Musenyeri Bizimungu Gabin yasabye Ishuri rya G.S. Busogo I gukomeza kuba intangarugero

Mu birori by’umunsi mukuru w’ Urwunge rw’Amashuri rwa Busogo I rwaragijwe Mutagatifu Benedigito ku nshuro ya 8 byabaye ku wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, Musenyeri BIZIMUNGU Gabin, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba ashinzwe n’Amashuri Gatolika muri Diyosezi yasabye iri shuri gukomeza kuba intangarugero.

Ibi Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yatanzwemo isakaramentu rya Batisimu n’Ukarisitiya, yitabirirwa n’abashyitsi banyuranye barimo abapadiri, abihayimana, abanyeshuri, ababyeyi, abarezi, abayobozi b’ibigo by’Amashuri Gatolika n’abayobozi bo mu nzego za Leta. Byaranzwe indirimbo, imbyino, imivugo. Ubutumwa bwatanzwe, bwibanze ku kunoza uburere n’uburezi bwuzuye buha agaciro buri wese.

NIYIBIZI Faustin umuyobozi w’iki kigo, yatangaje ko bafite intego yo gukorera hamwe bagamije gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose. Yahamagariye abanyeshuri guharanira gutera ikirenge mu cya Benedigito umurinzi w’iri shuri bakora kandi basenga. Mwarimu SEBAGENZI, yashimiye Musenyeri wabijeje ubuvugizi bw’ibikoresho. Yatangaje ko babonye ibikoresho n’ inzu yo gukoreramo (laboratoire), bagera ku musaruro ushimishije. Uyu mwarimu yasabye Leta ko nabo yabashyira kuri gahunda y’ibindi bigo bakabateza imbere, bagakorera ahantu heza kandi hagaragara. Yashimye imikoranire myiza n’ikigo.

NSENGIYUMVA Vincent ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze yasabye abanyeshuri kwiyoroshya , gusenga, gukora cyane no kwirinda gusubira inyuma. Yagarutse ku byifuzo yagejejweho, abizeza ko bazabagenera ibitabo, mudasobwa na interineti no kubagenera umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri. Musenyeri Gabin yagarutse kuri gahunda y’iri shuri, ashima intabwe rigezeho, agira ati: “Turashimira ubuyobozi bw’iri shuri kuri gahunda bafite idufasha kwita ku ireme ry’uburezi Gatolika bitari ibishingiye ku gushyira mu mutwe gusa ahubwo bishingiye ku burere n’uburezi bwuzuye buha agaciro umuntu wese uko yakabaye. Uburere n’uburezi butagaburira umutwe gusa, ngo bugaburire ubwenge bw’umuntu, amenye ibyo agomba kumenya mu mutwe n’ibyo agomba gukora mu biganza ahubwo bikagaburira n’umutima”.

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi udufasha kugaragaza bimwe mu bikorwa by’uko umuntu wuzuye atabeshejweho no gukora gusa, no kwiga gusa no kubeshwaho n’ibya hano ku isi gusa ahubwo ko umuntu wuzuye ari na wa muntu ufite n’ Imana. Kandi agakunda Imana. Akubaha Imana. Kubaha Imana no kuyikunda no kuyikorera ni bwo bwenge bw’imbere, buza mbere, butuma n’ubundi umuntu abugira”.

Musenyeri Gabin yashimye ubumenyi butangirwa muri iri shuri. Yashimye kandi ubufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi bufite ireme. Yashimiye abarezi bitanga, ibiri mu bitabo bikajya mu bikorwa. Yasabye abanyeshuri kubaha no gutega amatwi ibyo bigishwa n’abarezi babo. Yagize ati: “Birantangaje cyane kandi birantunguye kubona hano mufite ibyo mwagezeho kandi mufite ibikorwa bikomeye n’andi mashuri menshi afite n’ibikoresho bihambaye, afite n’ubushobozi buhambaye atarageraho!”.

Musenyeri yijeje iki kigo ubuvugizi bwo kubona ibikoresho, ku mbogamizi zari zagaragajwe na Sebagenzi Etienne umurezi wigisha ubutabire (chimie) muri iri shuri ubwo bamurikiraga Musenyeri n’abandi bayobozi ibikorwa bakoze birimo umugatiukozwe mu ifu y’ibirayi, umutobe wa karoti, amavuta yo kwisiga akozwe muri karoti n’isabune yo gukaraba ikozwe muri karoti.

Intego y’iri shuri igira iti: “Umurimo-Ishema-Urumuri”. Yiyongera ku ntego y’umurinzi waryo Mutagatifu Benedigito igira iti: “Senga kandi Kora” mu kirlatini bivuga “Ora et Labora”.Iri shuri ryashinzwe mu mwaka wa 1957. Ribarurirwamo abanyeshuri 2535 bari mumashuri abanza n’ayisumbuye. Abarimu ni 50. Rifite amashami atatu ari yo Ubugenge-Ubutabire-Imibare (PCM); Icyongereza- Igifaransa- Ikinyarwanda (EFK); Amateka-Ubukungu-Ubumenyi bw’Isi (HEG).

Uyu munsi wasojwe n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti