Padiri Josep Cabayol i Magrinyà yaratabarutse

Padiri Josep Cabayol i Magrinyà yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 29/11/2020. Ni umupadiri wa Diyosezi ya Tarragona mu gihugu cya Hispaniya, wavukiye muri Paruwasi yitwa La Riera de Gaià, mu mwaka wa 1935. Yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti afite imyaka 24 mu mwaka w’1959.

Yoherejwe na Diyosezi ye gukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri mu mwaka w’1996, akorera muri Paruwasi ya Nemba. Mu mwaka w’2000 yakomereje muri Paruwasi ya Kampanga, aba Padiri Mukuru wa mbere w’iyo Paruwasi kuko yari isanzwe ari “Quasi-Paroisse” kuva mu 1986.

Mu myaka yamaze akorera muri Diyosezi ya Ruhengeri, yaranzwe no kwicisha bugufi, no gufasha abakene n’imbabare mu buryo bwose, akarangwa n’ubwitange budasanzwe.Yavuye mu Rwanda kuwa 09/09/2014 asubira iwabo kubera izabukuru. Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri, by’umwihariko amaparuwasi yakoreyemo ubutumwa ntibateze kuzamwibagirwa.

Padiri Josep Cabayol yashyinguwe iwabo, tariki ya 1 Ukuboza 2020. Misa yatangiye saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda, iyoborwa n’Arkiyepiskopi wa Tarragona. Yagarutse ku butwari bwamuranze no kuba yarabaye umumisiyoneri nyawe mu Rwanda. Yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri kuba yaramwakiye ikanamufasha mu murimo we wa gisaserdoti. Yamenyesheje kandi abari aho ko no muri Diyosezi ya Ruhengeri harimo guturirwa Igitambo cya Misa yo gusabira Padiri Cabayol, ndetse hakaba hari n’ubutumwa Diyosezi ya Ruhengeri yohereje bwo kubafata mu mugongo, akaba ayishimira ubwo bumwe mu byishimo no mu byago.

Muri Diyosezi ya Ruhengeri, Misa yabereye muri Paruwasi ya Kampanga, itangirira ku isaha imwe n’iya Misa y’i Tarragona. Yitabiriwe n’abasaserdoti n’abihayimana baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Ruhengeri, n’abalayiki bahagarariye abandi, bari baturutse mu masantrali yose ya Paruwasi ya Kampanga ndetse n’ahandi. Misa yayobowe na Myr Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, wari unamuhagarariye muri uwo muhango.

Agendeye ku Ivanjili y’urukundo rwa mugenzi wacu (Mt 25, 31-40), Myr Gabin BIZIMUNGU yavuze ko Padiri Cabayol yayishyize mu bikorwa uko yari ashoboye kose, afasha abakene n’imbabare atavangura, kandi akamenya guha buri wese icyo akeneye. Umusanze akennye cyangwa yifite, yabonaga icyo amukeneyeho. Yakomeje avuga ko yitangiye ubutumwa bwe bwo gutagatifuza imbaga y’Imana, akitanga atizigamye n’igihe imbaraga zari zitangiye kuba nke.

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi Kampanga, visi perezida w’inama nkuru ,bwana NDIZIHIWE MARCEL, yatanze ubuhamya bw’uko Padiri Cabayol yakiraga abantu bose ntawe asubije inyuma. Yavuze bimwe mu bikorwa bigaragarira amaso byamuranze nko kubakira abatishoboye, kugaburira abashonji, kwambika abatari bafite icyo kwambara, kurihira abana amashuri, n’ibindi bikorwa byinshi. Ibyo byose kandi yabikoreraga abakristu gatolika n’abatari bo. Umukuru wa polisi mu gace Kampanga ikoreramo, na we yunze mu ry’uhagarariye abakristu ba Kampanga, ahamya ko kuba Padiri Cabayol atuvuyemo ari icyuho gikomeye, cyane cyane ku byo yafashaga mu iyogezabutumwa no mu iterambere ry’abaturage.

Nk’uko Padiri Théoneste MUNYANKINDI, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kampanga, yabitangaje, Padiri Cabayol yabaye umwogezabutumwa mu mahanga kandi aba n’umuhuza ukomeye mu bufatanye n’ubuvandimwe hagati ya Diyosezi ya Tarragona na Diyosezi ya Ruhengeri. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Habiyakare Anastase
President wa Komisiyo y’itumanaho muri Paruwasi KAMPANGA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO