Musenyeri Gabin BIZIMUNGU yahamagariye urubyiruko kwegura umutwe ntiruheranwe n’ibibazo birwugarije

Tariki ya 11 Kanama 2022, muri Paruwasi ya Runaba hafunguwe ku mugaragaro Forum y’urubyiruko Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ku nshuro ya 15. Insanganyamatsiko igira iti: «Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye» (Intu 26,16). Yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1600. Guhera tariki ya 10 kugera tariki ya 14 Kanama 2022. Igitambo cya Misa cyayobowe n’Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri Musenyeri Gabin BIZIMUNGU. Cyabimburiwe n’umuhango wo guhererekanya umusaraba umaze igihe muri Paruwasi ya Mwange ukaba washyikirijwe urubyiruko rwa Paruwasi ya Runaba ukazahamara umwaka. Mu nyigisho yagejeje ku rubyiruko, Musenyeri Gabin yagarutse ku gaciro k’umusaraba Yezu yabambweho mu buzima bw’umukristu, ahamagarira urubyiruko kwegura umutwe ntiruheranwe n’ibibazo birwugarije. Yarumenyesheje ko Umusaraba ari ikimenyetso cy’amizero. Yagize, ati: «Uko mwaje muwuhetse si ingiga y’igiti gusa gishengura ibitugu ahubwo ni ugutwara amizero y’ejo hazaza; umusaraba Yezu yabambweho ntabwo

yawugumyeho, yarahambwe, awuvaho ariko ku munsi wa gatatu arazuka. Umusaraba ni ikimenyetso cy’amizero kuwutwara ni ugutwara amizero yacu ntabwo ari uguhora ugonze ijosi, uganya, urira kubera ibibazo n’ingorane uhuye nazo ahubwo ni ukwegura umutwe ugakomeza urugendo uhanze amaso Yezu wawubambweho». Yaruhamagariye kurandura icyaha n’ikintu cyose cyatuma rutandukana ruhereye ku bo babana, aho ruri mu rugo, aho rutuye, mu muryangoremezo, muri santarali no muri Paruwasi arusaba kunga ubumwe mu rukundo, gusabana no kwirinda amacakubiri aho ruri hose. Yarwibukije ko ari rwo mbaraga za Kiliziya n’Igihugu arusaba kuzikoresha neza. Yarurarikiye gukorana umurava, gukunda umurimo, kwirinda ubunebwe no kugira amizero ntiruheranwe n’ibibazo.

Padiri Michel NSENGUMUREMYI mu kiganiro yahaye urubyiruko kivuga kuri Sinodi y’Abepiskopi yaruhamagariye kutiheba ahubwo rugaharanira gukunda Yezu, kuba indahemuka no kunoza ibyo rukora rutegura ejo heza hazaza h’ubuzima bwarwo.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA Ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri yahamagariye urubyiruko kwihatira kuva mu kivunge rukaba abakristu Gatolika bahamye, bagendera ku kwemera kwa Kiliziya Gatolika. Rukamenya uwo rwemeye, rugashora imizi muri Kristu. Yarwifurije gukunda Kristu no kumukundisha abandi. Yarwifurije kunogerwa n’iyi Forum. Urubyiruko rwitabiriye Forum ruhamya ko ruzayungukiramo byinshi. Rushima Kiliziya Gatolika by’umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri irwitaho. Rushima iyi gahunda yo kuruhuziza muri Forum yarwo. Rugaragaza ko inyigisho n’ibiganiro ruhabwa birufasha mu iterambere rya roho n’iry’umubiri.

Biteganyijwe ko ruzahabwa ibiganiro ku nsanganyamatsiko y’iyi Forum ‘Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye’ (Intu 26,16) n’ibindi biganiro birimo: Tugendere hamwe mu bufatanye, mu bumwe no mu butumwa; Umuhamagaro wo kwiha Imana n’uwo gushinga urugo; Ubuzima bw’imyororokere; Kwihangira imirimo; Murabe maso rero, mukomere mu kwemera hatazagira ubayobya (1Kor 16,13); Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka umuryango wishimye; Nakira nte ibikomere byo ku mutima no ku mubiri n’ikiganiro cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Hazakorwa umuganda rusange; imikino n’imyidagaduro; amarushanwa y’indirimbo n’imbyino; amasengesho n’ibindi.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO