« Kubyara, tukarera, tugakuza ni inshingano twahawe n’Imana » Musenyeri Visenti HAROLIMANA

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, Ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro « Regina Pacis » ryizihije umunsi mukuru waryo. Ibirori byaranzwe n’igitambo cy’Ukaristiya, imikino, indirimbo, imbyino, imivugo, gutanga impano n’ubusabane. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye bo mu nzego za Kiliziya n’iza Leta.

Mu butumwa Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yagejeje ku bitabiriye ibi birori yasabye inzego zose kwita ku burere bw’abana. Yashimiye ababyeyi bafashe iya mbere mu gutanga uburere buhamye ku bana babo ararikira abataragera kuri iyo ntera kubahiriza inshingano zabo babubakamo uburere bwiza.

Yagize ati: "Ababikora neza baba hafi y’abana mu burere bwabo, bashyira umwana imbere ku mwanya w’icyubahiro. Abongabo bakwiye gushimirwa. Abafite izindi gahunda ziza mbere y’umwana, uyu ni umwanya mwiza wo kubibutsa ko Imana yaduhaye kugira uruhare mu gutanga ubuzima ariko iduha n’inshingano kugira ngo tububungabunge kandi tuburere neza.

Kurera neza ni inshingano twahawe n’Imana tugomba gukora tukuzuza neza, bikaba ibyishimo byacu kuko twabyaye tukarera, tugakuza, tukagira abana twahaye icyo bakubakiraho ubuzima bwabo buri imbere. Babyeyi rero mukomeze kwitanga mwitangira uburere bw’abana banyu natwe tubijeje ubufatanye kugira ngo iri shuri ryacu rikomeze rijye mbere (...) Muri ibi bihe tugezemo umurage mwiza waha umwana wawe ni ukumwubakamo ubwo bushobozi, ubwo bumenyi n’imbaraga akesha kugira ubuzima bwiza. ". Padiri TUYISENGE Jean de Dieu, Umuyobozi w’iri shuri yatangaje ko bafite icyerekezo cyo gutanga uburezi n’uburere buhamye buteza imbere abana ba Kiliziya n’igihugu muri rusange. Ati: "Tugomba kurera umuntu tumuha ubumenyi, tukamwigisha ibimufasha kwiteza imbere tutibagiwe n’umutima. Ubwo bumenyi dutanga bukajyana no kurera umuntu wuzuye mu bwenge no mu mitekerereze myiza". Abanyeshyuri barererwa muri iri shuri batangaje ko batazapfusha ubusa amahirwe bahabwa n’iri shuri, bahamya ko azabafasha kugera ku musaruro mwiza no ku ntego nziza y’icyerekezo cyabo. Ababyeyi bihaye ingamba zo kurushaho kwegera abana babo hagamijwe kubatoza uburere bwiza. NSANZABAGANWA Alexis yagize ati:"Tugiye guhindura imyitwarire mu rugo, abana batwegere, tubakunde, tubigishe bityo niba twagize akazi ku kazi bihoraho ariko uburere iyo bupfuye mu iterura byose birapfa. Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo twegere abana, amasaha y’akazi tuyaharire akazi, n’amasaha yo kwita ku ngo zacu tuyongere twita ku bana".

Ishuri « Regina Pacis » ni ishuri Gatolika ryigenga rifite ibyiciro bitatu:ishuri ry’incuke, ishuri ribanza n’ishuri ryisumbuye mu cyiciro rusange. Riharanira gutanga uburezi bugamije uburere bwuzuye ku bana no ku rubyiruko (Education pour développement intégral des enfants et des jeunes). Ryatangiye mu mwaka w’1986, ryitwa Ecole Française. Ryashinzwe n’abapadiri kavukire ba Diyosezi ya Ruhengeri bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa mu rurimi rw’ikilatini « Fratres In Unum» (F.I.U) mu magambo ahinnye aribyo kuvuga Abavandimwe muri Umwe (Kristu). Ryahinduriwe izina mu mwaka wa 2006 ryitwa Ecole Regina Pacis mu kilatini ari byo bivuga Umwamikazi w’Amahoro.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti