MYR Visenti HAROLIMANA yifatanije n’Ababikira bo mu muryango w’Abapenitante mu Misa yo gushimira Imana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 10 nzeli 2022, ababikira bo mu muryango w’Abapenitante ba Mutagatifu Fransisko w’Asize bakorera ubutumwa muri Paruwasi Kristu-Mwami Nyakinama, bahimbaje Misa yo gushimira Imana, kubera abavandimwe babo Mama Patricie TWAGIRAMARIYA, uri muri Yubile y’imyaka 50 amaze yiyeguriye Imana, ndetse na Mama Coletha TUYISINGIZE na Mama Sylvie NTABUDAKEBA baherutse gukora amasezerano ya burundu, taliki 26 kanama 2022, muri Paruwasi ya Nyamasheke. Iyi Misa yatangiye Saa tanu (11H00) iyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu nyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yavuze ko uyu munsi ari uwo gusingiza Imana. Yagize ati “Imana ikwiye guhora isingizwa kubera ibyiza ihora itugaragariza mu buzima bwacu bwa buri munsi, kandi ikatuba hafi muri uru rugendo rwacu rwa hano ku isi nkuko yabaye hafi y’umuryango wayo iwuvana mu gihugu cya Misiri. Imana niyo buhungiro bwacu n’ingabo idukingira. Buri wese asubije amaso inyuma akareba amateka y’ubuzima bwe, yabona ko hari ibitangaza byinshi Imana yamukoreye. Gahunda y’Imana ikomeje kwigaragaza, yo itora abo yishakiye ikabatuma ku muryango wayo.

Mbere yo gusoza, yavuze ko kuba haboneka abahimbaza Yubile y’imyaka 50 ndetse n’abakora amasezerano ya burundu ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza urukundo rw’Imana mu biremwa byayo. Yasabye abakristu bose: gukomeza kubasabira, kogeza Inkuru Nziza n’umutima wabo wose, gukomera ku isengesho kandi bagasenga ubudahwema, kugira ngo buri wese mu muhamagaro arimo azirikane ko aba agamije kubaka umuryango w’Imana. Maze buri wese ahore aririmba ibisingizo kubera ineza n’urukundo byayo nk’umuhimbyi wa zaburi wagize ati “mutima wanjye, singiza uhoraho n’icyo ndicyo cyose gisingize izina rye ritagatifu”( Zb103) Mu ijambo ryavuzwe n’umwe mu baherutse gukora amasezerano ya burundu, yavuze ko ntakindi umuntu yabona cyo kuvuga uretse gushimira Imana yo yabakunze kugeza naho ibatoye kugira ngo bamamaze ubutumwa bwayo mu baciye bugufi. Bashimiye kandi Umwepiskopi n’abandi baje kubafasha gushimira Imana ndetse n’ababafashije bose mu rugendo rwabo rw’ubuzima kugeza kuri uyu munsi. Basabye abakristu bose kurushaho kubasabira, basaba kandi n’urubyiruko kutanangira umutima igihe bumvise ijwi ry’Imana.

Mu izina ry’uhagarariye umuryango w’ababikira b’abapenitante mu Rwanda, Mama Alphonsine NYIRANEZA, yashimiye Umwepiskopi wabemereye kuza gukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri kandi akaba yaje kubafasha gushimira Imana, muri ibi byishimo. Bamwijeje ko bazakomeza gufatanya nawe mu butumwa no mu ikenurabushyo rya Diyosezi ya Ruhengeri.

Iyi Misa yo gushimira Imana, yagenze neza cyane, yari yitabiriwe n’abasaseridoti, abihayimana bo mumiryango itandukanye ikorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, abakristu ba Paruwasi Nyakinama, ndetse n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino.

Sylvestre HABIMANA /NYAKINAMA


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO