Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahimbaje isabukuru y'imyaka 30 amaze ahawe ubupadiri

Kuwa kabiri tariki ya 8/09/2020, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, yasomye Misa i saa 6h30 muri Paruwasi Katedarali ya RUHENGERI ashimira Imana kubera isabukuru y’imyaka 30 amaze ahawe ubupadiri. Iyi Misa yasomwe hubahirijwe ingamba n’amabwirizwa byashizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya koronavirusi cyugarije isi. Uyu munsi wabaye kandi umunsi w’ibyishimo by’impurirane kubera ko abakristu ba Paruwasi Katedarali bari babukereye baje kwizihiza umunsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya.

Mu nyigisho Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagejeje ku bakristu bari bakereye guhimbaza ibi byishimo by’impurirane, yabibukije cyane icyo ivuka rya Bikira Mariya aricyo ku mukristu. Yagize ati: “Bibaye bihire kuko isabukuru yanjye ihuriranye n’uyu munsi mukuru w’ivuka rya bikira Mariya. Ndabararika kandi mbashishikariza mwese nkoresheje amagambo ya Mutagatifu Yohani Damaseni: ‘Nimuze mwese, musabagizwe n’ibyishimo, duhimbaze ivuka ry’uwo isi ikesha ibyishimo. Ivuka ry’Umubyeyi Bikira Mariya ni intangiriro y’umukiro w’isi. Imana yinjiye mu mateka y’isi, yinjira mu mateka ya Muntu, yigize umuntu ibana natwe. Imana yigize umuntu. Ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, Yezu Imana rwose n’umuntu rwose yabyawe na Bikira Mariya. Bikira Mariya ni Nyina w’Imana. Iki ni icyubahiro gikomeye. Koko Bikira Mariya ni uwahebuje abagore bose umugisha”(Reba LK 1, 42).

Yakomeje agira ati: “Natwe bakristu, kimwe n’Umubyeyi wacu Bikira Mariya, hari umugambi Imana ifitiye buri wese kuri iyi si. Ivuka ryawe si Impanuka. Imana yatwihitiyemo mbere y’intangiriro y’iyi si. Injira mu mugambi w’Imana nka Bikira Mariya uvuga nka We buri gihe uti: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze” (LK 1, 38).

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HALORIMANA agaruka ku isakaramentu ry’ubusaserdoti yahawe n’umusimbura wa Petero intumwa, Nyirubutungane Papa YOHANI PAWULO II (ubu wagizwe umutagatifu) kuwa 8/09/1990 i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, yabwiye abakristu ko yishimiye iyo ngabire yakiriye mu biganza by’umutagatifu kandi ko yishimye cyane kubera uburyo Imana yagiye imwigaragariza muri iyi myaka 30 amaze ahawe ubupadiri. Yabivuze muri aya magambo: “kuri uyu munsi, ndashimira Imana nyuma y’uko iyi myaka 30 yambereye imyaka y’ibyishimo, ibyishimo mu buzima nk’umukristu n’ibyishimo mu butumwa, ibyishimo mu kwitangira abandi”.

Yabwiye abakristu ko bahabwa ubupadiri bari abadiyakoni 31. Muri bo, abadiyakoni 25 ni abo Diyosezi zo mu Rwanda, abadiyakoni 6 baturuka muri Diyosezi ya Goma mu gihugu cya Zayire (Ubu ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo). Mubahawe ubupadiri icyo gihe, harimo kandi na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali. Harimo kandi n’abandi bapadiri ba Diyosezi ya RUHENGERI. Muri bo, twavuga abakiri mu butumwa aribo: Padiri Léopold ZIRARUSHYA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya BUTETE, Padiri Déogratias NIYIBIZI na Padiri Wenceslas KARUTA, abasaseridoti ba Diyosezi ya RUHENGERI bakorera ubutumwa mu gihugu cy’Ubutaliyani. Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yabwiye kandi abakristu bari bitabiriye igitambo cya Misa imirimo itandukanye yagiye ashingwa n’umwepiskopi we. Yagaragaje ko ubwo butumwa butandukanye yagiye ahabwa yabukoranye ibyishimo kugeza ubu aho amaze imyaka umunani ahawe ubutumwa na Papa BENEDIGITO wa XVI bwo kuyobora Diyosezi ya RUHENGERI. Muri bimwe yishimira, ni ukubona bamwe mu bana yareze mu iseminari nto yo ku Nyundo baravuyemo abasaserdoti bakaba bafatanya umurimo wo kwamamaza Ijambo ry’Imana, abandi bakaba baravuyemo abayobozi beza mu nzego za Leta.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagarutse kandi no ku cyorezo cya koronavirusi cygarije isi. Yasabye abapadiri n’abakristu muri rusange gusenga cyane kandi bakiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya ngo atakambire isi ku Mana. Yagize ati: “ku munsi mukuru nk’uyu, dutakambire Umubyeyi Bikira Mariya ngo adutakambire ku Mana idukize iki cyorezo n’ingaruka zacyo ku mpande zose harimo ubwoba, igihunga, ibibazo bitandukanye by’ingaruka z’iki cyorezo tubona mu buzima bw’umuntu ku giti cye, n’ibindi tubona mu buzima bwa Kiliziya n’ubutumwa bwayo”.

Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yasangiye ifunguro n’abasaserdoti hamwe n’abihayimana batandukanye bari bitabiriye igitambo cy’Ukaristiya ari nako bamugezaho imvamutima zabo bijyanye n’ibyishimo mpurirane byari byabahuje uwo munsi.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO