Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yifatanyije n’Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri guhimbaza umunsi mukuru wa Bikiramariya Umwamikazi wa Fatima

Tariki ya 13 Gicurasi buri mwaka Kiliziya y’isi yose ihimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, imyaka ikaba ibaye 105 umubyeyi Bikira abonekeye abana batatu: Lusiya, Hyacenta na Fransisko i Fatima mu gihugu cya Porutigali kuko yababonekeye bwa mbere ku itariki ya 13 Gicurasi 1917.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima akaba n’umurinzi wayo. Ni umunsi kandi Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA, Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yasuye diyosezi ya Ruhengeri kuva yatorerwa kuba Kardinali bikaba byari ibyishyimo ku bakristu bose ba Diyosezi ya Ruhengeri. Igitambo cya Misa cyayoboye na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA akikijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri na Nyiricyubahiro Musenyeri Yowakimu NTAHOMBEREYE, Umushumba wa Diyosezi ya MUYINGA mu Burundi, akaba na Perezida w’inama y’Abepiskopi mu gihugu cy’uburundi. Ubuyobozi bwite bwa Leta bwari buhagarariwe na Bwana RAMULI Janvier, Umuyobozi w’akarere ka Musanze. Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abasaseridoti benshi, abihayimana n’abakristu benshi baje baturutse mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri. Buri mwaka kuri iyi tariki ya 13 Gicurasi, abakristu ba Diyosezi yose baherekejwe n’abasaseridoti babo bakora urugendo nyobokamana kuri iyi ngoro. Abakristu bari baje babukereye ari benshi baje gutaramira uwo mubyeyi ku buryo bw’umwihariko hari abakristu baturutse mu matsinda no mu bigo byitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, bikaba byarabaye akarusho kuri Korali Umwamikazi wa Fatima ikorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yari mu byishyimo byo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagarutse ku ruhare rukomeye rw’Umubyeyi Bikira Mariya mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu, aho yibukije ko umubyeyi Bikira Mariya ari we wenyine washoboye gusubiza mu gitereko ibyo Eva yari amaze guterera hejuru igihe acumura ndetse agaruka no ku mabonekerwa ya Kibeho aho umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye bariya bana batatu mu bihe bikomeye by’intambara ya mbere y’isi, akabasaba gusenga cyane, guhinduka, kwicuza, kwigomwa no kuvuga Rozari kugira ngo isi ishobore kubona amahoro. Umwepiskopi yibukije abakristu ko ubwo butumwa natwe abantu b’iki gihe butureba kuko n’ubundi iyi si yacu yugarijwe na byinshi bibangamiye muntu harimo n’intambara ziri kubera hirya no hino ku isi nk’intambara iri kubera muri Ukraine n’ahandi ku isi. Mu gusoza inyigisho ye, Umwepiskopi yahamagariye abakristu kwirinda gutera Imana umugongo ahubwo bakihatira kuyigarukira by’ukuri kuko iyo umuntu ateye Imana umugongo ibyari bihagaze bicurama maze byose bikaba umwaku, kuko bigera naho umuntu arushwa ubwenge n’inyamaswa. Yasabye kandi abakristu kuvuga cyane Rozari basabira isi n’abanyabyaha guhinduka bikajyana no gukomeza gusabira isi n’u Rwanda bayitura umutima utagira inenge wa Yezu na Bikira Mariya.

Nyuma y’igitambo cya Misa ibirori byo gutaramira umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima byarakomeje binyuze mu mbyino, indirimbo, imivugo anari ko hatangwa n’ubutumwa butandukanye harimo ubwatanzwe n’umukristu uhagarariye abandi wagarutse ku ruhare rw’abakristu mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Diyosezi binyuze mu nk’inkingi eshanu z’iki cyerekezo. Umuyobozi w’akarere ka Musanze we yashimiye Diyosezi uruhare igira mu mu guteza imbere abatuye aka karere ka Musanze.

Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA yibukije ko rimwe mu mahame y’ukwemera Kiliziya ifite ari icyubahiro n’urukundo tugomba Umubyeyi Bikira Mariya, aho yibukije ko kuba Bikira Mariya yaremeye kubyara Yezu ari umuntu ukomeye wegereye Imana akaba afite ububasha bwo kutuvuganira kuko azi ingorane n’ibyishyimo bya muntu, tukaba rero duhamagariwe kumwiyambaza by’umwihariko muri uku kwezi kwa Gicurasi ukwezi kwahariwe uwo mubyeyi. Agaruka ku butumwa Bikira Mariya yahaye abana b’i Fatima, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Yasabye abakristu gukomeza gusenga cyane bagasabira isi kugira ngo itagwa mu ntambara y’isi yose iri gututumba ndetse n’ingaruka zayo zatangiye kwigaragaza na hano iwacu aho ibiciro by’ibiribwa bigenda bizamuka bitewe n’intambara iri kubera muri Ukraine. Mu gusoza ijambo rye yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo ifasha Kiliziya y’u Rwanda guhimbaza neza umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Yowakimu NTAHOMBEREYE, yagaragaje ibyishyimo bimuri ku mutima aho yavuze ko mu mateka ye uyu munsi umubereye umunsi mwiza wo guhimbaza neza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, ashimira Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yakiriye Padiri Frolibert NIYUNGEKO, umupadiri wa Diyosezi ye ukorera ubutumwa muri paruwasi Katedrali ya Ruhengeri anabifatanya no kwiga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri. Yashoje ijambo rye asaba abakristu gukomeza kuba ubusitani butoshye barangwa n’ubumwe, ubusabane no kugendera hamwe mu butumwa.

Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yashimiye Imana yemeye kuduhuriza hamwe mu guhimbaza uyu munsi nyuma y’imyaka 3 abakristu badashobora guhimbaza uyu munsi bari hamwe kubera ingamba zariho zo kwirinda no kurinda abandi Koronavirusi, yashishikarije abakristu gukomeza kugendera hamwe no gushyira imbaraga mu bikorwa bijyanye no gushyira mu bikorwa intego Diyosezi yihaye mu cyerekezo cyayo cy’imyaka 20 (2015-2035), byose bigakorwa bijyana no guharanira gushora imizi muri Kristu. Yagarutse ku gaciro Diyosezi ya Ruhengeri iha Umubyeyi Bikira Mariya aho Paruwasi 10 kuri 16 zigize Diyosezi yacu zaragijwe umubyeyi Bikira Mariya. Umwepiskopi yamenyesheje abakristu n’abapadiri ba diyosezi ya Ruhengeri ibi bikurikira:

  1. 13 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mukuru ukomeye muri Paruwasi Katedrali, mu zindi paruwasi ni umunsi mukuru usanzwe, kandi buri mwaka tariki ya 12 Gicurasi hazajya haba igitaramo cya Bikira Mariya mu ma paruwasi yose.
  2. Buri wa gatandatu udafite undi munsi mukuru wihariye hazajya havugwa amasengesho ya Bikira Mariya kandi bigakorwa mu maparuwasi yose;
  3. Buri wa gatandatu uretse mu gisibo cyangwa n’igihe bihuriranye n’undi munsi utegetswe, Misa ya Bikira Mariya igomba kuvugwa ariko hagakoreshwa amasomo asanzwe kuri ordo;
  4. Umwepiskopi yifuje ko muri Diyosezi ya Ruhengeri havuka ihuriro ry’abakristu bakunda by’umwihariko umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ( Fraternité Notre Dame de Fatima) kandi rikitabirwa n’ingeri zose abakuru n’abato, bagamije kwiyibutsa ubutumwa bwa Fatima;

Mu gusoza Ijambo rye Umwepiskpi yatangarije Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA, ko abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bishimiye itorwa rye ryo kuba yarashyizwe mu rwego rw’Abakaridinali kandi amwizeza ko abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bamusabira ndetse amuha n’impano y’inka. Yashyikirije kandi na Musenyeri Yowakimu NTAHOMBEREYE impano nk’urwibutso rw’uruzinduko rwe muri Diyosezi yacu. Yasoje ashimira abitabiriye uyu munsi bose, abawuteguye ukaba wagenze neza ndetse n’ubutumwa bwatanzwe, asaba ko ubutumwa bwatanzwe bwahurizwa hamwe maze bugafasha Diyosezi gukomeza kujya mbere.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima udusabire!

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO