Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA yahaye Umugisha Urugo rushya rw’Abasaseridoti ba Paruwase ya Bumara

«Ndifuza kubaka umuryango w’abana b’Imana bizihiwe, witaweho n’abasaseridoti bunganirwa n’abalayiki, bunganirwa mu mirimo ya gitumwa mu bufatanye n’ubwuzuzanye buzira amakemwa». Ayo ni amwe mu magambo Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yavuze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 mbere yo gutaha no guha umugisha urugo rushya rw’abasaseridoti bakorera ubutumwa muri paruwase ya Bumara. Uwo muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa yo gushimira Imana, binyujijwe k’Umubyeyi Bikira Umwamikazi wa Kibeho, kubera ibyiza byose yakoreye abakristu ba paruwase ya Bumara mu rugendo rw’imyaka igera ku icumi bamaze bubaka paruwase ndetse n’uburyo yababaye hafi mu mirimo yo kubaka urugo rw’abasaseridoti kandi bazirikana imyaka ibiri ishize kiliziya ya paruwase yabo ihawe umugisha. Muri iyo Misa yatangiye saa yine, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yari akijwe n’abapadiri 19 n’umudiyakoni umwe ndetse n’abandi bakristu benshi.

Mu nyigisho yatanze nyuma yo kumva amasomo matagatifu yasomwe uwo munsi (1Tes 5, 16-28; Lk 1, 46-56), Nyiricyubahiro Myr Visenti yabwiye abakristu ko mu isengesho ryacu tutagomba guheranwa no kuvuga dutakamba dusaba Imana ibyo dukeneye, ahubwo ko tugomba no kumenya guca bugufi imbere yayo tugaceceka mu mutuzo tukayitega amatwi, tukayiramya, tukayisingiza, tugasubiza amaso inyuma tukareba ibyiza byose yadukoreye maze tukayishimira. Yabwiye abakristu ba paruwase ya Bumara ko bagomba gushimira Imana nka Bikira Mariya (Reba Lk 1, 46-56), bakayiragiza imigambi myiza bafite kugira ngo Imana ikomeze ibyiberemo. Umwepiskopi yasoje inyigisho ashishikariza abakristu gukomera ku isengesho, bisabira kandi basabira n’abandi bantu bose cyane cyane muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya covid-19.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza igitambo cya Misa, abakristu babanje gutega amatwi ijambo rya Padiri mukuru wa paruwase ya Bumara, ijambo ry’umukristu uhagarariye abandi n’ijambo ry’Umwepiskopi. Mu ijambo rye, Padiri Eugène TWIZEREYEZU (Padiri mukuru wa paruwase ya Bumara) yashimiye Imana, abinyujije k’Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, kubera ibintu by’agatangaza yakoreye paruwase ya Bumara. Byongeye kandi, yashimiye Nyiricyubahiro Myr Visenti kubera urukundo akunda paruwase ya Bumara n’uburyo buhebuje ayitaho rwose. Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA ni we washinze paruwase ya Bumara Ku wa 15/07/2012, ayiragiza Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho; paruwase ya Bumara ni yo paruwase ya mbere yashinze akimara kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri maze iba Paruwasi ya 12, iza ikurikira Paruwasi ya Kampanga. Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA ni we wahaye umugisha kiliziya nshya ya paruwase ya Bumara ku wa 22 Ukuboza 2019 kandi yagize uruhare rukomeye cyane mu kubaka iyo kiliziya nziza cyane ndetse n’urugo rushya rw’abasaseridoti. Padiri Eugène TWIZEREYEZU yashimiye kandi abakristu bose ba paruwase ya Bumara bitanga amanywa n’ijoro ndetse n’abafatanyabikorwa babo bose maze asoza ijambo rye asaba umukristu uhagarariye abandi kugeza ku bari aho ubutumwa bwo gushimira no gusaba. Bwana Visenti NIZEYIMANA, uhagarariye abakristu ba

Paruwasi ya Bumara, yatangiye avuga mu nshamake amateka ya paruwase ya Bumara, hanyuma akurikizaho gushimira Imana n’abantu bose bitanze by’umwihariko Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA. Nyuma y’ibyo, Bwana Visenti NIZEYIMANA yagaragaje ibibazo bibiri paruwase ya Bumara igifite ari byo kuba nta muyoboro w’amazi ugera kuri Paruwasi bigatuma amazi akomeza kugaragara nk’ikibazo cy’ingutu cyugarije Paruwasi ku buryo bw’umwihariko n’abaturage muri rusange, ndetse no kuba amashanyarazi ataragera mu ngo z’abakristu benshi, maze asaba ko paruwase ya Bumara yakorewa ubuvugizi.

Nyuma y’ijambo ry’uhagarariye abakristu ba paruwase ya Bumara, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA, yagejeje ubutumwa ku bapadiri, abiyeguriyimana n’abakristu bose ba paruwase ya Bumara bitabiriye umuhango wo gutaha no guha umugisha urugo rushya rw’abasaseridoti. Yabibukije mbere na mbere uko urugendo rwo kubaka kililziya nshya ya paruwase ya Bumara n’urugo

rw’abasaseridoti rwagenze, hanyuma avuga ko nubwo ibyo bikorwa ari byiza rwose bidahagije: «Aya ni amazu: amabuye n’amatafari ageretse ku yandi akaba afatanyije na sima, asakaje amabati, asize amarangi. Ibi ni byiza ariko ntibihagije. Ndifuza kubaka umuryango w’abana b’Imana bizihiwe, witaweho n’abasaseridoti bunganirwa n’abalayiki bunganirwa mu mirimo ya gitumwa mu bufatanye n’ubwuzuzanye buzira amakemwa. […] Urukundo rw’Imana n’urwa Kiliziya rwabaranze muri uru rugendo dushoje muzarukube kare ijana mwiyubakira Paruwase, mwiyubakira Diyosezi, mwiyubakira Kiliziya». Mu gusoza ijambo rye, Nyiricyubahiro Myr Visenti yashimiye ku buryo bw’umwihariko abapadiri bose bashohoje ubutumwa muri paruwase ya Bumara ahereye kuri Padiri Yohani Nepomuseni BAZAMANZA na Padiri Raymond UKWISHAKA kugeza kuri Padiri Eugène TWIZEREYEZU na Padiri Bertin IRABAZI. Yavuze ko abo basaseridoti bose baranzwe n’ubwitange ndetse no kwihanganira ubuzima bukomeye babayemo badafite ibintu byinshi by’ibanze umupadiri akenera mu butumwa akora. Byongeye kandi, Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye cyane abakristu bose ba paruwse ya Bumara bitanga amanywa n’ijoro, hanyuma abifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Nyuma y’iryo jambo ryiza cyane, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA yafunguye ku mugaragaro kandi aha umugisha urugo rushya rw’abasaseridoti bakorera ubutumwa muri paruwase ya Bumara, hanyuma yimika Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya muri chapelle yo mu rugo rw’abasaseridoti. Umwepiskopi yasoje ashimira abitabiriye bose kandi abaha umugisha wa kibyeyi.

Gratien KWIHANGANA,
Umufaratiri wa Diyosezi ya Ruhengeri



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO