Tariki ya 6 Ukuboza 2025, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahimbaje isozwa rya Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Yezu aje mu isi n’imyaka 125 Inkuru nziza igeze mu Rwanda. Koko rero, ku itariki ya 2 Gashyantare 1900 ni bwo Abamisiyoneri b’Abapadiri Bera bageze mu Rwanda, maze ku ya 8 Gashyantare bashinga Misiyoni ya mbere i Save, ho muri Diyosezi ya Butare. Kugira ngo iyi Yubile y’impurirane ihimbazwe ku buryo bukwiye, kandi yere imbuto nyinshi, Abepiskopi bo mu Rwanda basanze bikwiye ko yahimbazwa mu gihe cy’imyaka ibiri. Iyi Yubile yafunguwe ku rwego rw’Igihugu tariki 10/02/2024 i Kabgayi. Mbere yo gutangira Yubile, Abepiskopi banditse ibaruwa babasaba ko “muri iyi Yubile, abakristu bose mu byiciro binyuranye (abasaserdoti, abihayimana, abalayiki, ingo z’abakristu ndetse n’urubyiruko) bakwinjira muri uru rugendo, kugira ngo yubile bayigire igikorwa cyabo kandi ibafashe kwisuzuma, kwisubiraho no kwiyubaka kurushaho mu bukristu, bamurikiwe na Roho Mutagatifu. Buri wese rero akurikije umuhamagaro we n'ingabire yahawe, yasabwe kwitegura no gutanga umuganda we mu kuyihimbaza neza”. Mu mwaka wa Yubile, ubutumwa bwakunze kugarukwaho ni uko yubile yabaye “umwanya mwiza wo gushimira Imana uburyo yagiye iduherekeza muri iyi myaka ishize”, gushimira abitangiye Kiliziya ndetse no gusuzuma uburyo abakristu bakiriye Inkuru nziza ari na ho hava ingamba nshya zo kuvugurura ubukristu aho bikenewe. Muri iyi nyandiko turavuga ku gisobanuro cya yubile mbere yo kuvuga uburyo yahimbajwe mu rwego rw’Igihugu n’imbuto tuyikesha.
1. Igisobanuro cya Yubile
Ijambo yubile rikomoka ku Gihebureyi “Yobel”, bisobanura ihembe ry’isekurume Abayahudi bifashishaga bavuza impanda mu kumenyesha rubanda inkuru idasanzwe. Iryo hembe rero ni na ryo umuryango w’Imana wakoreshaga mu gutangaza intangiriro y’umwaka mutagatifu w’impuhwe z’Imana n’ibohorwa ryawo mu bucakara bw’Abanyamisiri. Uko kuvuza ihembe biteguza umwaka mutagatifu rero, ni byo byaje guhinduka umwaka wa Yubile. Kumenya igihe gikwiye cyo guhimbaza yubile tubisanga mu gitabo cy’Abalevi (Lev 25, 8-10). Muri icyo gitabo handitse ko yubile iba ku mwaka wa 49, ni ukuvuga imyaka irindwi gukuba karindwi kandi ibyo, birubahirizwa mu muco no mu mateka by’Abayahudi. Muri Kiliziya, guhimbaza Yubile byatangiranye na Papa Boniface (Boniface VIII). Mu mwaka w’1300 ni bwo yatangije bwa mbere umwaka mutagatifu, maze guhera ubwo, buri myaka 50 ndetse na 25 hagiye hahimbazwa umwaka mutagatifu wa Yubile. Ni muri urwo rwego twahimbaje Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda. Yubile rero ni igihe kidasanzwe kandi cy’ingenzi mu buzima no mu mibereho y’umuryango w’Imana. Ni umwanya w’ingabire zidasanzwe z’Imana, ikaba igihe cyihariye cyo kuzirikana urukundo rw’Imana no guhugukira imbabazi zayo mu rugendo rwo kwisuzuma, kwicuza no kwisubiraho aho twaba twaraciye ukubiri n’Ivanjili twamenye.
2. Uko Yubile y’impurirane yateguwe mu buryo butuma yera imbuto
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateguye uburyo buboneye bwatumye Yubile y’impurirane ihimbazwa n’abakristu bose. Uretse iminsi yihariye yateganyirijwe guhimbaza yubile y’impurirane mu rwego rw’Igihugu, buri Diyosezi yateganyije ingengabihe yo guhimbaza yubile, yewe no ku rwego rw’amaparuwasi n’andi matsinda n’ibyiciro bitandukanye abakristu bateganya gahunda zabo. By’umwihariko, hateguwe kandi hakorwa ingendonyobokamana ku byiciro, ku matsinda cyangwa abantu ku giti cyabo. Izo ngendo zakorewe ahasanzwe hakorerwa ingendonyobokamana mu madiyosezi atandukanye, ariko cyane cyane aho tumenyereye hakorerwa ingendonyobokamana nk’i Kibeho. Kugira ngo abakristu bakire impuhwe za Yubile habaye ingendonyobokamana zo kunyura mu muryango w’impuhwe muri kiriziya zagenwe na buri Diyosezi. Kunyura mu muryango w’impuhwe byajyanye kandi no kubyitegura neza mu isakramentu ry’imbabazi kugira ngo baronke indulgensia zishyitse.
Mu mwaka wa Yubile y’impurirane na none hateganyijwe gahunda y’impuhwe za yubile zagiriwe abakristu mu rwego rw’amasakramentu no kugarukira Imana. By’umwihariko, abasaserdoti kimwe n’abandi bogezabutumwa barushijeho kwegera abafite intege nke kugira ngo babasangize ijambo ry’Imana n’amasakramentu. Hamwe na hamwe mu maparuwasi bahisemo kugira ibimenyetso by’urwibutso rwa Yubile y’impurirane rwagenwe, kugira ngo n’ubwo umwaka wa yubile wasozwa, abakristu bakomeze kuzirikana ingabire baronkeyemo.
3. Inshamake y’uko yubile yagenze mu rwego rw’igihugu 3.1. Gutangiza Yubile
Umuhango wo gufungura ku mugaragaroYubile y’impurirane wabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi ku ya 10/02/2024. Ingingo nyamukuru yari ukwishima no ugushimira Imana kubera yubile y’impurirane. Wabaye umwanya wo gushimira Abamisiyoneri ba Afurika bagejeje inkuru nziza mu Rwanda, by’umwihariko Musenyeri Hiriti ushyinguwe muri Bazilika nto ya Kabgayi. Na none wabaye umwanya wo gushimira abantu bose bitangiye ubutumwa bwo kwamamaza ijambo ry’Imana mu Rwanda. Wabaye n’umwanya wo kuragiza Imana gahunda yose ya Yubile y’impurirane. Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku kuvuga ko Yubile ari ukugaruka ku ivuko, kwigorora n’Imana, gusubiza amaso inyuma tugashimira Imana ibyiza yadukoreye, kuyisaba imbabazi aho tutakoresheje neza igihe n’impano yaduhaye, kuyitura imigambi yacu, gusabira kiliziya ku isi iri muri yubile ya 2025, twibuka ko i Kibeho, Bikira Mariya yadushishikarije gusabira kiliziya. Yubile rero yagaragajwe nk’amahirwe yo gusabira Kiliziya yacu mu Rwanda.
3.2. Guhimbaza isakaramentu rya Batisimu
Ku itariki ya 06/07/2024, kiriziya yahimbaje Yubile ya batisimu yabereye i Zaza ho muri Diyosezi ya Kibungo ari na ho umukristu wa mbere mu Rwanda, Elizabeti NYIRAMBEBA, yabatirijwe, ku itariki 25/12/1902, mu gitaramo cya Noheli, akabatizwa na Padiri ZUMBIEHL. Elizabeti yabyawe muri Batisimu n’uwitwa Helène (umuzungukazi), nk’uko bigaragara muri “Diaire” ya Paruwasi ya Zaza. Twibukiranye ko Misiyoni ya Zaza yashinzwe ku italiki ya 1 Ugushyingo 1900 ikaragizwa “Bikira Mariya Umwamikazi w’ Abatagatifu bose”. Abamisiyoneri bakiriwe neza i Zaza nk’ababazaniye umugisha, maze bahita batangira umurimo wo kwigisha inyigisho z’ubukristu ku bazaga babagana.
Ubutumwa bwatangiwe muri Yubile ya batisimu bwibukije ko ari umwanya wo kuzirikana Ingabire ikomeye y’isakramentu rya batisimu. Koko rero, Batisimu ni wo muryango utwinjiza mu muryango w’Imana. Ni yo ibimburira indi migisha yose n’amasakramentu yose. Buri wese yasabwe gusubiza amaso inyuma kugira ngo azirikane umunsi yabatijweho. Hibukijwe ko muri batisimu Imana yadusangije ubuzima bwayo n’ubwiza bwayo. Abakristu bibukijwe akamaro k’ingabire ya Batisimu ari na ryo rembo ry’andi masakramentu yose kandi ko ari ryo sakramentu ritwinjiza mu buzima n’ubutumwa bwa gikristu, rikaba ribimburira ayandi yose kandi yose akaba ari ryo ashingiyeho.
3.3. Urubyiruko
Yubile y’urubyiruko yahimbarijwe muri Diyosezi ya Ruhengeri, ihimbazwa isoza ihuriro ry’urubyiruko rya 21 ku rwego rw’igihugu ryabaye ku matariki ya 21 - 25 Kanama 2024. Mu guhimbaza Yubile y’urubyiruko, Kiliziya yabonye akanya ko kuzirikana ko “iki gihe hari urubyiruko rwinshi ruhangayitse, rufite ubwoba, rwihebye kandi rudafite icyizere cy’ejo heza.
Ibyo biterwa n’uko hari ibibazo by’ingutu bitandukanye ruhura na byo bikarutera guhagarika umutima. Ariko nta mpamvu yo kwiheba kubera ko Yezu Kristu wazutse ahora aza arusanga mu buryo bwinshi: «mu Ijambo rye, mu isengesho rya Kiliziya ye, «aho babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina rye» (Mt 18, 20), mu masakaramentu yaremye, mu gitambo cya Misa no mu musaseridoti ugitura. Hibukijwe kandi ko Nyagasani Yezu Kristu yiyegereza urubyiruko muri ubwo buryo bwose agira ngo aruhumurize kandi aruhe amahoro nk’uko yabigenjereje abigishwa be yabonekeye amaze kuzuka.
Mu nyigisho n’ubutumwa byatanzwe, urubyiruko rwashishikarijwe kwirinda ikintu cyarutundakanya na Kristu, ahubwo bagahora bamurangamiye igihe cyose n’ahantu hose kugira ngo babone amizero, amahoro n’ubuvandimwe twese tunyotewe kandi dukeneye cyane. Gahunda zose zateguwe ziganisha kuri iyo ngingo yo kwakira amahoro ya Kristu, kwishimira amizero dufite muri We no kwimakaza ubuvandimwe. Urubyiruko kandi rwakanguriwe kwigira no kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya wakiriye ubutumwa akiri urubyiruko, kandi akaruhishurira “umubare w’ibanga” ubwo, i Kana mu Galileya, yabwiraga abaherezaga ati; “icyo ababwira cyose mugikore”.
3.4. Ukaristiya
Yubile y’isakramentu ry’ukaristiya yabimburiwe n’ikoraniro rya kabiri ry’ukaristiya ku rwego rw’igihugu ryabaye kuva tariki 03-08 Ukuboza2024. Twibutse ko ikoraniro ry’ukaristiya rya mbere mu Rwanda ryabereye muri Arkidiyosezi ya Kigali ((9-12/12/2021). Iryo koraniro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ukaristiya isokoy’ubuzima, urukundo/impuhwe n’ubwiyunge”. Abepiskopi bahisemo ko ikoraniro ry’ukaristiya rya kabiri ribera muri Diyosezi ya Butare bagambiriye kugaragaza agaciro ka Misiyoni ya Save. Iryo koraniro ry’ukaristiya ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ukaristiya soko y’amizero yacu”. Iri koraniro ryaje rikomereza ku ikoraniro rya 53 ku rwego rw’isi ryabereye Quito muri Equateur (8-15/09/2024), ryari ifite insanganyamatsiko igiri iti “isi izakizwa n’ubuvandimwe (La fraternité pour guérir le monde, vous êtes tous des frères (Mt23,8). Abantu benshi b’ibyiciro bitandukanye, uhereye ku Bepiskopi, abapadiri, abihayimana n’abalayiki, bitabiriye ikoraniro ry’Ukaristiya, barasenga kandi bazirikana kurushaho Ingabire y’ukaristiya bagendeye ku buhamya ndetse n’inyigisho bitandukanye. Bazirikanye cyane cyane kuri ukaristiya soko y’amizero, ubuvandimwe, n’amahoro. Ku munsi wa Yubile, abakristu benshi bari bakoranye kugira ngo bahimbaze yubile y’isakramentu ry’urukundo, bishimira iyo ngabire, ari na ko bazirikana ku bumwe dufitamye na Kristu mu isakramentu ry’ukaristiya. Mu nyigisho zatanzwe, havuzwe uburyo isi yugarijwe n’ikibi boshye Imana yarirukanwe mu byo yaremye. Hasobanuwe ko Ukaristiya yakiriwe mu kwemera n’ukwisukura guhoraho ari rwo rukingo rwo kwiheba, mu magorwa abantu banyuramo.
3.5. Guhimbaza Yubile y’abana
Ku ya 27 Ukuboza 2024, Yubile y’abana yahimbarijwe i Kibeho, muri Diyosezi ya Gikongoro. Ni yubile y'ikirenga, yatumiwemo abana baturutse muri Diyosezi zose za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aho abana basaga 7,000 baje kwifatanya muri iki gikorwa cy''ubumwe no gusabira Igihugu. Bagendeye ku nsanganyamatsiko ya Yubile y’impurirane, Abepiskopi bageneye abana insanganyamatsiko igira iti: “Bana, turangamire Kristu, we soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”. Yubile y'Impurirane y'Abana yari igamije gukomeza guha agaciro abana bo mu Rwanda, bashishikarizwa gukura mu buryo bwa roho no kurangwa n'indangagaciro nziza. Ni igikorwa cyibanze ku gutanga ubutumwa bw'ubwiyunge, gusabira Igihugu n'abana, ndetse no gukangurira abana kubaka u Rwanda ruzira amakimbirane. Abepiskopi bahisemo guhimbariza Yubile y’abana i Kibeho bagira ngo babature Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo wabonekeye i Kibeho. Kuba abana barakoze urugendonyobokamana i Kibeho mu rwego rwa Yubile y’impurirane ni umurage ukomeye kuri bo.
3.6. Guhimbaza ingabire y’Ukwiyegurira Imana
Ku tariki ya 2/02/2025, i Kibeho, muri Diyosezi ya Gikongoro, Kiliziya yahimbaje Yubile y’ingabire yo kwiyegurira Imana. Ku bw’amahirwe, Yubile yahimbajwe ku munsi mpuzamahanga wahariwe abiyeguriyimana bose, nkuko washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II mu 1997. Mu Butumwa bwatanzwe, hibukijwe ko kwiyegurira Imana ari ukuyitangira umunsi ku munsi, ku buryo byagereranywa no guhorwa Imana (ubumaritiri), byose bigiriwe urukundo. Abihayimana kandi bibukijwe kuzirikana ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho bubasaba kuzirikana isezerano bagiranye n’Imana, abibutsa ko ubuzima bwo kwiha Imana bukomeye ko ariko icy’ ingenzi ari ukutica isezerano.”
3.7. Guhimbaza yubile y’Ubusaserodoti
Ku wa 14/06/2025, i Shangi, muri Diyosezi ya Cyangugu, kiliziya yahimbaje Yubile y’ubusaserdoti. Guhitamo guhimbariza ubusaserdoti i Shangi, bwari uburyo bwo guha agaciro amateka y’iyogezabutumwa n’ubusaserdoti mu Rwanda, dore ko ku itariki ya 20 Mutarama 1900, ari bwo abapadiri b’abamisiyoneri ba Afurika , bayobowe na Musenyeri Yohani Joseph Hiriti, baturiye igitambo cy’ukaristiya bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda. Rero, Inama y’Abepiskopi yagennye ko Yubile y’ubusaserdoti ihimbarizwa muri Diyosezi ya Cyangugu, kuko ari yo yabaye irembo intumwa z’Imana zatuzaniye inkuru nziza zinjiriyemo. Yubile y’ubusaserdotu yabaye umwanya wo kwishimira ingabire y’ubusaserdoti no kuzirikana ku buzima n’ubutumwa bw’abasaserdoti mu buzima n’ubutumwa bya Kiliziya.
.3.8. Guhimbaza ikenurabushyo ry’umuryango
Ku ya 9/08/2025, ku Nyundo, Kiliziya yahimbaje Yubile y’ikenurabushyo ry’umuryango yabimburiwe n’ihuriro ry’imiryango ryabaye kuva tariki ku matariki ya 3-9/08/2025. Ihuriro ry’imiryango ryitabiriwe n’imiryango yo mu ma diyosezi yose y’u Rwanda, ndetse n’abavuye muri Kongo no mu Burundi. Icyashimishije cyane ni ukuntu abitabiriye iryo huriro, nubwo bari benshi cyane, bakiriwe n’imiryango yo mu maparuwasi ya Diyosezi ya Nyundo kandi bose barabyishimiye. Muri iryo huriro, Abakristu bazirikanye ko na Yezu Kristu Umukiza wacu yavukiye mu muryango mutagatifu w’i Nazareti, bityo atagatifuza umuryango wa muntu. Baboneyeho kandi kuzirikana ko ingo za gikristu zubatse amateka ya Kiliziya mu myaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda. Yubile yabaye umwanya wo gushimira Imana kubera ingabire nyinshi Imana yatanze izinyujije mu muryango. Yabaye kandi umwanya wo gutura Imana ingo kugira ngo umuryango ukomeze kuba igicumbi cy’ubutagatifu n’umukiro, cyane cyane muri iyi si ya none yibasiye umuryango igira ngo iwuteshe inshingano wahawe na Rurema. Mu ihuriro ry’imiryango habayemo ibiganiro binyuranye ndetse n’ubuhamya byose bigamije kubaka umuryango.
3.9. Guhimbaza ubutumwa bw’Abalayiki Ibirori byo guhimbaza Yubile y'impurirane y'abalayiki, ku rwego rw’igihugu, byabereye muri Diyosezi ya Byumba. Abalayiki bashimiwe uruhare rukomeye bagize mu buzima n’ubutumwa bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Yubile kandi yabaye umwanya wo gushimira Imana kubera ingabire idahwema kunyuza ku balayiki, kandi na bo bashimirwa uburyo bakirana ingoga ubutumwa bw’Imana. Mu kuvuga urugero rwiza rw’abalayiki bahagaze neza mu butumwa bwabo, hagarutswe ku Muryango w'Abagaragu b'Imana Sipiriyani na Daforoza hamwe n'abana babo. Hazirikanwe kandi n’ubutwari bwa Felecita Niyitegeka n'abandi benshi bitanze, banze gutatira igihango cyabo cya gikirisitu mu bihe bikomeye by'amateka y'igihugu cyacu. Abalayiki bibukijwe ko ari umusingi w'ingenzi wa Kiliziya, basabwa gukomeza kuba umunyu w'isi n'urumuri, bashyira imbere urukundo, ubumwe n'ubwitange.
4. Gusoza Yubile: Imbuto za Yubile y’impurirane
Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu n’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda, yabaye igihe cy’ingabire ku bakristu bose. Ni koko, kuba iyi yubile yarahimbajwe ku nzego zitandukanye ndetse n’ibyiciro bitandukanye, byatumye abakristu bose bagerwaho n’ingabire za yubile. Guhimbaza Yubile byabaye igihe cyo gushimira Imana, gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma no gufata ingamba nshya. N’ubwo ntawabasha kurondora imbuto za Yubile, dore ko zizakomeza kwera na nyuma yo kuyisoza, abakristu benshi baronse amasakramentu y’imbabazi za yubile, kandi benshi baronka indulgensiya zishyitse babikesha impuhwe za Yubile, cyane cyane banyura mu miryango y’impuhwe yateganyijwe mu rwego rwa buri Diyosezi. Yubile yabaye amahirwe yo kuzirikana ku mateka y’iyogezabutumwa no gushimira ababigizemo uruhare, uhereye ku Bapadiri Bera. Muri yubile abakristu barahuguwe binyuze mu nyigisho zatanzwe no mu buhamya. Guhuriza hamwe abakristu banyuranye, byongereye ishema ry’ubukristu no gukunda Kiliziya. Kuba Yubile yarabaye mu gihe cyegeranye na Sinodi (2021-2024), byabaye amahirwe yo kugendera hamwe mu myiteguro no mu kuyihimbaza. Yubile kandi yabaye umwanya wo kuzirikana amahirwe yo kuba twarasuwe n’Umubyeyi Bikira Mariya bityo akaba umwogezebutumwa wihariye, we waje avuga ko ari “Nyina wa Jambo”, bityo akatwibutsa ko dukwiye kumva ijambo ry’Imana no gutungwa na ryo. Dukomeze tunyungutire imbuto za Yubile, twemerera Roho Mutagatifu kuyobora intambwe zacu.
Padiri Fabien Hagenimana