Ku rwego rwa Diyosezi, umunsi w’abarwayi wahimbarijwe mu bitaro bya Nemba

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Gashyantare 2019, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi ku nshuro ya 27 ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri byabereye mu bitaro bya Nemba. Byaranzwe n’Igitambo cya Misa, ubutumwa bunyuranye, imikino n’imbyino kimwe no gusura abarwayi no kubaha imfashanyo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: «Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu » (Mt 10,8). Guhimbaza uyu munsi byitabiriwe n’abantu benshi barimo abarwayi, abarwaza, abaganga, abayobozi mu nzego zinyuranye, abagize imiryango y’Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga n’abandi.

Mu butumwa bwe, Myr Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wari unamuhagarariye muri ibi birori, yahamagariye buri wese kwita ku buzima bwe n’ubw’abandi. Yagaragaje ko mu kuzirikana umunsi w’abarwayi ari ngombwa kuzirikana ko ubuzima ari impano bahawe n’Imana, abasaba kutaba akarwa na banyamwigendaho ngo bibagirwe abandi bantu cyane cyane abababaye n’abarwaye. Musenyeri yararikiye kandi abitabiriye guhimbaza uyu munsi kurangwa n’ibikorwa bifasha gusegasira ubuzima mbere y’uko buhungabana, kuko kwirinda biruta kwivuza. Aha yagarutse cyane cyane ku muco mwiza wo kugira isuku kandi tukawutoza n’abandi. Kuba turi mu isi duturanyemo n’abandi bidusaba kwigengesera icyo ari cyo cyose cyahutaza ubuzima bwabo n’ubwacu. Yakomeje abakangurira kwita ku barwayi, kubasura, kubaha ubufasha, abibutsa ko icy’ingenzi, nk’uko Papa Fransisiko abivuga mu butumwa bwe, ari ukugira umutima w’impuhwe mu byo dukora byose no kuwugaragariza abarwayi mu bikorwa binyuranye tubakorera. Ibyo bireba abakora uwo murimo nk’umwuga bagomba gukora nk’umuhamagaro, kimwe n’abandi bose bitangira abarwayi mu buryo bunyuranye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba, Dr Jean Baptiste HABIMANA, yibukije ko iyo umuntu arwaye ari umuryango we wose uba ugize ikibazo. Bityo asaba ko ari byiza kuzirikana ku bubabare bw’umurwayi n’ubw’umuryango we, ibyo bikajyana no kumwitaho mu buryo bunyuranye. Yakanguriye abari bateraniye aho gutangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Yabahamagariye kwirinda indwara no kwivuza hakiri kare batararemba. Ahamya ko ibyo bizabafasha kurandura ikibazo cy’abagihekwa mu ngobyi za gakondo kubera ko bazanwa ku bitaro batagishobora kwigenza kandi nyamara bariyumvisemo uburwayi mbere y’igihe. Yijeje abarwayi ko bafite intego yo gukomeza gutanga serivisi nziza. Yashimye abafatanya bikorwa badahwema gufasha abarwayi mu bikorwa bitandukanye kimwe n’abatanze inkunga ihabwa abarwayi kuri uwo munsi. Mu izina ry’abarwariye mu bitaro bya Nemba, MUTEZINKA Vestine yashimiye ubuyobozi bw’ibitaro bya Nemba n’abaganga babitaho babaha serivisi nziza. Yasabye ko hakongerwa umubare w’ibitanda by’umwihariko aho babyarira (maternité). Yashimye uruhare rwa buri wese mu kuzirikana abarwayi kuri uyu munsi.

Umunsi Mpuzamahanga w’ Abarwayi, washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992.  Wizihizwa ku rwego rw’Isi buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti