Musenyeri Vincent HAROLIMANA yayoboye inama nyungurana bitekerezo ku micungire y'amavuriro Gatolika

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, mu cyumba cy’inama cy’umuryango w’ababikira bitiriwe Mutagatifu Visent iwa Pawulo habereye iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.

Iyo nama yari ihuje abayobozi b’uturere twa Musanze, Burera na Gakenke, abayobozi b’ibitaro bya Nemba na Butaro, aba Padiri bakuriye za komite z’ubuzima z’ibigo nderabuzima bya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, abayobozi b’ibigo nderabuzima bya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Umuhuzabikorwa w’amavuriro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Umuhuzabikorwa w’amavuriro Gatolika ya Diyosezi ya Ruhengeri. Muri iyo nama kandi hari Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepisikopi na Padiri Narcisse NGIRIMANA, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri. Ku murongo w’ibyigwa hari:

  1. Kureberahamwe igitabo gikubiyemo amasezerano Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe na Minisistiri w’ubuzima yasinyanye na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ku bijyanye n’imicungire y’amavuriro Gatolika aterwa inkunga na Leta yo kuwa 16/9/2020 asimbura ayo kuwa 21/11/2012.
  2. Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuwa 16/9/2020 agena inshingano n’imikorere bya Komite zishinzwe imicungire y’amavuliro ya Leta cyangwa afashwa na Leta akorera mu Karere.
  3. Utuntu n’utundi.

Mu gutangiza inama, Nyiricyubahiro Musenyeri, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yashimiye ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu kubungabunga ubuzima na roho bya muntu. Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kandi yashimiye abari mu nama kuba bitabiriye ubutumire, anabashimira uruhare n’ubwitange bagaragaza kugira ngo amavuriro ya Kiliziya Gatolika arusheho gutanga serivisi nziza ku bayagana bose. Yakurikijeho gutanga ibitabo kuri buri wese wari witabiriye inama. Ibyo bitabo bikubiyemo ayo masezerano yavuzwe haruguru n’amabwiriza ya Minisitiri w’ubuzima avuga ku mikorere, inshingano ya za komite z’ubuzima, na komite ncunga mutungo z’ibitaro n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya biterwa inkunga na Leta.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zose zari ku murongo w’ibyigwa babifashijwemo na Dogiteri Kanani Yohani Bosco, umuhuzabikorwa w’amavuriro gatolika mu Rwanda, abari mu nama bafashe imyanzuro ikurikira kandi biyemeza kuyishyira mu bikorwa:

  1. Gukomeza imikoranire myiza hagati y’uturere na diyosezi Gatolika ya Ruhengeri,
  2. Gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo guteganya imbyaro,
  3. Abayobozi bashyikirijwe ariya masezerano n’amabwiliza basabwe kuyageza no ku bandi babafasha mu mikorere myiza y’amavuliro (imirenge).
  4. Umuhuzabikorwa w’amavuriro gatolika muri Diyosezi ya ruhenger yasabwe gukora gahunda ya buri kwezi yo gukurikirana iyubahirizwa ry’aya masezerano n’amabwiriza cyane cyane mu gushyiraho no guhugura komite z’ubuzima na komite ncumamutungo mu mavuliro.
Inama yashojwe n’isengesho n’umugisaha.

Sr Anne Marie MUJAWAYEZU
Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO