Padiri André Pakula uyobora umuryango w’Abapadiri Mariyani ku isi yasuye Paruwasi Kristu-Umwami Nyakinama

Ku Cyumweru tariki 12 Mutarama 2020, ku munsi mukuru wa Batisimu ya Yezu, Umuyobozi w’Umuryango w’Abapadiri Mariyani ku isi (Congrégation des Père Marien) Père André PAKULA ari kumwe n’Ushinzwe umutungo muri uwo muryango basuye Paruwasi Kristu-Mwami Nyakinama, Paruwasi ikorerwamo ubutumwa n’Abapadiri bo muri uwo muryango.

Mu butumwa bwatanzwe na Père André PAKULA, mbere na mbere yabanje gushimira Imana Yo yatumye yongera kubonana n’Abakristu ba Paruwasi. Yagize ati “Biranshimishije kuba nongeye kubonana namwe, kuko iyo mbabonye muri benshi, nkumva n’indirimbo muririmba ndishima cyane kuko ziba zirimo ubutumwa bugaragaza ukwemera mufite. Kandi nkabona ko abapadiri bakora ubutumwa hano babukora neza kubera imbuto bwera. Buri gihe iyo ngeze hano mpasanga impinduka, uko mpasiga siko mpasanga iyo ngarutse, kuko nsanga hari byinshi mumaze kugeraho kandi bifatika nk’ingoro y’Umubyeyi Bikira Mariya, ibiraro bya kijyambere by’amatungo, clôture, n’ibindi, bikanyereka ko ubutumwa butagarukira mu magambo gusa, ahubwo ko n’bikorwa bibigaragaza”.

Yavuze ko iyi Paruwasi, ifashe runini mu butumwa bwabo bakorera ahantu 109 ku isi, avuga ko yasabye Papa ko yubile y’imyaka 350 umuryango wabo umaze ukora ubutumwa muri Kiliziya, ku rwego rw’isi yazasozerezwa muri Kiliziya ya Paruwasi Kristu-Mwami Nyakinama , uretse ko atari yamuha igisubizo. Yashimiye abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi uburyo bitanga, kugira ngo Inkuru Nziza igere kuri bose, ashimira n’Ababikira bita ku burezi, dore ko n’uwashinze umuryango yagiraga ati “Uburezi bwiza butuma igihugu kigira imbere heza.”

Mu gusoza, yagarutse ku masomo yo kuri iki Cyumweru, asaba abakristu gukomera kuri Batisimu bahawe, gufungura umutima, kwicisha bugufi, kurangwa n’impuhwe, kuba incuti z’Imana no kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Yagize ati “Amasomo y’uyu munsi atwereka ukuntu Imana ishaka kudukiza ikoresheje umwana wayo Yezu Kristu. Atwereka kandi ko Batisimu ituma tuba intumwa, tukakira ingabire z’Imana ku buntu, icyo idusaba ni ugufungura umutima wacu tukazakira.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Kristu-Mwami Nyakinama, Père Dominique IYAMUREMYE SEBARATERA, yashimiye Imana yarinze aba bashyitsi bakaba bageze ino amahoro, ashimira n’abashyitsi uburyo bita cyane kuri Paruwasi mu butumwa no mu bikorwa bitandukanye ikora.

Uhagarariye bakristu Diogène NSENGIYUMVA, mu ijambo rye, yavuze ko muri Paruwasi ari umunsi ukomeye w’ibyishimo kuba basuwe n’abashyitsi bakuriye Umuryango w’Abapadiri Mariyani ku isi. Yavuze ko bafasha Paruwasi muri byinshi, cyane cyane mu bikorwa by’iyogezabutumwa mu bana n’ibindi bitandukanye bikorerwa muri Paruwasi, abizeza ko abakristu nabo bazakomeza kugaragaza uruhare rwabo bafatanya n’abasaseridoti mu guteza imbere umuryango w’Imana.
Ubu butumwa bwatangiwe mu Misa ya mbere, Misa yari yitabiriwe n’abakristu benci, bari babukereye baje guhimbaza umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani.

Sylvestre HABIMANA