Itangwa ry’Ubudiyakoni n’Ubupadiri muri Paruwasi ya Janja

Ku cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yatuye igitambo cy’Ukaristiya muri paruwasi ya Janja. Iyo Misa yatangiye i saa tatu za mu gitondo aho Umwepiskopi yatanze isakramentu ry’Ubusaserdoti mu rwego rw’Ubudiyakoni n’Ubupadiri. Abateguriwe guhabwa ubudiyakoni ni Fratri Jean d’Amour BENIMANA uvuka muri Paruwasi ya Runaba, Fratri Evariste NSHIMIYIMANA uvuka muri Paruwasi ya Butete, Fratri Cassien MANZI NSENGIYUMVA na Fratri Alphonse TURATSINZE bavuka muri Paruwasi ya Kampanga. Naho abateguriwe guhabwa ubupadiri ni Diyakoni Bertin IRABAZI uvuka muri Paruwasi ya Nemba, Diyakoni Cyprien TWAHIRWA uvuka muri Paruwasi ya Bumara na Diyakoni Fabien TWAMBAZIMANA uvuka muri Paruwasi ya Kampanga.

Nubwo turi mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi, abakristu bari bakereye guhimbaza uyu munsi cyane cyane abavuka muri Paruwasi ya Janja dore ko abaturuka mu yandi maparuwasi abahabwa isakramentu bavukamo byari bigoye kubera ko uturere bavukamo turi muri gahunda ya guma mu rugo. Hari kandi n’abapadiri batandukanye baturutse mu turere tutari muri guma mu rugo baje gushyigikira barumuna babo. Mu bashyitsi bakuru baturutse mu nzego bwite za Leta, hari Depite MUREBWAYIRE Christine hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana NZAMWITA Déogratias

Mu ntangiriro y‘Igitambo cy’Ukaristiya, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja Bonaventure TWAMBAZIMANA yashimiye Umwepiskopi icyizere yabagiriye cyo kuba bakwakira umuhango w’itangwa ry’Ubusaserdoti. Yagize ati : « nka paruwasi ya Janja nta mufratri cyangwa umudiyakoni dufite uyu mwaka uhabwa isakramentu ry’ubusaseridoti, kuba mwadutoranije Nyiricyubahiro Musenyeri, biratwereka icyizere mudufitiye cyo kuba twategura ibirori nk’ibi mu gihe gito hitawe ku by’ingenzi kandi twirinze tukarinda n’abandi iki cyorezo ». Yakomeje asaba abakristu kwishimira Umwepiskopi bamuha amashyi n’impundu ko yabakumbuje ku ngabire y’ubusaseridoti kandi akabaha n’umwanya wo kuyihimbaza.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu muri rusange no kubahabwa isakramentu ry’ubusaseridoti ku buryo bw’umwihariko, Umwepiskopi yabwiye abadiyakoni ko biyemeje kuba abagaragu ba Yezu Kristu kandi bakazirikana ko Yezu yifataga nk’umuhereza mu bigishwa be. Yaboneyeho kubasaba kujya bakorera abantu bose nk’abakorera Nyagasani ubwe, bakabikora bishimye kandi babitewe n’urukundo. Yabasabye kandi kuba abagabo b’inyangamugayo, buzuye Roho Mutagatifu n’ubwitonzi. Yabibukije kandi ko umurimo wabo bazawukora bawufatanije n’amasezerano yo kutazashaka bityo amasezerano bakoze akaba ikimenyetso cy’urukundo rugomba kuranga uwitwa umushumba n’ishingiro ry’ububyeyi ndengakamere. Agaruka ku bahabwa ubupadiri, Umwepiskopi yabasabye guhugukira kuzirikana ku mategeko y’Imana, bakemera ibyo basoma mu byanditswe bitagatifu kandi bakihatira kubikurikiza. Yababwiye kandi ko abatumye gutagatifuza abakristu muri Kristu baharanira kwagura umuryango w’Imana ibyo byose bakabikora bunze ubumwe n’umwepiskopi.

Kuri uyu munsi w’ibyishimo, hatanzwe ubutumwa butandukanye. Mu ijambo rye, Padiri Fabien TWAMBAZIMANA yagaragaje ibyishimo batewe n’ingabire y’ubusaserdoti murwego rw’ubupadiri n’ubudiyakoni. Yagize ati : «Muri aka kanya buri wese muri twe afite ikintu cyihariye yabwira iyi mbaga y’Imana iteraniye hano. Ariko nanone haricyo twahurizaho. Ni ukubagaragariza ibyishimo, kubashimira ndetse no kubasaba». Yashimiye Imana yo yabarinze, ikabagenda imbere mu rugendo rwose rwo kuyiyegurira. Yashimiye ababafashije kugera kuri Alitari ntagatifu ahereye kumuryango we, abamwigishije, abarezi mu iseminari, abapadiri bakuru babo, ariko ku buryo bw’umwihariko yashimiye Umwepiskopi, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA wumvise ubusabe bwabo akabemerera kwinjira mu iseminari nkuru akanakomeza kubemerera gutera intambwe bajya mbere. Yamwifurije guhorana abasaserdoti no guhora ari Umushumba ushagawe. Bwana Nicodème MVUNABANDI umubyeyi wavuze ahagarariye ababyeyi b’umubiri ku bahawe isakramentu ry’ubusaseridoti yashimiye Musenyeri Visenti HAROLIMANA urukundo agaragariza ubushyo yaragijwe abushakira intore zibukwiye, ashimira buri wese wagize uruhare mugufasha abasesedoti bashya kumva ijwi ry’Imana bakanaryumvira. Yasoje ashimira abaseserdoti bashya uburyo babaye intwari bakihanganira ibyashoboraga kubasitaza no kubaca intege byose maze mu majwi menshi bakamenya guhitamo ijwi ry’Imana kandi bakarikurikira. Yabijeje inkunga y’isengesho rihoraho.

Ku ruhande rw’abahagarariye inzego bwite za Leta, Madame Christine MUREBWAYIRE na Bwana NZAMWITA Déogratias umuyobozi w’Akarere ka Gakenke bashimiye mbere na mbere imikoranire myiza hagati ya kiliziya gatolika n’Akarere ka Gakenke aho bagarutse cyane ku bikorwa byiza bafashijwemo na Paruwasi ya Janja bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi harimo gushyiraho isomero rusange ahahoze hari urwibutso rwa Janja. Iryo somero rikazaba ririmo amateka y’abari bahashyinguye,mbere y’uko imibiri yabo yimurirwa mu rwibutso rw’Akarere ka Gakenke muri Buranga. Banashimye inkunga y’amatafari bahawe na paruwasi ya Janja mu gihe bubakaga ibyumba by’amashuri bitandukanye mu karere ka Gakenke. Bashimiye na none ubwitange Umwepiskopi yagize yemera kuza i Janja gutanga isakaramentu ry’ubusaseridoti kandi mu bihe bitoroshye. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yavuze ko impanuro bahawe n’Umwepiskopi zibafasha kurushaho kurangamira Imana nk’abakristu kandi zikabakomeza muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya koronavirusi. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yakanguriye abakristu kandi ko bagomba gukomeza kwirinda icyorezo cya koronavirusi basenga kandi bakurikiza ingamba zitangwa n’inzego z’ubuzima.

Mu butumwa Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagejeje ku ikoraniro ry’abakristu yavuze ko diyosezi ya Ruhengeri yishimiye guhimbaza ubusaserdoti kandi ko kunguka abadiyakoni bane bashya n’abapadiri batatu bashya ari umugisha. Yifurije umunsi mwiza abadiyakoni n’abapadiri bashya, ashimira ababyeyi babyaye neza bakarerera Imana na kiliziya baba ababashije kuhagera n’abatabishoboye. Yashimiye muri rusange abantu bose bafashije abahawe isakaramentu kugera ku byishimo baterwa n’ingabire bakiriye. Yashimiye na none ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke uburyo bafashije paruwasi ya Janja umunsi ukagenda neza. Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Paruwasi ya Janja uburyo bakiriye icyifuzo cye. Yagize ati: «Mu gihe gito, gukora ibintu byiza nk’ibi, kuko nkurikije uko ibintu bihagaze nararebye nsanga Janja ariyo yadufasha ngo uyu munsi ugende neza kandi ugende uko tubyifuza ».Yongeyeho ko bafite umushinga mwiza wo kwitegura kubyara Paruwasi ya Busengo bikaba biri mu byatumye ahitamo Janja agamije kureba aho imyiteguro igeze bityo abagaragariza ko aho ujishe igisabo uhahoza ijisho. Agaruka ku bahawe ubudiyakoni n’ubupadiri, Umwepiskopi yagize ati: «Bavandimwe, mwanyuze mu bihe bikomeye, mwabaye intwari. Uyu munsi mumaze gusezerana imbere y’Umwepiskopi, imbere y’Abasaserdoti bakuru banyu, imbere y’ikoraniro ry’abakristu ko umurimo mushinzwe muzawukorana umurava mu buryo bukwiye muyobowe n’Umwepiskopi kandi mumwumvira. Mumaze gusenderezwa ingabire za Roho mutagatifu ubaha ubutungane mu mibereho yanyu yose murangwa n’imigenzereze izira amakemwa mubikesha ko mbaramburiyeho ibiganza nkanabavugiraho isengesho ry’iyeguriramana ; Muhawe ubutumwa mu bihe bikomeye by’amateka y’isi, amateka y’igihugu cyacu, amateka ya Kiliziya ; bana bacu muzarangwe n’ukwemera kutajegajega, muzarangwe n’urukundo rw’Imana, urukundo rwa kiliziya, urukundo rwa Diyosezi ya Ruhengeri, urukundo mukunda abo mutumweho mutadohoka». Yabasabye kandi gukomera ku isengesho cyane cyane Igitambo cya Misa.

Mu gusoza, Umwepiskopi yakanguriye abakristu gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda koronavirusi barinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi kuko ari impano y’agaciro gakomeye twahawe n’Imana. Yamenyesheje abakristu ko abadiyakoni bashya n’abapadiri bashya bararuhukira mu maparuwasi ya Nemba, Janja na Bumara mu gihe bategereje guhabwa ubutumwa cyangwa gusubira ku masomo ku badiyakoni.

Fratri Théogène NIZEYIMANA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO