"Kwiyegurira Imana burundu si umukino" Musenyeri Vincent HAROLIMANA

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, yagaragaje ko kwiyegurira Imana burundu atari umukino. Yabigarutseho ku wa 14 Ukuboza 2020, mu masezerano ya burundu y’Ababikira: Sr Elisabeth KWIZERA uvuka muri Paruwasi ya KIBANGU(Diyosezi ya Kabgayi) Sr AliceTUYISHIME uvuka muri Paruwasi ya JANJA(Diyosezi ya Ruhengeri), Sr Emerithe NIRERE uvuka muri paruwasi ya JANJA(Diyosezi ya Ruhengeri) na Sr M. Christine NZAYISINGIZA uvuka muri paruwasi ya NYUNDO(Diyosezi ya Nyundo) bo muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede.

Mu nyigisho umwepiskopi yagejeje ku bakristu, yagaragaje ko amasezerano afite icyo yibutsa abapadiri, abiyeguriyimana, abari muri iyi nzira ndetse n’abubatse ingo. Yagize ati, “Fiat ya Bikira Mariya abwira Malayika ngo byose bibe nk’uko ubivuze. Ni yo n’abagiye gusezerana burundu baravuga atari iby’agateganyo ahubwo ibya burundu”. Yakomeje yibutsa abari aho ko Bikira Mariya ari imena mu rukundo rwakira, ari na rwo Imana yagaragarije urugo rwa Elizabeti na ZakariyaUmwepiskopi yasabye ababikira basezeranye burundu kwitangira abandi n’umutima wabo wose kuko aribyo bahamagarirwa mu buzima bahisemo nta gahato.

Umwepiskopi yibukije abasezeranye agaciro k’umusaraba mu buzima bwabo. Yagize ati, “Mugiye gusezerana ku munsi wa Yohani w’Umusaraba. Umusaraba utwibutsa urukundo…udaheka umusaraba we ngo akurikire Kristu, uwo ntakwiriye no kuba umwigishwa we. Nk’uko kandi Mt Yohani w’umusaraba abivuga ati, ‘Ahatari urukundo tuhabibe urukundo, tuhasarure urukundo’. Yaboneyeho gusaba aba babikira basezeranye kurangwa n’urukundo aho bari hose.

Mu gusoza inyigisho ye, umwepiskopi yibukije kandi abasezeranye ko abateraniye muri Kiliziya bose batazinduwe no kureba uko basezerana ko ahubwo bazinduwe no kubasabira ngo bakomere mu muhamagaro wabo.

Mu ijambo ry’abasazeranye, bagaragaje ibyishimo byabo bashimira Imana yabafashije bakaba bageze aho bakora amasezerano ya burundu, bashimira umwepiskopi wa Diyosezi Ruhengeri wakiriye amasezerano yabo, bashimira umuryango w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’I Lendelede wabakiriye, abakuru bawo, ababyeyi, abarezi babo mu nzego zitandukanye, abiyeguriye Imana mu miryango inyuranye, abasaseredoti n’abandi bose baje kubashyigikira. Basabye kandi inkunga y’isengesho kugira ngo umugambi bifitemo wo kunoza umubano wabo n’Iyabahanze uzabe koko umugambi uhamye bakorera Imana na Kiliziya.

Padiri Bonaventure, padiri mukuru wa paruwasi ya Janja, mu izina ry’abapadiri ba paruwasi zatanze abageni, yashimiye Imana iyi mpano y’amasezerano ya burundu y’abavandimwe. Yagize ati, "Ndashimira Imana kuko ndi umwe mu bagize amahirwe yo kumenya urugendo rwo kwiyegurira Imana rw’aba bavandimwe kuva batangiye prepostulat; ni ababikira bakunda isengesho, bakunda umurimo, bakunda gufashanya kandi baca bugufi; bazabikomereho" Yarangije abizeza ko we n’abakristu baje bahagarariye bazakomeza kubaba hafi mu isengesho.

Mu ijambo risoza umwepiskopi yongeye gushimira abasezeranye burundu anabibutsa ko Yego yabo basubiragamo buri mwaka, uyu munsi yabaye burundu bidasubirwaho. Yagaragaje ko kugira ngo bishoboke ari uko bagize ababyeyi beza, imiryango myiza, abavandimwe beza, inshuti nziza. Yakomeje ashimira ababyeyi bashyigikiye ababikira bamaze gusezerana kugeza kuri uyu munsi kandi abasaba kubikomeza kuko nta mwana ucika ku babyeyi.Yasabye abavandimwe gukomeza kuba hafi yabo, bazirikana amasezerano bamaze gukora, ibyo bakora byose bikaba ibyo kububaka no kubatera imbaraga aho kubaca intege bityo bagatwaza bajya imbere aho Imana ibifuza.

Yasabye inshuti ko nazo zakomeza kuba inshuti nziza, zubaha kandi zubaka uwo zikunda, zimushyigikira mu byemezo no mugambi mwiza afite. Yanasabye abari aho bose gukomeza kubashyigikira kuko kwiyegurira Imana burundu ntabwo ari umukino ni ibintu bikomeye cyane; ati: isezerano nka ririya ryakorewe imbere ya Altari ntagatifu ni ngombwa kurikomeza kugeza ku ndunduro. Na we yijeje abasezeranye inkunga y’isengesho.

Soeur Winifride KANGABE

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO