Nyiricyubahiro MYR Visenti HAROLIMANA yasomye Misa yo guha Umugisha Amavuta Matagatifu

Kuri iyi tariki ya 30 Werurwe 2021, Kuwa kabiri mutagatifu, muri Paruwasi Katedrale ya Ruhengeri, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye igitambo cya Misa y’ amavuta akikijwe n’abasaseridoti ba Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi basaseridoti bahakorera ubutumwa. Iyi Misa kandi yitabiriwe n’abihayimana bo mu miryango itandukanye n’abakristu baturutse mu maparuwasi atandukanye ya Diyosezi ya Ruhengeri. Ubusanzwe Misa y’amavuta ikaba yarahimbazwaga kuwa kane mutagatifu, ariko nkuko liturijiya ibiteganya iyo bibaye ngombwa, Umwepiskopi ashobora guhitamo undi munsi abona ukwiye yasomaho iyo Misa. Mu misa y’amavuta hakaba haberamo ibikorwa bibiri by’ingenzi aribyo: Igikorwa cya mbere ni ugusubira mu masezerano kw’abasaseridoti, igikorwa cya kabiri kikaba guha umugisha amavuta y’abarwayi, ay’abigishwa n’aya Krisma aba azakoreshwa umwaka wose, ibi bikorwa byombi bikaba byakozwe muri iyi Misa.

Buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi atari kuba indahemuka (1 Kor4,1-2.) Aya ni amagambo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yateruriyeho inyigisho ye yo kuri uyu wa kabiri Mutagatifu, agira ngo yibutse abakristu umurimo abasaseridoti bashinzwe.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije ibikorwa by’ingezi biza kubera muri iyi misa, aboneraho n’umwanya wo kwifuriza abasaseridoti bose umunsi mwiza. Yibutsa abari mu gitambo cya Misa ko mu isakaramentu ry’ubusaseridoti Yezu ari we witorera abazungura b’intumwa maze abo yitoreye akabashinga kuba abashumba ba Kiliziya ye bakamuhagararira mu kwigisha ivanjiri ye. Yibukije ko abo Imana yitorera ibasiga ikabanogereza kugira ngo bahore babengerana ubwiza bw’Imana maze ikabaha ubutumwa bwo gushyira abakene inkuru nziza. Yakomeje inyigisho yibutsa abasaseridoti ko ubutumwa bw’ibanze bahamagariwe ari ubwo komora abo bashinzwe ibikomere cyane cyane muri ibi bihe aho usanga abantu bafite ibikomere bitandukanye, bityo asaba abasaseridoti kugira muri bo ijambo ryiza rihumuriza abo bababaye by’umwihariko muri iki gihe usanga hari abantu bapfuye bahagaze kandi gupfa uhagaze akaba ariko kaga gakomeye. Abo bapfuye muri ubu buryo bakaba bakwiye kwegerwa birushijeho. Yibukije kandi ko muri iki gihe hari abantu baboshywe mu buryo butandukanye; mu ngero yatanze yavuze ko hari abantu usanga baboshwe n’inda zabo, ababoshwe n’irari, ababoshwe mu bitekerezo n’ababoshwe ku mutima, akomeza asaba abaseridoti ko nta numwe ukwiye kuvuga ko ubutumwa bwarangiye kuko abo bose bakeneye kwitabwaho bakagezwaho inkuru nziza ibabohora, ibyo bakabikora basanga abakristu bahubanganye n’abacitse intege. Yasabye abasaseridoti kudacibwa intege n’ibigeragezo biriho ubu, abibutsa ko buri gihe umuhamagaro wabo utagomba guta icyanga babitewe n’ikintu icyo aricyo cyose. Yagarutse ku butumwa Nyirubutungane Papa Francisco yahaye abapadiri bari kumwe na we umwaka ushyize i Roma mu muhango wa Penetensiya(abunyujije kuri Vicaire we ushinzwe umugi wa Roma Cardinal Angelo De Donatis), aho yabasabye kutabihirwa n’umuhamagaro wabo cyangwa ngo babihire abandi bakirinda umwanzi uhora arekereje, wiyoberanya agamije kwiba abasaseridoti ibyishimo by’ubutore bwabo, aboneraho no gusaba abakristu gukomeza gusabira abasaseridoti kugira ngo bashobore kurenga ibyo byose ndetse bashobore no gutahura icyanzu umwanzi yanyuramo agamije kubavutsa ibyo byishimo. Yasabye abasaseridoti kuzirikana umunsi babwiye Imana ngo Karame, iyo karame ikabatera imbaraga zo guhorana ibyishimo mu butumwa no mu muhamagaro wabo muri rusange. Yagarutse kandi no ku mwaka w’Ukaristiya asaba abasasedoti gukomeza gutungwa n’ukaristiya, maze Ukaristiya ikaba isoko y’ubuzima, urukundo-impuhwe, ubumwe n’ubuvandimwe hagati yabo n’abo bashinzwe, ariko ashimangira ko abasaseridoti aho bari bakwiye kunga ubumwe (ababana mu rugo rumwe). Mu gusoza inyigisho ye yavuze isengesho rya Papa Benedigito risabira abasaseridoti.

Mbere yo kwakira umugisha usoza iyi Misa, Nyakubwahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi, mu izina ry’abapadiri bagenzi be yasabye abari aho bose gushimira Imana kubere ibyiza igirira muntu aho yagize ati “Ndagira ngo muri uyu mwanya mu izina ry’abapadiri bagenzi banjye no mu izina ryanjye bwite mbararikire gushimira Imana ubudahwema yo ikora umurimo wayo mu bantu kandi ikifashisha abantu ititaye ku ka muntu kabo, nishimirwe mu mashyi n’impundu”. Yagaragaje ko abasaseridoti bishimiye kuba bongeye gutura igitambo cy’Ukaristiya bari kumwe n’Umwepiskopi ndetse bakaba banasubiye mu masezerano yabo imbere ye. Yongeye kwifuriza Umwepiskopi isabukuru nziza y’ubwepiskopi yahawe, imyaka ikaba ibaye icyenda. Yashimiye abasaseridoti basubiye mu masezerano yabo kandi bakaba bongeye kugaragaza ubumwe bafitanye n’Umwepiskopi wabo, akaba yarasabye abasaseridoti bagenzi be ko amavuta yahawe umugisha kuri uyu munsi yababera ikimenyetso cyo kurushaho kwitangira, gutagatifuza imbaga y’Imana batumweho no kwitagatifuza nabo ubwabo cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya koronavirusi. Yashimiye abihayimana n’abakristu baje kubashigikira kuri uyu munsi. Yashoje ijambo rye ashimira Umwepiskopi ku nyigisho nziza yabahaye, anamwizeza ko abaaseridoti batazatezuka mu kunga ubumwe n’ubufatanye bagamije kwitangira Kilziya.

Mu ijambo ry’Umwepiskopi mbere yo gutanga umugisha, yashimiye Imana ikomeza kutuba hafi cyane cyane muri ibi bihe bikomeye, yibutsa ko nubwo tumaze umwaka urenga muri ibi bihe bidasanzwe ariko ko twabonye ukuboko kw’Imana ikatugaragariza ko ituri hafi, yashimiye abasaseridoti uburyo bitanze bakaba intwari muri ibi bihe bidasanzwe. Yashimiye abihayimana bitanga batizigama n’abalayiki muri rusange kuva ku muryango remezo kugera kuri Paruwasi. Yashishikarije abakristu gukomeza gukomera ku rugamba. Yashoje ijambo rye yifuriza abasaseridoti isabukuru nziza yo kuzirikana umunsi buri wese yabwiye Imana karame, yongera gusaba gushimira Imana kuko itugaragariza ko ituganisha aheza, aho yibukije ko umwaka washyize Misa nkiyi yabereye muri Paruwasi ya Rwaza kubera ibihe twarimo bidasanzwe, ariko uyu munsi tukaba twashoboye guhurira muri Katedrali ibi bikaba bigaragaza ko tugana aheza. Yasabye abakristu kwibuka kujya bashimira Imana asaba ko buri wa gatandatu mu masengesho ya ni mugoroba mu ngo z’abakristu, abihayimana n’abapadiri hajya hakorwa isengesho ryo gushimira Imana binyuze kuri Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi ya Ruhengeri, tukaboneraho gusabira Papa, Abepiskopi,abapadiri, abihayimana n’abandi bitangira ubutumwa muri Diyosezi bose, aboneraho no kwifuriza abakristu bose kuzagira Pasika nziza.

Abihayimana n'abakristu bari bitabiriye Misa bakereye kwizihiza Misa y'amavuta matagatifu

Abasaseridoti basubira mu masezerano yabo

Abasaseridoti bazaniye Umwepiskopi amavuta ahabwa umugisha

Umwepiskopi akora imihango iherekeza guha umugisha amavuta ya Krisima

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO