Paruwasi Nyakimana yizihije umunsi mpuzamahanga w'iyogezabutumwa ry'abana

Kuri iki Cyumweru taliki ya 03 Mutarama 2021 muri Paruwasi ya Nyakinama yaragijwe Kristu-Mwami hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana. Uyu munsi wabaye ku buryo budasanzwe ugereranije n’indi myaka kubera ibihe turimo by’icyorezo cya koronavirusi. Uyu munsi wizihijwe mu Misa ya kabiri yayobowe na Padiri Mukuru Père Dominique IYAMUREMYE SEBARATERA, Mic, ari nawe ushinzwe iyogezabutumwa ry’abana muri Paruwasi ya Nyakinama. Kubera na none umubare w’abakristu bemerewe gusengera muri Paruwasi Nyakinama, iyi Misa yitabiriwe n’abana ba Santarali Nyakinama na Rugarika gusa, abandi bahuriye muri Santarali ya Tubungo mu rwego rwo kwirinda kurenza imibare.

Mu nyidisho ye, Padiri mukuru yibanze ku butumwa bwa Nyiricyubahiro Mgr Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba ari nawe ushinzweKomisiyo y’abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ku isi hose, bwasomwe kuri uyu munsi, bufite insanganyamatsiko igira iti “Bana, nimukunde gusenga”, yavuze ko kwizihiza uyu munsi, ari umwanya mwiza Kiliziya yagennye wo kuzirikana uruhare rw’abana mu kwamamaza Inkuru Nziza. Yavuze ko, muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya covid-19 kimaze guhitana abantu benshi, kigasiga abandi iheruheru by’umwihariko kikaba cyaragize ingaruka zitandukanye ku bana harimo abana bari mu miryango yugarijwe n’ubukene bwatewe na Covid-19, abana bahohotewe abandi bagashorwa mu mirimo igenewe abakuru n’izindi… Yasabye abana, ko muri ibi bihe bikomeye bagomba kurushaho kwiringira Imana muri byose no kuyisenga bashyizeho umwete, bakazirikana ijambo ryayo kugira ngo bashobore kumenya icyo ibabwira.

Mu gusoza, Padiri mukuru yasabye ababyeyi kugira uruhare mu burere bw’abana, bagahora bibuka ko uburere buruta ubuvuke. Abasaba kandi gutoza hakiri kare abana gukunda isengesho bakurikije urugero rwa Yozefu na Mariya mu rugo rutagatifu rw’i Nazareti. Yasabye n’abana kuzirikana no gusabira abana b’isi yose bugarijwe n’ibibazo bitandukanye kandi bakiga bashyizeho umwete kuko ari bo mizero ya Kiliziya n’igihugu cyacu.

Mbere y’umugisha usoza, batanze umwanya ku bana n’ababyeyi bahagarariye abandi aho bose bagarutse ku gushima uburyo Paruwasi ya Nyakinama yitangira Iyogezabutumwa ry’abana baharanira ko baba abakristu bahamye kuko aribo Kiliziya yejo. Umwana uhagarariye abandi yashimiye ku buryo bw’umwihariko uburere bwiza bavana mu tugoroba tw’abana babifashijwemo n’abakangurambaga b’abana babitaho umunsi ku wundi.

Mu gusoza igitambo cy’Ukaristiya, Nyakubahwa Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyakinama, yabwiye abitabiriye uyu munsi mukuru by’umwihariko abana, ko ntahandi bakura imbaraga zo gutsinda Sekibi uretse mu isengesho. Yabasabye kujya bafata umwanya mu rugo bakazirikana Ijambo ry’imana kandi bagakunda igitambo cya Misa kiduhuza na kristu watwitangiye ku musaraba. Yasoje asaba abana kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura, bubaha ababyeyi babo kandi bakarangwa n’umuco mwiza wo gufasha abababaye bityo bakemera Imana ikabiyoborera Yo ivana abantu mu mwijima ikabashyira mu rumuri.

Nyuma y’igitambo cya Misa, Padiri mukuru aherekejwe na komite y’abana basuye abarwayi mu ivuriro rya Paruwasi babashyiriye ibyo kurya bitandukanye byakusanijwe n’abana ba Paruwasi ya Nyakinama. Abana basigaye bose, bakomereje ibyishimo iwabo mu ngo kubera ko nta birori byari biteganijwe.

Sylvestre HABIMANA
Paruwasi Nyakinama.


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO