Mu gusoza umwaka wa 2019 birakwiye ko Diyosezi ya Ruhengeri ishimira Imana

Bimaze kuba umuco mwiza ko mu mugoroba usoza umwaka, abakristu Gatolika bakoranira gutura Nyagasani Igitambo cy’Ukaristiya bamushimira ko yabarinze akanabashoboza byinshi ku bw’impuhwe ze (Te Deum). Ni muri urwo rwego mu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 31/12/2019, muri Kliziya Katedrali ya Ruhengeri, Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, yayoboye Misa yo gushimira Imana ibyiza yahunze Diyosezi ya RUHENGERI anayisaba gukomeza kuyiba hafi mu mwaka wa 2020. Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yagaragaje bimwe mu bintu bigaragara Diyosezi yagezeho nkuko yabyiyemeje mu cyerekezo cyayo cy’iyogezabutumwa 2035 aho hibanzwe mu gushyira ingufu mu ikenurabushyo ryegereye bose bafashwa gushora imizi muri Kristu:

  • Ku bijyanye n’ubutumwa bwo kuyobora imbaga y’Imana mu nzira igana umukiro dukomeje kubaka inzego za Diyosezi na Paruwasi.
  • Mu butumwa bwa gihanuzi hamamazwa Ijambo ry’agakiza twakomeje gufasha abakristu guha Ijambo ry’Imana umwanya rikwiriye no kunoza gahunda y’ubwigishwa.
  • Ku byerekeye gutagatifuza imbaga hatangwa amasakramentu y’ubuzima bw’iteka dukomeje gahunda yo gufasha abakrsitu kuyahabwa neza bityo bakagira ubuzima busendereye.
  • Tuzirikana kandi ko umukristu ukwiriye iryo zina agomba kurangwa n’ibikorwa by’urukundo bitabara abakene, indushyi n’abababaye kandi akagira uruhare mu bikorwa bigamije gufasha Paruwasi na Diyosezi kwibeshaho no kongera ubushobozi bwo gukora neza ubutumwa twese twahamagariwe.

Muri 2019, Diyosezi yungutse abapadri bashya 5, abadiyakoni bashya 2. N’abana ba Diyosezi basezeranye mu miryango y’abihayimana abandi bakora za yubile.

Umwepiskopi yishimiye cyane ko twiyujurije Kliziya n’icumbi ry’abapadri ku Murama yatashye tariki 14/12/2019 na Paruwasi nshya ya Murama irashingwa. Na Kliziya nshya ya Paruwasi ya Bumara yatashye tariki 22/12/2019. Yashimiye abakristu umuganda wabo. Mu rwego rwo gukomeza ikenurabushyo ryegereye abakristu, Umwepiskopi yatangaje ko ateganya gushinga Paruwasi nshya ebyiri Kanaba na Busengo ariko Paruwasi ya Musanze izabyarwa na Paruwasi ya Ruhengeri ikaza izigwa mu ntege. Bityo abashishikariza gukomeza kwitangira icyo gikorwa. Umwepiskopi yakomeje ashishikariza abakristu ba Diyosezi kwiyumva nk’umuryango umwe (Eglise Famille). Bityo asaba buri wese kuzana umuganda we ngo biyubakire Diyosezi.

Yasoje ibyakoze yishimira amasakaramentu yatanzwe agahuza abantu n’Imana. Umwepiskopi kandi yashyize imbere y’Imana gahunda ziteganywa muri 2020. Aha, yagarutse kuri yubile y’imyaka 100 umunyarwandakazi wa mbere yiyeguriye Imana n’Ikoraniro ry’Ukaristiya rizabera i Budapesti muri Honguriya ku nsanganyamatsiko igira iti “ Ni Wowe soko y’imigish ayacu yose”. Iri koraniro Kliziya iri mu Rwanda yarigize iryayo iriha n’insanganyamatsiko igira iti: “Ukaristiya: soko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge”.

Mu gusoza inyigisho, Umwepiskopi yagize ati: “Izi gahunda zose zigamije kugera ku bukristu bushinze imizi no kwiyubakira Diyosezi tuzishyize mu biganza by’Imana. Twizeye ubuvunyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi yacu. Umwaka mushya muhire. Umugisha w’Imana uhorane namwe mwese. Amen.”

Ubwanditsi