MYR Visenti HAROLIMANA yahimbaje umunsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu yunze ubwe n’Abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri

Kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Kamena 2022, Kiliziya Gatolika irahimbaza, Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu, bita “Umunsi Mukuru w’Imana” (Fête-Dieu). Ni umunsi Kiliziya irangamira Yezu Kristu mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya. Ni umunsi Mukuru Ukomeye cyane, umunsi duhimbaza Yezu Kristu muzima mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya. Kuri uyu munsi, Umwepiskopi wacu Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yahimbaje Misa ya Kabiri yunze ubumwe n’abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Ni misa yahimbarije ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, dore ko abakristu bari benshi cyane ku buryo batashoboraga gukwira muri Kiliziya ya Paruwasi Katedrali. Muri iyi Misa, Umwepiskopi yahaye ubutumwa abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya bashya bagera kuri 12 ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Umunsi mukuru w’isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita i Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabyeko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Umwepiskopi yibukije abakristu ko mu Isakramentu ry’Ukaristiya, Yezu Mugati w’ubugingo bw’iteka adutungira ubuzima. Yakomeje agira ati : « Muri ukaristiya Ntagatifu, Yezu akomeje kubana natwe abe ku buryo bw’agatangaza. Muri Ukaristiya Ntagatifu, ni Data uduha umugati w’ukuri wo mu ijuru kandi uzanira ubugingo isi. » Umwepiskopi yabwiye abakristu ko hari ibigomba kubaranga nk’abatunzwe kandi basangiye Isakramentu ry’Urukundo. Muri byo bigomba kubaranga, yagarutse ku gihango cy’urukundo n’ubuvandimwe, urukundo rwitangira abandi, kozanya ibirenge, kugira imbaraga zo gukomezanya urugendo bunze ubumwe mu butumwa.

Agaruka ku muhango wo gutambagiza Isakramentu ritagatifu, Umwepiskopi yavuze ko ari umwanya n’uburyo byihariye Kiliziya yabonye byo kugaragaza Ukwemera, urukundo n’icyubahiro dufitiye Yezu ari Wese mu gisa n’umugati no mu gisa na divayi.

Mu nyigisho yageneye abahawe ubutumwa bwo kuba abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya, Umwepiskopi yabasabye ko mu myifatire yabo, bagomba kumenyesha no kwerekana Yezu Kristu. Abibutsa ko ubutumwa bahawe, budakwiye kubaviramo kwikuza bagahora bazirikana ko Yezu wenyine ariwe ukwiye gukuzwa. Yasoje abasaba guhorana intoki zisukuye, maze bagahora bakwiye gutanga umubiri wa Kristu.

Misa ihumuje, abakristu bose, barangajwe imbere n’Umwepiskopi batambagije Yezu kristu mu Mujyi wa Musanze basenga, baririmba, babyina kandi bamamaza ukwemera kwabo. Mu ndirimbo zaranze uyu munsi, harimo na « RATA SIYONI », indirimbo dukesha Mutagatifu Tomas iwa Akwini. Uyu mutagatifu akaba azwiho kugira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibanga ry’Ukaristiya. Uburyo bwe bwo kuvuga ibintu ku buryo bwumvikana, kandi akabikora mu buryo umuntu asobanukirwa, biherekejwe n’ubuyoboke n’urukundo yagiriraga Ukaristiya, byatumye atanga inyigisho nyinshi kandi nziza kuri Ukaristya.

Urugendo rwo gutambagiza Yezu rwabaye rwiza, dore ko inzego z’umutekano (polisi), nabo batambagiranye na Yezu Umujyi wa Musanze wose, bafasha abakristu gusenga neza. Ni urugendo rwatwaye hafi amasaha ane dutambagirana na Yezu Kristu umujyi wa Musanze, nyuma dusoreza muri Kiliziya ya Paruwasi katedrali.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Ushinzwe Komisiyo y’Itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO