Ku matariki ya 02-03 Ukwakira 2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yayoboye inama y’abapadiri bose bakorera ubutumwa muri iyo Diyosezi. Iyo nama y’iminsi ibiri yasojwe n’igitambo cya misa cyatangirijwemo umwaka w’ubutumwa wa 2023/2024 muri Diyosezi ya Ruhengeri.
1. Inama y’abapadiri bakikije umwepiskopi
Iyo nama yafunguwe n’isengesho ryatewe n’Umwepiskopi washimiye abapadiri bitabiriye iyo nama. Aboneraho kwakira abapadiri baje bwa mbere muri iyo nama izwi ku izina rya Presbyterium. Yifurije ubutumwa bwiza abahawe ubutumwa bushya muri Diyosezi ndetse n’abakomeje ubutumwa bari bafite.
Umwepiskopi yibukije ko Kiliziya yegereje yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu ndetse na yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Yibukije ko Papa yifuje muri iyi yubile ko twayoborwa n’insanganyamatsiko idusaba kuba “Intumwa y’amizero” (Pèlerin de l’espérance). Mu kwinjiza iyi nsanganyamatsiko muri yubile y’imyaka 125 mu Rwanda, Abepiskopi bo mu Rwanda bemeje ko insanganyamatsiko yaba “Turangamire Kristu, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”. Ni Yubile izahimbazwa mu myaka ibiri kandi buri diyosezi izagira ibyo ihimbaza ku rwego rw’igihugu. Yubile izatangirira i Kabgayi (10/02/2024), isorezwe i Kigali (06/12/2025). Muri Diyosezi ya Ruhengeri, hakazahimbarizwa yubile y’urubyiruko (25/08/2024).
Nyuma y’ayo magambo y’umwepiskopi afungura inama, abari mu nama baganiriye birambuye
ku byari biteganyijwe ku murongo w’inama:
* Gusoma raporo y’inama iheruka no gusuzuma uko ibyemejwe biri kubahirizwa
* Uburyo twiteguye kwinjira muri yubile y’impurirane muri 2025
* Kubyaza umusaruro ibyavuye muri gahunda y’ubugenzuzi (Audit) bwakozwe muri Diyosezi
bukozwe na Diyosezi mu bijyanye n’imiyoborere, iyogezabutumwa ndetse n’imicungire
y’umutungo.
Hemejwe ko ibyizwe muri iyo nama bizakomeza kwigwa mu ngo z’abapadiri no kurushaho guhuza ibikorwa by’amaparuwasi n’ibya Diyosezi. Umwepiskopi yatsindagiye uburyo bikenewe kunoza imikorere n’imikoranire ngo turusheho kugendera hamwe mu bufatanye. Kuganira kuri izi ngingo no kureba uko bihagaze mu maparuwasi, gusangira utuntu n’utundi ndetse no kwibukiranya amatariki y’ingenzi y’ibizakorwa, byagejeje ku munsi wa kabiri w’inama wasojwe n’igitambo cya misa cyatangiye saa yine n'igice aho Umwepiskopi yafunguye ku mugaragaro umwaka w’ubutumwa wa 2023/2024. Aha twakongeraho isengesho ryavugiwe mu Ngoro y'Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima mbere yo kwerekeza muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ahabereye Misa.
2. Umwepiskopi yatangije umwaka w’ubutumwa wa 2023/2024
Ubusanzwe umwaka wa Kiliziya utangirana n’icyumweru cya mbere cya Adiventi ariko umwaka w’ubutumwa wo ugatangira ku itariki ya mbere Nzeli bya buri mwaka. Bivuga ko umwaka w’ubutumwa wa 2023/2024 watangiye ku wa 01 Nzeli 2023 ariko ufungurwa ku mugaragaro ku wa 03 Ukwakira 2023.
Atangiza uwo mwaka w'ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri kandi ashyingiye ku masomo y’uwo munsi (Zak 8,20-23; Lk 9, 51-56), Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yibukije ko duteranye ngo twumve ijambo ry'Imana nk'impano ikomeye. Yasabye ko ibiri muri Zaburi ya 87 (86), twabyiyerekezaho kuko Umuririmbyi wa Zaburi atubwira umwanya w'umutware mu mateka ya Isiraheli. Abayahudi bari bihebye, bihugiyeho maze umuhanuzi Zakariya aboneraho gusaba abubatsi ba Yeruzalemu kureba kure ngo bubake umugi wagutse, wakira bose, udaheza kandi buri wese abonamo icyicaro. Iyo Yeruzalemu rero ni ishusho ya Kiliziya, aho abantu bose bahurira nk'abana b'umuryango umwe n'abavandimwe. Muri uwo murwa, turarinzwe kuko dukomezwa n'Imana. Bityo abakristu tugomba kurenga imyumvire ya kimuntu yatumye Yakobo na Yohani intumwa bashaka gutsembesha umuriro abantu banze kubakira. Yezu arabatonganya cyane kuko imyifatire yabo ari igishuko cyo kwihugiraho, kwerekana imbaraga n'ububasha, kumvisha no kujegeza abandi. Ni ugukosora ikibi ukoresheje imbaraga z'umurengera. Umwepiskopi yaboneyeho gusaba ko abantu bakwiye guhamya urukundo n'ineza y'Imana kuko Imana ikunda umunyacyaha nubwo yanga icyaha. Imana ishaka ko umunyacyaha yicuza akabaho. Umwepiskopi yasabye ko imyumvire n'imikorere y'Imana biranga ubutumwa bwacu.
Agaruka ku byo gutangiza umwaka mushya w’ubutumwa, Umwepiskopi yibukije ko ari akamenyero ko duterana nk'umuryango w'Imana ngo twishimire ibyo Imana yatugejejeho kandi tuyiragize imigambi dufite. Yashimiye abaje baturutse mu maparuwasi ndetse n'ibigo by'amashuri byari byaje gutangiza umwaka w'amashuri wa 2023/2024. Hari abanyeshuri b’Ishuri ryisumbuye ryaragijwe mutagatifu Visenti wa Pawulo, Ishuri rya “Regina Pacis”, Ishuri ribanza ryaragijwe mutagatifu Mariko n’Ishuri ribanza ryaragijwe Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima. Umwepiskopi yibukije ko kuza kw'abanyeshuria ari ikimenyetso cyo kugendera hamwe. Yavuze kandi ko nyuma y'umwaka wo kwita k'uburezi n'abalayiki, twakoze uko dushoboye kandi byagenze neza. Icaykora, ntiyari gahunda y'umwaka umwe ahubwo dukomeje gutera intambwe. Nicyo gituma umwaka w’ubutumwa wa 2023/2024 uzibanda ku bana n’urubyiruko. Yabwiye abanyeshuri ko bazitabwaho mu buryo bw'umwihariko. Ariko Umwepiskopi yabasabye kuzabigiramo uruhare. Yifurije ibyo bigo, byavuzwe haruguru, umwaka mwiza w'amashuri wa 2023/2024. Umwepiskopi yibukije ko uyu mwaka w’ubtumwa uhuriranye na Sinodi y'Abepiskopi kuko igice cya mbere cyatangiye ku wa 4 Ukwakira 2023 aho insanganyamatsiko yibutsa Kiliziya igendera hamwe, ubumwe n'ubufatanye. Umwepiskopi yashimiye abakristu bose umusanzu w'ibitekerezo ndetse n'isengesho ngo ubutumwa bugende neza. Yibukije ko tugiye kwinjira muri yubile y’impurirane ngo dushimire Imana kubera imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu aho Papa Fransisko adusaba kuba “intumwa y’amizero” ndetse n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda aho insanganyamatsiko ari : “Turangamire Kristu, soko y'amizero, ubuvandimwe n'amahoro”.
Umwepiskopi yasoje ashimira abakristu, inzego zose na za komisiyo zose zikorera muri Diyosezi uburyo zihatira gukorera hamwe no kunoza imikorere n’imikoranire ngo twiyubakire Diyosezi. Igitambo cya misa cyakurikiwe n’ubusabane.
Padiri Alexis Maniragaba