Myr Visenti HAROLIMANA yatashye Kiliziya nshya ya Santarali ya NKUMBA

Muri gahunda ya diyosezi ya Ruhengeri y’ikenurabushyo ryegereye abakristu, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mata 2022, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA, umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri yatashye Kiliziya nshya ya Santarali ya Nkumba, iherereye muri Paruwasi ya Kinoni ayiha Umugisha. Ni umuhango wabaye mu gitambo cya Misa yatuye akikijwe n’abasaseridoti bavuye mu maparuwasi atandukanye. Hari kandi padiri Eugène NIYONZIMA, umukuru w'umuryango w'Abapalotini mu Rwanda, Kongo n'Ububiligi dore ko Paruwasi Kinoni ubusanzwe iyoborwa n'abapadiri b'Abapalotini.

Iyi Santarali ya Nkumba Umwepiskopi yayiragije Mutagatifu Visenti wa Pallotti. Uretse kandi abapadiri, Abihayimana n'abalayiki bari bitabiriye ari benshi, hari kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Théophile MWANANGU, uhagarariye ingabo KAYITARE, uhagarariye Polisi TIP John HAKIZIMANA, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinoni Madamu Marie NYIRASAFARI n'abandi. Byari ibyishimo ku bakristu bitabiriye kwizihiza uyu munsi.

Mu nyigisho ye, Myr Visenti yakanguriye abakristu bose kurangamira Yezu wazutse kuko Ijambo rye risubiza icyizere abari bihebye, rikadukura mu bwoba no mu gushidikanya, rigakomeza abadandabirana. Yabibukije kandi ko Kiliziya nshya ya Nkumba ariho umuryango w’Imana uzajya ukoranira ngo wumve Ijambo ry’Imana kandi uture Igitambo cy’Ukaristiya: Misa Ntagatifu kandi hatangirwe amasakaramentu. Umwepiskopi yagereranije Kiliziya ya Santarali ya Nkumba n’isoko idudubiza ubuzima n’imigisha yigisagirane aboneraho gusaba abakristu bose kuyigana, bakavoma, bakanywa kandi bagashira inyota. Yabasabye kandi kwirinda kuyitoba ahubwo bayibungabunge.

Mbere yo kwakira umugisha usoza Misa, hatanzwe ubutumwa butandukanye. Mu izina ry’abakristu ba Santarali ya Nkumba, Bwana Alfred MUNYAZIRINDA, umuyobozi wa Santarali ya Nkumba yagaragarije Umwepiskopi ibyishimo bafite babitewe no gutaha Santarali nziza ya Nkumba. Ijambo rye ryagarutse ahanini kuvuga ku mateka ya Santarali Nkumba kuva batangira gusengera muri Kiliziya y’Iseminari nto ya Nkumba mu mwaka 1992 kugeza ubu. Yibukije kandi ko imirimo yo kubaka iyi Kiliziya yatangiye tariki ya 7 Nzeri 2013. Umuyobozi wa Santarali ya Nkumba yizeje Umwepiskopi ko kubera Kiliziya nziza bamaze kwiyubakira, iterambere ry’ubukristu rigiye kwiyongera ku buryo bushimishije.

Umukuru w’abapadiri b’abapalotini mu Rwanda, Kongo n’Ububiligi padiri Eugène NIYONZIMA yashimiye Umwepiskopi wa Ruhengeri kubera ibikorwa byinshi akora bigaragaza uburyo akomeza kuba hafi intama yaragijwe. Ibyo bikagaragazwa na kiliziya zitandukanye agenda aha umugisha. Yagaragaje kandi ko atewe ibyishimo no kuba Umwepiskopi yarahisemo gutaha iyi Kiliziya ku munsi mukuru wa Mutagatifu Visenti wa Pallotti washinze umuryango w’Abapalotini. Yibukije inshingano eshatu z’ingenzi uwashinze umuryango w’Abapalotini yabasabye gushyira mu bikorwa: Kubyutsa ukwemera (Kiliziya ya Nkumba ikaba izabafasha kubyutsa ukwemera); kwenyegeza igicaniro cy’urukundo mu bantu; icya gatatu yabasabye ni ukwamamaza ubutumwa. Yashimiye na none Umwepiskopi kuba yaremeye ko iyi Santarali yakwitirirwa Mutagatifu Visenti wa Pallotti, bityo ko Santarali ya Nkumba ibaye impano nziza bageneye mutagatifu Visenti wa Pallotti ku munsi we w’Amavuko. Yavuze ko ingoro nziza ya Santarali ya Nkumba ari urwibutso ndetse ni kado y’uwo mubyeyi. Yagize ati: “Ni urwibutso rw’ibintu byinshi harimo n’urwibutso rw’uko turi ingoro z’Imana. Ntitwishimire cyane ko iyi ngoro y’amatafari yubatswe , ntitwishimre cyane ko iyi ngoro isa neza, irabagirana ahubwo twagombye kwishimira ko muri twe hubatswemo izindi ngoro z’Imana zirabagirana. Iyi y’amatafari yubatswe neza ariko ingoro y’imbere muri twe irimo kuvirirana, ntacyo byaba bimaze”. Padiri Eugène yasoje ijambo rye yifuriza abakristu ko uko ingoro isa neza ari nako bakomeza kurabagirana, ntibakajye basengera aheza maze Roho zabo ngo zinuke inabi, zinuke urwango.

Mu butumwa yageneye abakristu, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yabanje gushimira Imana kubera ibyiza idahwema gukorera umuryango wayo muri rusange, ndetse na Santarali ya Nkumba ku buryo bw’umwihariko kubera iyi nyubako nziza bubatse nyuma y’imyaka myinshi. Yagize ati, “ahari ubusahake, ubushobozi burashakwa. Ndashimira abo bose bitanze kugira ngo dutahe iyi nyubako nziza y’icyitegererezo barangajwe imbere n’umuryango w’Abapalotini”. Umwepiskopi yashimiye umuryango w’Abapalotini urwibutso rwiza batanze muri diyosezi ya Ruhengeri kandi abasezeranya ubufatanye ku buryo bizakomeza kujya mbere ku neza y’abakristu bashinzwe. Yasabye abakristu gukoresha imbaraga bakoresheje bubaka kiliziya kugira ngo bazikoreshe bubaka ingoro nzima bigaragare mu buryo babayeho nk’abakristu, uburyo bitabira ibikorwa by’iyogezabutumwa. Yakomeje agira ati, “muri gahunda dufite yo kwegera abakristu kurushaho, ndifuza ko uruhare rwanyu rwagaragara mu kubaka kiliziya mukirinda kuba indorerezi mudategereza nk’akimuhana kaza imvura ihise”. Yasoje ijambo rye abashimira ubwitange bakomeje kugaragaza mu bihe bikomeye bya Covid-19 ntibahweme gusenga bityo abasaba ko uburyo bakomeje kugana kiliziya mu bihe bikomeye bikwiye kujyana n’ububyutse mu gace ka Paruwasi ya Kinoni gatuwe cyane bahereye ku bakristu baguye bitewe n’ibihe banyuzemo. Yagize ati, mugende mubwire abo mwasize mu rugo abavandimwe, inshuti bamwe batakimenya gutandukanya iminsi y’icyumweru, ba abandi batakimenya aho umuryango wa kiliziya uba, mubabwire ko hano I Nkumba huzuye ingoro ibereye Nyagasani nabe ku buryo rero bakwiye kwivugururamo ingabire bahawe y’ubukristu bakagarukira Imana.

Nyuma y’umugisha usoza, abakristu n’abayobozi bagize akanya ko kwishimira ibyiza by’uyu munsi. Santarali ya Nkumba kugeza ubu igizwe na Sikirisali 2: Nkumba na Nyanga, ikagira abakristu basaga 3500.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA

Ushinzwe komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO