Muri benshi kandi muratandukanye ariko muhamagariwe kugira umubiri umwe

« Muri benshi kandi muratandukanye ariko muhamagariwe kugira umubiri umwe ». Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri mu masezerano ya burundu ya Mama Mariya Anyesi MUKESHIMANA wo mu muryango w’Ababikira b’Iramukanya rya Bikira Mariya Mutagatifu (abavizitandine) ku wa mbere tariki 21 Kamena 2021, muri Chapelle y’urugo rwabo ruherereye muri Nkumba. Mu gitambo cy’ukaristiya cyabereyemo ayo mazezerano, Umwepiskopi yari akikijwe n’abaseridoti batandukanye, hari kandi abihayimana ndetse n’abakristu bake bo mu muryango wa Mama Mariya Anyesi MUKESHIMANA bari bazanye na Padiri mukuru wa paruwasi ya Kampanga, Paruwasi umubikira ukora amasezerano ya burundu avukamo.

Mu ntangiriro ya Misa, nyuma y’indamutso y’umwepiskopi, Padiri Festus NZEYIMANA, Omoniye w’ Ababikira b’Iramukanya rya Bikira Mariya Mutagatifu, yifurije ikaze umwepiskopi, hanyuma umwepiskopi akomeza kuyobora imihango y’igitambo cy’Ukaristiya. Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yavuze ko amasezerano ya burundu ya Mama Mariya Anyesi MUKESHIMANA ahuriranye n’uko Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Aloyizi (1568-1591) uwihayimana witabye imana afite imyaka 23 gusa. Mutagatifu Aloyizi yakundaga « gusenga cyane, binatuma amenya kwiyoroshya igihe cyose ». Umwepiskopi yamutanzeho urugero rwiza rw’ubwiyoroshye maze aboneraho gushishikariza Ababikira b’Iramukanya rya Bikira Mariya Mutagatifu kurushaho kurangwa n’uwo mugenzo mwiza. Yabibabwiye muri aya magambo : « Muri benshi kandi muratandukanye ariko muhamagariwe kugira umubiri umwe. Nta kwikuza, kurarikira ibidafite shinge ahubwo buri wese arangwe n’ubwiyoroshye ».

Koko rero, « Buri wese afite ingabire yahawe n’Imana (bikurikije ineza buri wese yagiriwe: ubuhanuzi, kwita ku bandi, kubatera inkunga, gufasha, gutanga (ubuntu), kuyobora, ...). Buri wese mu mwanya arimo aharanire gukora neza ibyo ashinzwe no guhagarara neza mu mwanya we». Umwepiskopi yabijeje ko nibakomera kuri izo nama dukesha Pawulo Mutagatifu, ubuvandimwe buzarushaho gushinga imizi muri monastère yabo, maze aho kugira ngo umuvandimwe umwe yijujutire mugenzi we nk’uko Marita yijujutiye umuvandimwe we Mariya yumva ko amuvunisha, bose barangwe n’ubwuzuzanye. Erega, icyo Marita na Mariya bari bagamije, kwari ukugira ngo Yezu Kristu agubwe neza mu rugo rwabo. Nta mpamvu rero yo kugira ngo umuvandimwe yijujute kubera ko ari gutegurira Yezu amazimano, mugenzi we akaba ari kumuganiriza. Byose ni byiza kandi birakenewe, icya ngombwa ni uko buri wese mu mwanya arimo aharanira gukora neza ibyo ashinzwe no guhagarara neza mu mwanya we. Aho ni ho Umwepiskopi yashingiye agira abavizitandine inama yo kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe, ubumwe, n’ubwuzuzanye mu mibanire yabo.

Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya, hatanzwe ubutumwa butandukanye. Mbere na mbere, Padiri Festus NZEYIMANA, Omoniye w’ Ababikira b’Iramukanya rya Bikira Mariya Mutagatifu, yerekanye abashyitsi, hanyuma hakurikiraho ijambo ry’umukristu wavuze mu izina ry’umuryango wa mama Mariya Anyesi MUKESHIMANA. Mu ijambo rye, Bwana Antoine HABYARIMANA yagaragaje ko umuryango wabo bishimiye ko umwana wabo Mama Mariya Anyesi yiyeguriye Imana burundu, bamushimira intambwe yateye uwo munsi kandi bamwizeza ko, nk’umuryango, bazakomeza kumuba hafi bamuzirikana mu isengesho. Nyuma y’iryo jambo, umwepiskopi yagejeje ubutumwa bwihaririye ku bakristu bose bari bateraniye i Nkumba mu rugo rw’Ababikira b’Iramukanya rya Bikira Mariya Mutagatifu kuri uwo munsi.

Umwepiskopi yatangiye avuga ko ashimishijwe kandi ko ashimira Imana kubera ko muri iki gihe ijwi ry’Imana ryumvikana mu basore n’inkumi maze mu gihe gikwiye bakayibwira bati : « Karame ». Kubw’iyo mpamvu, yabwiye Mama Mariya Anyesi MUKESHIMANA ko amwishimiye kandi ko amushima. Byongeye kandi, yashimiye umuryango avukamo wemeye guha Kiliziya umugeni, anashimira Paruwase ya Kampanga kubera ko umubare w’abihayimana bayivukamo uri kurushaho kwiyongera muri iyi minsi. Mu gusoza, yashimiye umuryango w’ Ababikira b’Iramukanya rya Bikira Mariya Mutagatifu, ababwira ko azirikana agaciro k’ubutumwa bwabo muri Kiliziya kandi ko abifuriza kurushaho kujya mbere. Yabasezeranyije ko azakomeza kubaba hafi, maze asoza abaha umugisha wa gishumba.

Abihayimana, abakristu bo mu muryango we, bari bitabiye guhimbaza uyu munsi ari bake bitewe n'ingamba zafashwe zo guhangana n'icyorezo cya koronavirusi

Nyuma ya Misa, Umwepiskopi yasuye inyubako ya Santarali ya Nkumba ibarizwa muri Paaruwasi ya Kinoni agamije kureba aho imirimo yo kuyubaka igeze.

Gratien KWIHANGANA,
Umufaratiri wa Diyosezi ya Ruhengeri 


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO