Korali Mwamikazi wa Fatima yahimbaje Yubile y’Imyaka 50 Imaze Ishinzwe

Tariki ya 13 Gicurasi 2022, ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima hizihirijwe Yubile y’imyaka 50 Korali Mwamikazi wa Fatima imaze ishinzwe. Iyo Yubile yahuriranye no kwizihiza Umunsi Mukuru wa Bikira Umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi ya Ruhengeri. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Kardinali KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo. Ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri na Nyiricyubahiro Musenyeri Yowakimu NTAHONDEREYE Umushumba wa Diyosezi ya Muyinga akaba na Prezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Gihugu cy’u Burundi. Hari n’abasaseridoti baturutse hirya no hino n’imbaga y’Abakristu ba diyosezi ndetse n’amatsinda atandukanye yisunze Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cya Misa, Myr Visenti HAROLIMANA yasabye abakristu kudatera Imana umugongo no kwanga icyaha kuko kigira ingaruka mbi zirimo no kubura amahoro. Yagarutse ku butumwa bwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima waragijwe iyo Korali na Diyosezi ya Ruhengeri, abahamagarira guhinduka, kugarukira Imana, kwicuza no gusenga. Yabararikiye gukomezwa n’uko Kristu Yezu ari muzima. Yashimiye iyi Korali Mwamikazi wa Fatima ku mbuto nyinshi yeze mu myaka 50 imaze ishinzwe. Yayibukije ko ifite amahirwe yo kugira Umubyeyi Bikira Mariya yisunze. Yabamenyesheje ko imyaka 50 bamaze basingiriza Imana mu ndirimbo ari imyaka y’amateka yaranzwe no kudacogora n’ubutwari byabaranze. Umwepiskopi yabararikiye gukomeza kugendera hamwe, guhuza imbaraga, ubushobozi, amajwi n’umutima witangira abandi bagamije ikuzo ry’Imana.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinali KAMBANDA yashimye intambwe nziza iyi Korali yateye. Ayifuriza gukomeza kujya mbere bera imbuto nziza kandi nyinshi. Yabibukije ko kuririmba ari bumwe mu buryo bwiza bwo kwamamaza Ivanjili bufasha cyane abakristu. Yababwiye ko isengesho riririmbwe neza riba rifite agaciro kikubye inshuro ebyiri. Yabifurije gukomeza kuryoherwa n’ibyishimo bya Yubile. Mu buhamya bwa Padiri Dr Fabien HAGENIMANA umuyobozi wa INES-Ruhengeri, wigiye umuziki muri iyi Korali akanawigishamo, akahaterera intambwe y’ubuhanzi yayishimiye urukundo n’umurava igaragaza mu butumwa bwo kuririmba igamije guhesha icyubahiro Nyagasani.

RWAMIHIGO Théogène umuyobozi wa Korali Mwamikazi wa Fatima yatangaje ko bifuza gukomeza gutera imbere bakazahimbaza Yubile y’imyaka 75 bageze ku rwego rwisumbuye urwo bariho. Yagarutse ku ntego za Korali Mwamikazi wa Fatima ari zo: kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro mu bakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri by’umwihariko no muri Kiliziya muri rusange; gufasha abakristu kurushaho gusenga no kwifatanya n’abandi mu Gitambo cy’Ukaristiya; gufasha abaririmbyi gukura mu kwemera binyuze mu ndirimbo, imyiherero, ibikorwa by’urukundo n’ubufatanye bwa kivandimwe; gufasha abakristu kwizihiza neza Misa z’icyumweru, iminsi mikuru n’indi minsi yagenwe na Kiliziya; kuririmba neza bifasha gusenga kabiri nk’uko Mutagatifu Augustin abivuga; guharanira agaciro k’indirimbo muri Liturijiya no mu mirimo y’iyogezabutumwa.

Korali Mwamikazi wa Fatima yavutse mu mwaka w’1970 itangijwe na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Bimwe mu bikorwa yagezeho birimo no gusohora Cassette na CD volume eshanu arizo: Urukundo rwanjye; Impuhwe za Nyagasani; Uwo nemeye Jambo Uhoraho; Bose babe umwe; Umugisha w’Imana. Igizwe n’abaririmbyi 110 n’abatoni 120 (abana babyina mu Kiliziya). Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, gutanga impano n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO