nyagasani yabivuze, ati ‘Nimugende mwigishe amahanga yose’, akaba ari icyizere y’uko ubwo butumwa Nyagasani yatanze buzakomeza gukorwa kugeza igihe azagarukira.

Ibikorwa abana bakoze uyu munsi, uretse kuba byinjiye muri gahunda ya Diyosezi ni ibikorwa bidufitiye akamaro, baje gushimira Imana kubera iki gikorwa twakoze cyo kwiyubakira Ingoro. Abakristu mu matsinda atandukanye batangiye kuza hano mu rugendo nyobokamana, baje gushimira Imana yabashoboje kuzuza iyi Ngoro kandi banayisaba ngo izabashoboze n’ibindi. Batanze ituro ryo guhemba Umubyeyi Bikira Mariya bikagaragaza uko kwemera bafite kwa Kiliziya bijyanye n’Umubyeyi Bikira Mariya. Iryo turo kandi batanze rifasha Paruwasi mu bikorwa by’iyogezabutumwa. Ibikorwa bakoze uyu munsi ni umuganda ukomeye bahaye Paruwasi, bahaye Kiliziya.

Ndashimira abana ishyaka, imbaraga, n’ubwitange tubabonana dusaba Imana ngo ibibakomereze kandi tubifuriza gukomeza gutera imbere mu bukristu ku kwemera bityo bagakomeza kuduha icyizere nkatwe nk’abayobozi ba Kiliziya ko ejo cyangwa ejo bundi Kiliziya y’Imana izakomeza ubutumwa bwa Yezu Kristu bugakomeza kwamamara. Tukabifuriza umwaka mushya muhire. Tubifuriza n’amasomo meza, bakazahaha bakaronka. Tubifuriza kuzakura nka Yezu Kristu wakuze mu gihagararo, mu bwenge, mu bushishozi kandi muri byose anogeye Imana".

Abana batangaje ko bishimiye kwizihiza uyu munsi w’impurirane, bafite intero igira iti «Natwe abana dukunde Yezu uri mu isakramentu ry’Ukaristiya». Bahamya ko kwizihiza Noheli y’abana bibafasha kumva neza agaciro kayo bakishimira Umwana Yezu wabavukiye. Batangaje ko babona umwanya uhagije wo kwitegereza no mu kirugu, bakareba umwana Yezu, bagasangirira hamwe nk’abana, bishimira Umukiza wabavukiye.

Ababyeyi bitabiriye ibi birori batangaje ko bashyize imbere gahunda yo kwita ku bana babo kuko aribo Kiliziya y’uyu munsi n’ejo. Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imikino, imivugo, ubuhamya n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Mariya Goretti