Padiri BAREKE gregoire Yashyinguwe mu Cyubahiro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Padiri Grégoire BAREKE, umusaseridoti bwite wa Diyosezi ya Ruhengeri. Ni umuhango wabereye mu rugo rw’Umwepiskopi wa Ruhengeri ukitabirwa n’abakristu biganjemo abatuye mu mugi wa Musanze muri rusange ndetse nabo mu muryango wa padiri BAREKE ku buryo bw’umwihariko, hari kandi abihayimana n’abapadiri baturutse mu mpande zose za Diyosezi ndetse no hanze ya diyosezi.

Umuhango wakurikiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyabereye muri paruwasi Katedarali ya Ruhengeri ahagana i saa 10h15 kikayoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri, akikijwe n’abihayimana batandukanye barimo Nyiricyubahiro Musenyeri Eduwaridi SINAYOBYE, Umushumba wa diyosezi ya Cyangugu, Myr Oreste INCIMATATA, igisonga cy’umuyobozi wa diyosezi ya Kibungo, akaba azwi ku buryo bw’umwihariko nk’inshuti magara ya Padiri BAREKE Grégoire dore ko bari baramuhimbye INCIBAREKE, hari kandi na padiri Faustin NYOMBAYIRE waturutse muri diyosezi ya Byumba n’abandi bapadiri baturutse hirya no hino. Inzego za Leta zari zihagarariwe na madamu Dancille NYIRARUGERO Guverineri w’Intara y’amajyaruguru aherekejwe na madamu Jeannine NUWUMUREMYI, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Nk’uko kandi amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 abiteganya kugeza ubu, abakristu bitabiriye Misa bari 20.

Nyuma y’indamutso y’Umwepiskopi, Myr Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Ruhengeri yagejeje ku bitabiriye Misa yo gusabira padiri Grégoire BAREKE incamake y’uburwayi bwe. Yavuze ko uburwayi bwe bwatangiye kugaragara ku buryo bufatika hagati y’umwaka wa 2010 na 2011. Yavuze ko mu mwaka wa 2011 aribwo yakorewe ibizamini byo kwa muganga, bikagaragaza ko yamaze gufatwa n’uburwayi bw’ubwonko aho abaganga bemeje ko arwaye indwara ebyiri: Alzheimer na parkinson. Izi ndwara zombi, abaganga bo mu Rwanda no mu bihugu by’amahanga bemeza ko kugeza ubu batarabona umuti uzivura uretse kugerageza gukumira umuvuduko wazo. Myr Gabin yakomeje avuga ko uburwayi bwakomeje kwiyongera kugera aho atakibasha gukora ubutumwa bwe, kuko kureba, kumva no kuvuga byagendaga bikendera. Yibukije na none uko byagenze mu minsi ya nyuma y’uburwayi bwe. Yavuze ko mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 202, tariki ya 20/7/2021 aribwo yagaragaje kuremba cyane akajyanwa mu bitaro byigenga mu Ruhengeri ( kwa KANIMBA) bamusangana malaria na covid-19, na bo bahita bamwohereza mu Bitaro bya Ruhengeri, nyuma ajyanwa mu Bitaro bya Nyarugenge, aho yamaze iminsi 15 yitabwaho, nyuma abaganga bemeza ko covid-19 yakize ko ashobora gutaha agakomeza kuvurwa ubundi burwayi ari i muhira. yagize ati: “Yaje kuba mu rugo rw’Umwepiskopi tariki ya 05/08/2021, ku munsi wa kabiri n’ijoro atangira kuremba cyane, kuko ubwo burwayi bwari bwamusigiye ibisare bikomeye, bamwihutana mu Bitaro bya Ruhengeri, aho yahise agwa, kuwa gatanu tariki 06/08/2021 ahagana i saa tanu z’ijoro, ku myaka 68 y’amavuko na 42 y’ubupadiri”.

Mu nyigisho yatanzwe na Myr Visenti, yibukije mbere na mbere ibyiza Diyosezi ya Ruhengeri ishimira padiri BAREKE. Yavuze ko amushima kuba yaremeye gutumikira uwamutumye mu buzima bwe bwose hano ku isi, akaba yari umupadiri utarangwaho amatiku, akamenya kugira abandi inama no gushyira mu gaciro, akaba kandi umusaseridoti uzi kunyurwa no kwizihirwa. Yagize ati: “Imana yari yaramuhaye ingabire nyinshi: ubwenge, gukunda kwiga no gusoma ibitabo. Abakristu bamumenye mu bufaransa batangariraga cyane ubuhanga bwe muri filozofiya na tewolojiya, bagatangarira uburyo yavugaga igifaransa neza.” Agaruka ku masomo matagatifu, Myr Visenti yavuze ko abakristu tudakwiye kwijujutira Imana cyangwa ngo duheranwe n’agahinda nk’abatagira ukwemera. Yagize ati: “Twemera ko Yezu yapfuye kandi akazuka. Tuzi neza abapfuye bamwizera Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We (Reba 1 Tes 4, 13-14). Ni muri uko kwizera rero dutakambira Imana dusabira umuvandimwe wacu, umusaseridoti w’Imana padiri Grégoire. Imana nimushyire mu rugaga rw’abahire bayo igiriye urukundo n’impuhwe zayo (Reba Mt 5, 1s)”.

Mu buhamya bwatanzwe na Padiri Janvier SIBORUREMA, umwe mu bapadiri bamurwaje ku buryo bw’umwihariko, ubwatanzwe na mushiki wa Padiri BAREKE Grégoire madamu Blandine NYIRABASINYIRUWUMVA, ari nawe usigaye mu bana 8 bavukanye na padiri Grégoire, bombi bagarutse k’ubwitange, umurava n’ishyaka bijyana no kwitangira umuryango we n’abo atumweho atizigama. Madamu Dancille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na we yibukije amateka ya Padiri BAREKE akiri umwana muto uburyo yitangiraga ubutumwa bwe dore ko ariwe wamuteguye agiye guhabwa Isakramentu ry’Ukaristiya ya mbere. Yavuze ko intara y’Amajyaruguru ku buryo bw’umwihariko n’igihugu muri rusange babuze umwalimu mwiza ndetse n’umujyanama, ariko ko abo yigishije bose bazubakira ku nyigisho nziza yabahaye bagatera ikirenge mu cye. Myr Eduwaridi SINAYOBYE mu ijambo ryo kwihanganisha diyosezi ya Ruhengeri, yavuze ko umuryango w’Imana uri muri diyosezi ya Cyangugu ubabajwe n’urupfu rwa padiri Grégoire kandi ko wifatanije na diyosezi ya Ruhengeri mu kababaro. Yibukije ko urupfu ari inzira tunyuramo twizeye tugana ku Mana bityo ko dukwiye kumusabira twizeye kuzongera kumubona mu Ijuru.

Amwe mu matariki yaranze ubuzima bwa padiri BAREKE Grégoire:

  • Yavutse tariki ya 24/04/1953 muri Paruwasi Runaba, ubu ni mu Karere ka Burera
  • Yabatijwe tariki ya 3/1/1957, ahabwa Ukaristiya ya mbere tariki ya 10/8/1961, akomezwa tariki ya 15/3/1964
  • 1961 – 1967: Amashuri abanza i Runaba
  • 1967 – 1973: Amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Rwesero mu Ishami ry’Ikilatini na Siyanse
  • 1973 – 1979: Yize Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda
  • 06/08/1979: Yahawe ubudiyakoni
  • 08/07/1979 yahawe ubupadiri i Runaba (Muri uyu mwaka abahawe ubupadiri bari 5. Ubu abakiriho ni 2: Mgr Oreste INCIMATATA na Padiri Thaddée RUSINGIZANDEKWE).
  • 1979 – 1984: Yoherejwe kwiga iby’indimi: i Louvain-la-Neuve (lettres romanes) n’i Bruxelles iby’ururirmi rw’Ikidage.
  • 1984-1986: Umunyamabanga w’umwepiskopi agafasha no mu mirimo ya paruwasi
  • 1986 – 1991: Yasubiye i Burayi i Louvain gukomeza amasomo (recherche doctorale en lettre romanes)
  • 1991 – 1993: Umwarimu w’Ikilatini mu Iseminari nto ya Nkumba nyuma ajya gufasha mu butumwa i Janja na Busogo.
  • 1993 – 1995 : Yagiye gusubukura iby’amasomo ye no gukora inyandiko iyasoza (these de doctorat).
  • 1995 – 2008: Yabaye muri Diyosezi ya Grenoble mu Bufaransa, aho yagiye ahabwa ubutumwa bunyuranye.
  • 2008: yagarutse mu Rwanda, ahabwa ubutumwa bwo kuba umurezi n’umuyobozi wa roho mu Iseminari Nto ya Nkumba.
  • 2010-2011: yatangiye kugenda agaragaza utumenyetso tw’uko hashobora kuba hari ikitagenda neza mu buzima nyurabwenge.
  • 2011-2021: Imyaka yamaze yitabwaho n’abaganga batandukanye
  • 06/08/2021: Yitabye Imana mu bitaro bya RUHENGERI azize uburwayi.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Myr Eduwaridi SINAYOBYE avuga amasengesho yo gusezera bwa nyuma kuri padiri Grégoire BAREKE

Umutambagiro werekeza mu irimbi ry'abapadiri ahashyingurwa padiri BAREKE

Madamu Dancille Guverineri w'intara y'Amajyaruguru ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze bari bitabiriye ibirori

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA,
Uhagarariye komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru muri Diyosezi

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO