Myr Visenti HAROLIMANA yahamagariye abakristu kumenya gutandukanya ijwi ry’Umushumba mwiza n'amajwi y'abacanshuro babayobya

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahamagariye abakristu kumenya gutandukanya ijwi ry’Umushumba mwiza n’amajwi y’abacanshuro babayobya. Yabitangarije muri Paruwasi ya Busogo tariki ya 08 Gicurasi 2022 mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cya Misa cyo guhimbaza Icyumweru cy’Umushumba mwiza ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Uyu munsi wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wahariwe Gusabira Abahamagarirwa Ubutumwa muri Kiliziya no guhimbaza Yubile y’imyaka 100, ibikorwa byitiriwe Petero Intumwa, bimaze bibaye ibya Papa. Insanganyamatsiko y’uwo munsi igira iti: "Ni jye Mushumba mwiza (Yh 10,11)".

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti agaruka ku butumwa bw’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda bugenewe uyu munsi, yahamagariye abakristu kumenya ijwi ry’Umushumba wabo bakaritandukanya n’amajwi y’abashumba b’abacanshuro babayobya. Yagize ati: "Natwe abakristu dusabwa kumenya ijwi ry’ Umushumba wacu, tukaritandukanya n’amajwi y’abashumba b’abacancuro batuyobya". Dusabwa kwemera kuyoborwa n’Umushumba mwiza, kumwumva no kumwumvira. Duhamagariwe kumukurikira nta wundi wundi tumubangikanyije na We. Kuba intama z’Umushumba mwiza bisaba kandi kuba abahamya b’urwo rukundo adukunda muri bagenzi bacu, kumenya kubatega amatwi, gusangira nabo ibyishimo byabo n’ingorane zabo, kubitaho, kubatabara no kubitangira nka Kristu ubwe.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yakanguriye abakristu kwihatira gukunda Yezu Kristu Umushumba mwiza. Yagize, ati: "Muri iki gihe ibirangaza abantu ni byinshi. Abantu bakeneye gutandukanya ijwi ry’Umushumba mwiza n’amajwi y’abacanshuro. Yezu Kristu ni Umushumba mwiza koko. Ni umushumba uzi kurwanirira intama ze ngo hato hatagira icyazihungabanya, cyangwa icyazigirira nabi. Yemeye kwitanga ku musaraba kugira ngo zigire ubuzima. Ntashaka ko hagira n’umwe ugira icyo aba, cyangwa uzimira mu bo Imana Data yamuhaye, ashaka ko bose bakizwa, bakishyira bakizana (Yh 10,9). Ni Umushumba mwiza uzi neza intama, azi imbaraga zacu, n’intege nke zacu, azi ibyifuzo byacu n’imigambi yacu. Azi aho tuba intwari, n’aho tugira intege nke".

Nyiricyubahiro yagarutse ku ihimbaza iyi sabukuru y’imyaka 100, ashimira Imana ko umubare w’Abasaseridoti n’Abihayimana wagiye wiyongera muri iyo myaka by’umwihariko mu Rwanda. Yashishikarije urubyiruko gukomeza kumva ijwi ribahamagarira kwitangira abandi mu muhamagaro wa gisaseridoti no kwiyegurira Imana. Yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha urubyiruko kumva ijwi ry’Imana nk’uko Umuherezabitambo Heli yafashije umwana Samweli gusubiza Nyagasani wamuhamagaye gatatu kose ati: ‘Vuga Nyagasani, umugaragu wawe arumva’ (1Sam 3,10).

Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Ushinzwe Komisiyo y’Ihamagarirwabutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri yahamagariye urubyiruko gukunda umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Yakanguriye ababyeyi kwita ku muhamagaro w’abana babo no kutabaca intege igihe bagize icyufuzo cyo kwiha Imana. Yashishikarije imiryango y’abihayimana kwita kuri za groupe vocationnel aho bakorera ubutumwa. Yashimiye abagize uruhare mu gutegura uyu munsi ngo ugende neza. By’umwihariko yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana wabafashije kuwuhimbaza neza.

Mu izina ry’abakristu, Emmanuel SENDEGEYA yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi byabasigiye byinshi birimo gushyira ingufu mu gutoza abana babo indangagaciro za gikristu, babakundisha isengesho no kubaha umwanya. Yashimangiye ko abashakanye bashishikajwe no kubana neza mu ngo zabo, birinda amakimbirane, baharanira kubaka ingo nzima zibereye Imana. Urubyiruko rwatangaje ko rwiyemeje gushyira imbere uburere bwiza ruba intangarugero aho ruri hose rugamije guhesha ishema Nyagasani Umushumba mwiza rwemeye. Rwiyemeje kandi kuba intumwa nziza muri bagenzi barwo, rubatoza indangagaciro zibereye umukristu no kuruhamagarira kwirinda icyaha.

Guhimbaza uyu munsi byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abasaseridoti, ingo z’abashakanye gikristu, abihayimana, abana n’urubyiruko ruhagarariye za gropupe vocationel mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri. Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, ubuhamya bw’urugo, ubuhamya bw’imiryango y’abihayimana n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO