Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatangije umwaka w’amashuri 2021-2022 muri ETEFOP TVET

Kuri uyu wa kane taliki ya 21 Ukwakira 2021, umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI, Mgr Vincent HAROLIMANA yatangije umwaka w`amashuri 2021-2022 ku ishuri ry` imyuga ETEFOP TVET, ishuri ryigenga rya Diyosezi ya RUHENGERI. Iri shuri rikaba riherereye muri Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI, mu ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze umurenge wa Musanze, mu mujyi wa Musanze.

Uyu muhango wo gufungura umwaka w` amashuri 2021-2022 wabimburiwe n’ igitambo cya Misa ya mu gitondo. Ibirori by’umunsi bikaba byabereye ku rubuga rw’ishuri rwaragijwe Mutagatifu Karoli Lwanga. Mu gitambo cy’ Ukaristiya, umwepiskopi yari akikijwe n’igisonga cye Mgr Gabin BIZIMUNGU ndetse n’abandi basaseridoti bakorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI; barimo Padiri Vincent TWIZELIMANA, Padiri mukuru wa Paruwsi Katedrali ya Ruhengeri, Padiri Michel NSENGUMUREMYI ushinzwe ikenurabushyo muri Diyosezi, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA ndetse na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE ushinzwe amashuri gatolika muri Paruwasi katedrali ya Ruhengeri.

Mu Nyigisho Umwepiskopi yashishikarije abanyeshuri, abarezi n’abakorera muri iri shuri guhora bazirikana ibitangaza Imana igenda ikorera Umuryango wayo. Bityo bakirinda amakimbirane, ishyari n’inzangano byakururwa no kutazirikana icyo buri wese ashinzwe.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’ishuri yagaragaje ishusho y’ishuri aho bigaragara ko rikomeje kwagura amarembo ryakira abanyeshuri baturutse impande zose. Kugeza kuri uyu munsi ishuri rikaba rimaze kwakira abanyeshuri mu mashami arindwi akurikira: Ubwubatsi, ububaji, ubukanishi bw’imodoka, ubudozi, ubusudizi, ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no guteka mu mahoteli. Imbonehamwe igaragaza uko abanyeshuri bamaze kwakirwa:

Ibyiciro by’abanyeshuri

Abakobwa

abahungu

bose

Abo twateganyaga kwakira

Umwaka wa kane (level 3)

64

164

228

300

Umwaka wa gatanu (level 4)

103

123

226

230

Umwaka wa gatandatu (level 5)

43

83

126

130

Bose hamwe

210

370

580

660

Igitambo cya misa gihumuje, Umwepiskopi yakurikijeho umuhango wo guha umugisha imodoka nshya yageneye ETEFOP TVET. Nk’uko byatangajwe na Padiri Révérien TURIKUMWENAYO umuyobozi wa ETEFOP TVET, iyi modoka yakomotse ku mubano Umwepiskopi wa Diyosezi afitanye na Diyosezi ya RUTTENBURG-STUTTGAST yo mu Budage; aho Umwepiskopi w`iyi Diyosezi Mgr Rr HEINZ DETLEF STAPS abinyujije ku nkunga y` ibihumbi makumyabiri na bitanu by` amayero (25,000€).

Nyuma y’umuhango wo guha umugisha imodoka, umwe mu banyeshuri uhagarariye abandi yafashe ijambo ashimira uburyo umwepiskopi adahwema kubazirikana ndetse bikaba bigeze n’aho ishuri rya ETEFOP rigiye kurushaho kuzamura ubumenyingiro mu ngendo shuri ndetse n’amasomo bashobora kubonera ahandi.

Mu ijambo ry’uhagarariye abarimu yashimiye Umwepiskopi ahereye ku byo abarimu bari barasabye bigenda bishoboka buhoro buhoro. By’umwihariko yashimye gahunda y’ishuri yitiriwe “one laptop per trainer” mu rwego rwo guteza ireme ry’uburezi hashingiwe ku ikorana buhanga. Umwarimu yashoje atanga impano y` umusanzu w’abarezi bose bakorera muri iri shuri ifite agaciro k’ibihumbi Magana atanu (500, 000Frw). Iyi mpano ikaba ari inkunga mu mushinga wo kunoza inyubako ya Paruwasi Katedrali hubakwa amapave.

Mu butumwa bwihariye Umwepiskopi yatanze, yibukije abarezi ko badahari ngo bahabwe umushahara ahubwo ko mwalimu yakagombye gushimishwa n’uko yafashije umunyeshuri kugira icyo amenya. Agaruka kuri “Discipline”, yibukije abarezi gukomeza gushyira imbaraga muri “discipline”, kandi anashishikariza abanyeshuri kurangwa na yo aho bari hose, cyane ko ubumenyi n`ubushobozi ubwo aribwo bwose wagira udafite “discipline” ntacyo bwaba bumariye nyirabwo. Umwepiskopi yakomeje agaruka cyane ku murimo unoze. “Dukwiye gukora cyane tukabyaza umusaruro amahirwe ari muri iri shuri ryacu. Intumbero ya ETEFOP igomba kuba intego ya buri wese.”

Mu ijambo rye Umwepiskopi yashoje asaba abari bateraniye aho bose, guha Imana umwanya w`icyubahiro mu buzima bwabo kandi tukubaha abo tudasangiye ukwemera ukwemera ahubwo tukarangwa n` urukundo rwa kivandimwe. Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, Vincent HAROLIMANA yashimiye impano yahawe, abashimira umutima ukunda badahwema kugaragariza kiliziya. Nk’uko bizanzwe uwo muhango wasojwe n’isengesho hamwe n’umugisha .

Umwepiskopi aha umugisha imodoka ya ETEFOP

NDACYARIHO Basile